U Bushinwa: Abanyarwanda baba mu Mujyi wa Ningbo bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 18 Gicurasi 2019 saa 11:10
Yasuwe :
0 0

Abanyarwanda n’inshuti zabo baba mu Mujyi wa Ningbo, uherereye mu Burasirazuba bw’u Bushinwa bahuriye mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Uyu muhango wabereye muri Kaminuza ya Ningbo, wabimburiwe n’urugendo rwo kwibuka, nyuma abawitabiriye baha icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, ahanacanwe urumuri rw’icyizere cy’ahazaza.

Umuyobozi wungirije w’Ihuriro ry’Abanyarwanda baba i Ningbo, Cyubahiro Landry, yagarutse mateka asharira u Rwanda rwaciyemo yashibutsemo ibitwenge.

Yavuze ko Abanyarwanda barajwe ishinga no gukomeza mu cyerekezo cy’igihugu, buri wese yuzuza inshingano afite kugira ngo kigerweho kuko gifite ubuyobozi bucyifuriza ineza.

Umuyobozi w’Ihuriro ry’Abanyarwanda baba muri Ningbo, Kirenga Benjamin, yashimiye abifatanyije na bo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Kirenga yabibukije guhora bazirikana amateka asharira u Rwanda rwanyuzemo, akababera isomo ryo gufata ingamba z’uko bahangana n’ibibazo bahura nabyo.

Yatanze urugero rw’Abanyarwanda barimo ingabo za FPR Inkotanyi zari ziyobowe na Perezida Paul Kagame bahisemo gufata iya mbere bagahagarika ivangura, amacakubiri n’ubwicanyi bwari bumaze igihe bukorwa amahanga arebera.

Muri uyu muhango hatangiwe ubutumwa butandukanye bukubiye mu ndirimbo n’ubuhamya bigaruka ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umuhango wabimburiwe n'urugendo rwo kwibuka
Basomye amazina y'Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Umuyobozi w’Ihuriro ry’Abanyarwanda baba muri Ningbo, Kirenga Benjamin, yashimiye abifatanyije na bo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi
Abanyarwanda baba mu Mujyi wa Ningbo mu Bushinwa bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza