USA: Abanyarwanda baba muri Indiana na Michigan bagiye gutangira ishoramari mu Rwanda

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 21 Kanama 2016 saa 10:21
Yasuwe :
0 0

Abanyarwanda baba muri Leta za Indiana na Michigan muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika basobanuriwe amahirwe bafite mu gukorana na banki zo mu gihugu, banagaragaza inyota bafite yo gushora imari yabo mu mishinga itandukanye mu Rwanda.

Diaspora Nyarwanda ibarwa nk’Intara ya gatandatu y’u Rwanda, igafatwa nk’imwe mu nkingi z’iterambere ry’igihugu binyuze muri gahunda zitandukanye igiramo uruhare, zirimo ishoramari, ubucuruzi, uburezi, ubuzima n’ibindi.

Guverinoma y’u Rwanda nayo ntihwema gukangurira Abanyarwanda baba mu mahanga kurushaho gukora ibikorwa binyuranye nk’umusanzu wabo mu gufasha igihugu kugera ku iterambere rihamye.

Kuwa 17 Kanama2016, Abanyarwanda batuye muri Leta ya Indiana na Michigan muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bahuriye hamwe mu gushaka amakuru mpamo y’uburyo batangira gushora imari mu gihugu cyabo ku buryo bwa vuba.

Ni ibiganiro byitabiriwe n’ Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi muri Cogebanque, Mujyambere Louis de Montfort watumiwe n’ubuyobozi bwa Diaspora ya Midwest.

Mujyambere yasobanuye birambuye uko banki abereye umuyobozi w’ubucuruzi ikora, mu byiciro birimo inguzanyo zisanzwe n’izindi zirimo izo kubaka inzu, ashishikariza Abanyarwanda bari bateraniye aho gushora imari ndetse no kugura imigabane muri Cogebanque.

Mujyambere yanibukije abari bateraniye aho ko ubu hari uburyo bushya buha Umunyarwanda utuye muri Diaspora gufungura konti muri iyo banki akoresheje ikoranabuhanaga, kohererezanya amafaranga n’ibindi.

Umuyobozi wa Diaspora ya Midwest, Nxumalo Ruhaya yashimiye Abanyarwanda ahagarariye ku bwitabire n’ubushake badahwema kugaragaza bitabira ibikorwa bibyara inyungu kandi bifitiye igihugu akamaro.

Ruhaya yasabye abari bateraniye aho kugeza amakuru kuri bagenzi babo kugirango bayoboke ibikorwa by’ishoramari maze bakomeze bafatanye mu rugamba rw’iterambere igihugu cyihaye.

Yasoje ashimira Mujyambere wemeye ubutumire bwe, amusaba kuzabera Abanyarwanda ba Diaspora umuvugizi mu bufatanyabikorwa mu ishoramari.

Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi muri Cogebanque, Mujyambere Louis de Montfort

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza