USA: Abanyarwanda batuye muri Arizona bibutse ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 6 Gicurasi 2019 saa 06:28
Yasuwe :
0 0

Abanyarwanda basaga 350 batuye muri leta ya Arizona, kuwa 29 Mata, bahuriye mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Igikorwa cyo kwibuka muri Leta ya Arizona, cyatangijwe n’urugendo rwo kwibuka rwari rwitabiriwe n’abiganjemo urubyiruko, rwatangiriye kuri Pariki ya Peoria barusoreza kuri Peoria Community Center, ari ho hanabereye n’umugoroba wo kwibuka.

Mu biganiro byatanzwe, umusaza Kalitanyi yasobanuye amateka yaranze u Rwanda mbere y’ubukolini no mu gihe cya Repubulika, ashimangira ko akarengane kahozeho guhera mu 1959, ubwo Abatutsi bicwaga urusorongo, inzu zabo zigatwikwa bamwe bagahungira mu bihugu bituranye n’u Rwanda.

Ako karengane karakomeje kugeza ubwo leta yari iriho iteguye ndetse igashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu kiganiro cyatanzwe n’uyobora abanyarwanda batuye muri Arizona, Niyomugabo Jean de Dieu, yagarutse ku mateka mabi y’u Rwanda, yerekana ko nubwo rwapfuye ariko rwazutse bityo buri munyarwanda afite inshingano zo kurinda ibyagezweho.

Ati “Dukomeza guharanira kubaka amateka mazima mu gihugu ndetse no mu bana bacu”.

Umushyitsi Mukuru muri uyu muhango, Dr Kayinamura Jean, yatanze ikiganiro ku ihakana n’ipfobya rya Jenoside n’ingengabitekerezo yayo, avuga ko ibyabaye mu 1994, ari isomo buri wese agomba guharanira ko bitazongera ukundi.

Yasabye buri wese gushyira imbaraga mu kurwanya abakomeje guhembera ingengabitekerezo n’ipfobya rya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu gusoza uyu mugoroba wo kwibuka herekanywe amashusho y’amateka u Rwanda rwagiye runyuramo ndetse n’aho rugeze rwiteza imbere.

Dr Kayinamura Jean wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango wanatanze n’ikiganiro nyamukuru
Niyomugabo Jean de Dieu, uyobora abanyarwanda muri Arizona (uwa mbere ibumoso), Dr Kayinamura (hagati) na Jacqueline, umuyobozi wungirije w’abanyarwanda batuye muri Arizona

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza