Visit Rwanda yamuritswe mu imurikagurisha rya Vakantiebeurs 2020 mu Buholandi (Amafoto)

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 15 Mutarama 2020 saa 10:30
Yasuwe :
0 0

U Rwanda rwamurikiye abitabiriye imurikagurisha rya Vakantiebeurs 2020 riri kubera mu Mujyi wa Utrecht mu Buholandi, amahirwe y’ubukerarugendo ari mu gihugu binyuze muri gahunda ya ‘Visit Rwanda’.

Imurikagurisha rya Vakantiebeurs riteganyijwe ku wa 16-19 Mutarama 2020. Ryitabirwa n’ibigo bikomeye by’ubukerarugendo ku Mugabane w’u Burayi n’Isi muri rusange.

Muri ‘Visit Rwanda’, abahagarariye ibigo byo mu Rwanda beretse bagenzi babo bo mu Buholandi amahirwe ari mu bukerarugendo bw’u Rwanda n’uko yabyazwa umusaruro.

Mu imurikagurisha rya The Vakantiebeurs, u Rwanda ruhagarariwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere, RDB, Sosiyete Nyarwanda y’Ubwikorezi bwo mu Kirere, RwandAir, Ambasade y’u Rwanda mu Buholandi n’ibigo by’ubukerarugendo birimo Heritage Safaris, Amahoro Tours, Palast Tours and Travel na Wildlife Tours-Rwanda.

Abayobozi baryitabiriye barimo Ambasaderi w’u Rwanda mu Buholandi, Karabaranga Jean Pierre; Umuyobozi muri RDB Ushinzwe kumenyekanisha ubukerarugendo, Mutesi Linda na Ildephonse Kambogo ushinzwe ibijyanye n’Ubusesenguzi mu by’Ubukerarugendo.

The Vakantiebeurs izamara iminsi ine, ihuza abahanga mu by’ubukerarugendo, harebwa n’uko bakorana. Ni imurika ritegerejwemo abashyitsi 50,000 mu gihe abazamurika basaga 200. Ifatwa nk’amahirwe ku bukerarugendo bw’u Rwanda bwo gukorana n’ubw’u Buholandi n’andi masoko akomeye yabufasha gutera imbere.

Umuyobozi uhagarariye Visit Rwanda mu Buholandi, Harry Betist, yavuze ko “Ni umwanya mwiza wo guhura n’abafatanyabikorwa bacu no kwishimira intambwe ubukerarugendo bumaze gutera no kureba uko itasubira inyuma.’’

Usibye ibizabera muri The Vakantiebeurs, hanateganyijwe igikorwa cyiswe B2B, aho abaserukiye ibigo bitwara abakerarugendo mu Rwanda bazahura n’ibigo binini byo mu Buholandi bicuruza ubukerarugendo. Iki gikorwa giteganyijwe kubera i LaHaye ku wa 20 Mutarama 2020, cyateguwe na Ambasade y’u Rwanda mu Buholandi cyitezwemo Abaholandi bagera kuri 35.

Abanyarwanda bazacyitabira barimo; Sifa Uwera wo muri Heritage Safaris, Greg Bakunzi wo mu Amahoro Tours, Aimable Rutagarama wo muri Palast Tours, David Mugisha wo muri Wildlife Tours and Travels na RwandAir.

Kuri ubu isoko ryo mu Buholandi riza mu myanya umunani ya mbere, mu kugira abakerarugendo benshi bakorana n’u Rwanda. Abarusura biyongereyeho 11.9 %, bavuye ku 4918 mu 2017 bagera kuri 5501 mu 2018.

Ibi bikorwa by’imurikagurisha rigamije kumenyekanisha ubukerarugendo bw’u Rwanda byiyongera ku bikorwa bikomeye mu kubumenyekanisha birimo amasezerano rwasinye n’amakipe ya Arsenal na Paris St Germain ndetse na Filime ya Rwanda: The Royal Tour.

Imibare yo mu Ukuboza yerekana ko Abanyarwanda 142000 bafite akazi mu bukerarugendo, bageze kuri uwo mubare bavuye ku 90000 bariho mu 2017.

Guverinoma yihaye intego ko mu 2024 inyungu u Rwanda ruvana mu bukerarugendo izagera kuri miliyoni $800 zivuye kuri miliyoni $404 yinjiye mu 2017.

Visit Rwanda yamuritswe mu imurikagurisha rya Vakantiebeurs 2020 riri kubera mu Buholandi
Gahunda ya ‘Visit Rwanda’ igamije kumenyekanisha amahirwe ari mu bukerarugendo bw’u Rwanda
Abayobozi bahagarariye u Rwanda baganiriye n'abitabiriye iri murika
Ambasaderi Karabaranga asobanura ibijyanye n'ubukerarugendo bw'u Rwanda
Bakunzi Greg waturutse mu Rwanda ni umwe mu bacuruza ubukerarugendo babimazemo igihe, yasobanuriye abageze kuri stand y'u Rwanda uko barusura
Abitabiriye iki gikorwa batanze ibitekerezo n'inama zitandukanye
Umunyamabanga wa mbere muri Ambasade y'u Rwanda mu Buholandi, Ndahiro Hubert, atanga ikaze ahamurikiwe "Visit Rwanda''
Uhereye iburyo: Harry Betist ushinzwe kwamamaza Ubukerarugendo bw'u Rwanda mu Buholandi n'u Budage; Ambasaderi w'u Rwanda mu Buholandi, Jean Pierre Karabaranga n'umugore we Uwikeza Mironko Viviane na Linda Mutesi uhagarariye RDB muri Vakantiebeurs

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza