Mu rwego rwo kwizihiza umunsi mukuru wa Assomption Kiliziya Gatorika yo muri Poland ifatanyije na itatanyije n’ihuriro ry’Abanyarwanda baba m muri icyo gihugu, ku italiki ya 15 Kanama 2012,mu mujyi wa Lupca.
Ni muri gahunda bise ”Umunsi w’umwana w’umunyafurika”, ahari hatumiwe abantu batandukanye barimo n’abanyamahanga bingeri zose, biganjemo abo muri Afrika, ariko by’umwihariko u Rwanda rukaba arirwo rwatanze n’ikiganiro.
Iyo gahunda ikaba yatangijwe n’igitambo cya misa yayobowe na Padiri Jacek Dziel wari ukuriye iyo gahunda afatanyije na Padiri wari watumiwe avuye mu Rwanda, hakurikiraho ikiganiro cyatanzwe n’uwari ahagarariye abanyarwanda baba muri Poland, biganjemo abanyeshuri Dusabe Patrick, aho yavuze ku bibazo bitandukanye by’Afurika, ariko yibanda cyane no ku Rwanda mu gutanda ibisubizo n’inzira yo gusohoka mu makimbirane, aho bose barebaye ku rugero rw’u Rwanda aho rwavuye aho rugeze naho rugana, tutibagiwe n’amahano ya Jenoside yagwiriye u Rwanda mu mwaka wa 1994.
Dusabe Patrick yanavuze no kuri gahunda yo kwihesha agaciro nk’Umunyafurika byumwihariko nk’Umunyarwanda.
Iyo gahunda yaje gusozwa n’ibitaramo bitandukanye byarimo amakorali n’amatsinda aririmba mu mijyi itandukanye.
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
Mu Bubiligi : Abanyarwanda baritegura kwitabira Rwanda day London 2013 bashyizeho umwete
13.05.2013 |
|
Zimbabwe : Hibutswe Jenoside yakorewe Abatutsi
11.05.2013 |
|
Urubyiruko rurenze 300 ruba hanze y’u Rwanda mu Itorero ry’Igihugu muri Kanama
10.05.2013 |
|
Abanyarwanda babiri basohoye Filimi nshya ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi
10.05.2013 |
|
Charleroi : Abanyarwanda bibutse ku nshuro ya 19 Jenoside yakorewe Abatutsi
10.05.2013 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |