Abanyeshuri biga muri Senegal beretswe aho u Rwanda rugeze

Yanditswe na
Kuya 13 Gashyantare 2012 saa 12:06
Yasuwe :
0 0

Ambasaderi w’u Rwanda muri Senegal, Gérard Ntwari yatanze ikiganiro mu Ishuri Rikuru Nyafurika ry’Icungamutungo (IAM) mu kwereka abanyeshuri n’abakozi bo muri iri shuri intambwe u Rwanda rwagezeho nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ambasaderi Ntwari yabwiye abari mu kiganiro ko icyabaye imbarutso ry’iterambere ry’igihugu ari ubushake, guhitamo neza n’ubushake muri politiki bya guverinoma y’u Rwanda iyobowe na Perezida Kagame uhora akangurira abayobozi kubaho mu buryo bw’icyitegererezo ndetse no (...)

Ambasaderi w’u Rwanda muri Senegal, Gérard Ntwari yatanze ikiganiro mu Ishuri Rikuru Nyafurika ry’Icungamutungo (IAM) mu kwereka abanyeshuri n’abakozi bo muri iri shuri intambwe u Rwanda rwagezeho nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ambasaderi Ntwari yabwiye abari mu kiganiro ko icyabaye imbarutso ry’iterambere ry’igihugu ari ubushake, guhitamo neza n’ubushake muri politiki bya guverinoma y’u Rwanda iyobowe na Perezida Kagame uhora akangurira abayobozi kubaho mu buryo bw’icyitegererezo ndetse no kugira u Rwanda igihugu cyiza, harimo kubegereza ubushobozi bwose mu nzego zose.

Ntwari avuga ko ubu mu Rwanda hari iterambere kuva mu mibereho myiza y’abaturage, ubukungu ndetse na politiki. Yanavuze ko mu gihugu hakozwe byinshi byatumye kimenyekana mu ruhando mpuzamahanga, aha yagarutse ku buryo u Rwanda rutaciwe intege no kuba ari igihugu kidakora ku Nyanja, yagize ati: “U Rwanda rufite imbogamizi nyinshi harimo uba rudakora ku nyanja, ntirufite amabuye y’agaciro ahagije, hari bamwe mu Banyarwanda bagifite ingengebitekerezo ya Jenoside, abatabona ko hari ibyiza byagezweho mu gihugu ndetse n’igitutu rushyirwaho n’umuryango mpuzamahanga iki cyo rukaba rubihuriyeho n’ibindi bihugu by’Afurika”.

Abanyeshuri bari baje muri iki kiganiro

Umujyanama wa kabiri muri Ambasade y’u Rwanda muri Senegal, Athena Rubayi yatanze ikiganiro cyerekeye uburyo u Rwanda rwateje imbere ishoramari nk’inzira yo kugera byihuse ku iterambere. Yagarutse ku mahirwe abanyamahanga bafite mu gushora imari mu gihugu harimo n’ingamba zafashwe mu kunoza itangwa rya serivisi inoze.

Abarimu bo muri iri shuri bavuze ko hari byinshi bigiye muri iki kiganiro, batanga inama ko ibihugu byo muri Afurika bikwiye gukanguka, bikamenya ko ibintu byose bishoboka.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza