Abanyarwanda 10 baba mu mahanga bashimiwe ibikorwa by’indashyikirwa (Amafoto)

Yanditswe na IGIHE
Kuya 16 Gicurasi 2018 saa 07:10
Yasuwe :
2 0

Umuryango EJO HEZA Group washimiye Abanyarwanda 10 baba mu mahanga babaye indashyikirwa mu bikorwa birimo ibiteza imbere ubuzima, uburezi, gufasha abatishoboye n’ibindi byahinduye ubuzima bwa benshi by’umwihariko mu muryango nyarwanda.

Ibirori byo gutanga ibi bihembo byahuriyemo Abanyarwanda baturutse imbere mu gihugu, abavuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada, u Budage, u Bwongereza, u Buholandi, u Bubiligi n’u Busuwisi; byabereye muri Holiday Inn Hotel, iherereye i Paris, mu Bufaransa ku wa 12 Gicurasi 2018.

Ibi bihembo bitangwa buri mwaka kuva mu 2016 binyuze mu gikorwa cyiswe ‘Excellence Prize’ bitegurwa n’Umuryango w’Abanyarwanda baba mu mahanga "Ejo Heza Group" mu rwego rwo gushimira abafite ibikorwa by’intangarugero.

Mu bashimiwe harimo Kamagaju Rosine Duquesne, washinze Umuryango wita ku bana barwaye ‘autisme’ witwa Autisme Rwanda na Rev. Past. Osée Ntavuka washinze Umuryango Rwanda Legacy of Hope, bombi bashimiwe ibikorwa by’indashyikirwa bagize mu kwita ku bababaye.

Abandi bahembwe ni Dr. Charles Nsengiyumva, washinze Umuryango AME International, ashimirwa guteza imbere ibikorwa by’ubuzima. Hari kandi Providence Tuyisabe, Perezida w’Ihuriro ry’Abanyarwanda baba mu Budage washimiwe ubwitange agira mu miyoborere (Community Leadership) bitewe n’iterambere Abanyarwanda barigize bagezeho.

Mu iterambere ry’umuco hashimiwe Karekezi Jacqueline na Ntashamaje Béatrice, bashinze Itsinda ryimakaza Umuco mu Busuwisi ryitwa Urunana.

Ishimwe ku guteza imbere ubuvanganzo n’itangazamakuru (Literature and Media) ryahawe ikinyamakuru Izuba gikorerayo, cyari gihagarariwe na Jean-Luc Galabert na Mukamugema Eugénie naho Gahongayire Espérance Patureau, ahabwa iry’abateje imbere ibikorwa by’abaturage “Citizen Engagement” we n’umufasha we Bernard Patureau (witabye Imana), kubera uruhare bagize mu gikorwa cyo kwita ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, gutera ingabo mu bitugu abayirokotse no gushaka ubutabera biciye mu Muryango Ibuka-France.

Abanyarwanda batuye mu bihugu byo hanze y’u Rwanda babarizwa muri Diaspora barenga ibihumbi 100, nibo batoranywamo ababaye indashyikirwa, mu gushishikariza abakiri bato gukunda umurimo, igihugu bakomokamo no kugira uruhare mu iterambere ryacyo.

Ejo Heza Group yatangiye gushimira Abanyarwanda b’indashyikirwa baba mu mahanga mu gikorwa cyabereye i Bruxelles muri Gicurasi 2016. Icyo gihe hahembwe Abanyarwanda batatu barimo Anna Dushime, Umunyarwandakazi utuye mu Budage mu Mujyi wa Berlin, wagize ubumuntu agacumbikira impunzi zo muri Syria zameneshejwe mu gihugu n’intambara n’imvururu z’urudaca; Patrice G. Shema waranzwe n’ibikorwa by’intangarugero mu Muryango w’Abanyarwanda baba mu Bwongereza na Karirima Ngarambe Aimable, ukorera IGIHE mu Bubiligi, washimiwe uruhare mu kumenyekanisha ibikorwa by’Abanyarwanda ku Isi yose akoresheje itangazamakuru.

Umuhuzabikorwa akaba n’umwe mu bashinze ‘‘Ejo Heza’’, Ndayisenga Jean Pierre
Umuyobozi w'Umuryango w'Abanyarwanda baba mu Bufaransa, Rugina Jean Pierre ari mu bateguye ibirori byatangiwemo ibihembo
Umuhanzi Ben Kayiranga yaririmbye muri iki gikorwa
Umuyobozi wa Groupe Bank Of Africa ikorera mu Bufaransa, Babacar Ndaw, ageza ijambo ku bitabiriye uyu muhango
Karirima Aimable yashimiye abahawe ishimwe mu izina rya IGIHE nk'umuterankunga muri iki gikorwa
Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'Imari n'Imigabane mu Rwanda (RSE), Pierre Célestin Rwabukumba asobanura imikorere yacyo
Abanyarwanda 10 baba mu mahanga bashimiwe ibikorwa by’indashyikirwa bakozwe
Rev. Past. Osée Ntavuka washinze Umuryango Rwanda Legacy of Hope ari mu bashimiwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza