Abanyarwanda baba mu Butaliyani bakoze ibirori byo kwifurizanya umwaka mushya (Amafoto)

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 16 Mutarama 2018 saa 02:29
Yasuwe :
0 0

Abanyarwanda baba mu Butaliyani n’inshuti z’u Rwanda bahuriye mu mujyi wa Asti, uherereye mu Ntara ya Piemonte mu Majyaruguru y’icyo gihugu, mu birori byo kwifurizanya umwaka mushya wa 2018,kuwa 12 Mutarama 2018.

Ibi birori byitabiriwe n’Umuyobozi wa Asti, Maurizio Rasero; Uhagarariye u Rwanda muri Piemonte, Dr. Luciano Longo na Perezida w’Inama y’ubutegetsi bwa Asti, Giovani Boccia.

Umuyobozi w’Ihuriro ry’Abanyarwanda baba mu Butaliyani, Marekabiri Enathe, yavuze ko icyo gikorwa cyatekerejwe kubera impamvu zitandukanye zirimo kwifatanya mu gusoza no gutangira umwaka kugira ngo hatagira umunyarwanda wigunga mu bihe by’iminsi mikuru; kwibukiranya ibyagezweho no kwiha intego z’umwaka wa 2018; kumenyesha inshuti z’u Rwanada aho rugeze rwiyubaka no kurushaho kurubakundisha.

Igikorwa cyo kwifurizanya umwaka mwiza ku banyarwanda baba mu Butaliyani, cyatangiye mu ijoro ryo kuwa 31 Ukuboza 2017, Abanyarwanda n’inshuti zarwo bateraniye mu mijyi irimo Rome na Venise batangira umwaka bari kumwe.

Abanyarwanda baba mu Butaliyani n’inshuti z’u Rwanda bahuriye mu mujyi wa Asti mu birori byo kwifurizanya umwaka mushya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza