Abanyarwanda baba muri Djibouti bizihije umunsi w’intwari (Amafoto)

Yanditswe na IGIHE
Kuya 3 Gashyantare 2018 saa 09:43
Yasuwe :
0 0

Abanyarwanda baba muri Djibouti n’inshuti zabo bizihije Umunsi w’Intwari z’Igihugu, tariki ya 1 Gashyantare 2018, bafatiramo ingamba zo kurangwa n’indangagaciro zigamije kugira uruhare mu guteza imbere u Rwanda.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Ethiopia na Djibouti, Hope Tumukunde Gasatura, yabasabye gukomeza kugira uruhare mu kuzirikana no kwigira ku bikorwa by’Intwari z’Igihugu, baharanira gukomeza kurinda no gusigasira ibyagezweho no kuba ku isonga mu bikorwa byubaka u Rwanda, muri iki gihe no mu bihe bizaza.

Yanabasabye gukomeza kurangwa n’indangagaciro z’ubutwari zirimo kugira umutima ukomeye kandi ucyeye; gukunda igihugu; kwitanga; kugira ubushishozi; kugira ubwamamare mu butwari; kuba intangarugero; kuba abanyakuri; kugira ubupfura; no kugira ubumuntu.

Mu biganiro byatanzwe ku muco w’ubutwari n’indangagaciro z’intwari z’u Rwanda, Abanyarwanda batuye muri Djibouti biyemeje gukomeza kugira urukundo, kwitangira abandi, gukora umurimo unoze no gushyira imbere ikiremwa muntu.

Uretse ibyo, baniyemeje gukomeza kwigira ku mateka yaranze y’Intwari z’Igihugu, bakayashingiraho mu kwiyubakira u Rwanda bifuza.

Abanyarwanda baba muri Djibouti n'inshuti zabo mu kwizihiza umunsi w'Intwari
Manzi Francois Xavier watanze ikiganiro kibanze ku ngamba zo gukomeza ubutwari
Umuyobozi w'ibiganiro byaranze kwizihiza umunsi w’intwari muri Djibouti, Muhimpundu Clementine

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza