Abanyarwanda baba muri Edmonton bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 23 Gicurasi 2018 saa 11:24
Yasuwe :
1 0

Abanyarwanda n’inshuti zabo baba mu Mujyi wa Edmonton muri Canada bibutse ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yahitanye ubuzima bw’inzirakarengane zisaga miliyoni mu mezi atatu.

Uyu muhango wo kwibuka wateguwe n’Umuryango w’Abarokotse Jenoside baba i Edmonton “Memory Keepers Association of 1994 Genocide against Tutsi of Rwanda” witabiriwe n’abantu batandukanye barimo Abanyarwanda batuye muri uyu mujyi n’abahagarariye Canada; wabanjirijwe n’urugendo rwo kwibuka rwasorejwe kuri Edmonton City Hall.

Abatanze ubuhamya bagarutse ku nzira ikomeye banyuzemo muri Jenoside yakorewe Abatutsi n’uburyo bigaruriye icyizere cyo kubaho.

Emmanuel Kaviziya yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi yatangiye gutegurwa kera mu 1959. Yatanze ubuhamya avuga ko yakorewe irondakoko akiri ku ntebe y’ishuri ndetse rikamukurikirana no mu kazi.

Kaviziya yagarutse ku buryo yarokotse itsinda ry’Interahamwe zashakaga kumwica zimusanze aho yari atuye ariko ku bw’amahirwe arazicika.

Minisitiri w’Ibikorwa remezo muri Canada, unahagarariye Edmonton Mill Woods mu Nteko Ishinga Amategeko, Amarjeet Sohi, yashimiye ubutumire yahawe mu muhango wo kwibuka Jenoside.

Yagize ati "Kuba ndi hano uyu munsi na nyuma yo kumva ubuhamya bw’abarokotse Jenoside byanyigishije byinshi ku kuba mushikamye uyu munsi. Bamwe muri mwe mwanyuze muri ibi byago mukaba mwarabashije kwiyubaka mu kiga mukaba mutanga umusaruro ku bihugu byanyu bya Canada n’u Rwanda."

Amarjeet yihanganishije imiryango yabuze abayo muri Jenoside, yizeza Abanyarwanda batuye muri Edmonton ubufatanye burushijeho mu nzego zose.

Mu butumwa bwe Immaculée Songa waturutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yakanguriye abacitse ku icumu kutiheba ahubwo ko bagakora cyane bakiteza imbere.

Yagize ati “Bizaba bihesheje ishema abavandimwe bacu bavukishijwe ubuzima bwabo.”

Yatanze urugero rwo kuba yararokotse asigarana n’umwana umwe kuko umugabo we n’abandi bana babiri bishwe muri Jenoside, akaba atarandagaye ngo yihebe ahubwo akabasha kurera uwo yasigaranye mu mahanga.

Songa yagarutse ku rugendo rwo kwiyubaka k’u Rwanda nyuma y’imyaka 24 ruvuye muri Jenoside.

Yagize ati “Turashimira Ingabo za FPR-Inkotanyi zayobowe na Perezida Paul Kagame zigahagarika Jenoside, zigakura igihugu mu icuraburindi; ubu u Rwanda ni igihugu gihagaze neza kinafatwa nk’icyitegererezo mu ruhando mpuzamahanga.”

Umuryango “Memory Keepers Association” ni ku nshuro ya gatandatu wateguye igikorwa cyo kwibuka Jenoside mu gihe Abanyarwanda baba muri iki gihugu basanzwe bifatanya n’abandi ku Isi mu bikorwa ngarukamwaka byo kwibuka bimara iminsi ijana.

Uyu muhango wo kwibuka wabanjirijwe n’Urugendo rwo kwibuka rwaturutse kuri Edmonton City Hall rusorezwa ku nyubako y’Ingoro y’Inteko Ishinga Amategeko ya Alberta
Abana bato na bo bitabiriye uyu muhango basobanurirwa amateka y'amahano ya Jenoside yagwiriye u Rwanda
Abitabiriye uyu muhango basangijwe ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi n'uburyo yahagaritswe
Abanyarwanda baba mu Mujyi wa Edmonton bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza