Abanyarwanda baba muri Guinée Conakry bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 23 Mata 2018 saa 12:14
Yasuwe :
0 0

Abanyarwanda baba muri Guinée Conakry, inshuti z’u Rwanda n’abayobozi batandukanye bo muri iki gihugu bibutse ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ni umuhango wabereye muri Hotel Grand Sheraton mu Mujyi wa Conakry, ku wa 21 Mata 2018.

Mu butumwa yagejeje ku bawitabiriye, Ambasaderi w’u Rwanda muri Guinée Conakry (ifite icyicaro mu Mujyi wa Abuja muri Nigeria), Kamanzi Stanislas, yabashimiye, avuga ko biri mu murongo umwe n’icyemezo cy’Umuryango w’Abibumbye wemeje ko buri tariki ya 7 Mata ari umunsi wo kuzirikana Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Ku wa 23 Mutarama 2018, nibwo Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye yafashe umwanzuro ko tariki ya 7 Mata, uzaba “Umunsi Mpuzamahanga wo Kuzirikana kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda”, hahindurwa inyito y“Umunsi Mpuzamahanga wo kuzirikana kuri Jenoside yo mu 1994 mu Rwanda” yari yarashyizweho n’umwanzuro 58/234 wo ku wa 23 Ukuboza 2003 bigatangira gukoreshwa mu 2004.

Yagize ati “Iki cyemezo gikomeye cy’Inteko rusange ya Loni gitanga umurongo ukwiye wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi no kuvuguruza abashaka kuyihakana no kuyipfobya.”

Yanavuze ko biri no mu murongo wo gusaba ibihugu bigicumbikiye abakoze Jenoside kubageza imbere y’ubutabera, ashimira cyane ibyamaze kugira ubwo bushake bwo kohereza mu Rwanda abakekwaho gukora Jenoside cyangwa kubashyikiriza ubutabera.

Ambasaderi Kamanzi yashimangiye ko igihe cyo kwibuka ari umwanya wo gusubiza amaso inyuma hakarebwa uburyo Jenoside yateguwe ikanakorwa Isi yose irebera ntihagire igikorwa. Yavuze uburyo miliyoni irenga y’Abatutsi bishwe, mu gihe amahanga yareberaga ashakisha izina yabyita aho gutabara abari mu kaga.

N’ubwo u Rwanda rwanyuze muri ako kaga, Ambasaderi Kamanzi, yavuze ko rwakuyemo isomo ryo kubungabunga amahoro n’umutekano mu rwego rwo kurinda abasivili. Kuri iyi ngingo, yagaragaje uburyo u Rwanda rugira uruhare mu kubungabunga amahoro ku Isi mu bihugu bitandukanye, aho rubikorana ubunyamwuga.

Uyu muhango witabiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga muri Guinée, Mamadi Touré, watangiye hafatwa umunota wo kwibuka inzirakarengane zisaga miliyoni zazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Uyu muhango witabiriwe n'abantu batandukanye barimo n'inshuti z'u Rwanda muri Guinée Conakry
Abanyarwanda baba muri Guinée Conakry bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi
Abanyacyubahiro bitabiriye umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza