Abanyarwanda baba muri Tchad bibutse abazize Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 17 Mata 2018 saa 10:58
Yasuwe :
0 0

Abanyarwanda baba muri Tchad na bamwe mu nshuti z’u Rwanda muri iki gihugu, ku wa Gatandatu, tariki 14 Mata 2018, bibutse abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Uyu muhango wo kwibuka wakorewe mu Kigo cy’Ishuri ry’Ababikira b’Abanyarwandakazi ba “Notre Dame de l’Assomption” ahitwa Atrone i N’Djamena mu Murwa Mukuru wa Tchad.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Congo Brazzaville, Habyalimana Jean Baptiste, unafite mu nshingano ze Abanyarwanda baba muri Tchad, yatanze ijambo ry’ihumure ku bitabiriye uyu muhango.

Yagaragaje ingaruka z’ubuyobozi bubi n’amateka mabi u Rwanda rwarazwe n’abakoloni igihe bazanaga amacakubiri ashingiye ku myumvire y’ubwoko bari bafite mu mitekerereze n’imikorere yabo bagamije gusenya ubumwe bw’Abanyarwanda kugira ngo babashe kubayobora uko bishakiye.

Yagaragaje umwihariko wa Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yaranzwe n’ubugome ndengakamere, Abatutsi basaga miliyoni bakicwa mu minsi 100 gusa.

Yagize ati “Mbere yuko tuba Abahutu, Abatutsi n’Abatwa, turi Abanyarwanda kandi na mbere y’uko ducibwamo ibice, twese twari bene Kanyarwanda, dusangiye ingobyi imwe y’u Rwanda rwa Gihanga.”

Yashishikarije urubyiruko gukomereza muri icyo cyerekezo, ashima urugero rw’umwe mu bitabiriye umuhango wo kwibuka, watanze ubuhamya ashimangira ko nta gishobora kumwambura kuba Umunyarwanda. Uyu yagize ati “Ndi Umunyarwanda, aho ndi hose, yaba mu Rwanda cyangwa se hano muri Tchad n’ahandi hose najya.”

Yasoje agaragaza uruhare rw’ubuyobozi bwiza mu kubaka u Rwanda rushingiye ku bumwe, ubwiyunge n’iterambere ry’Abanyarwanda nta kurobanura.

Abahawe ijambo muri uyu muhango witabiriwe n’abasaga 30 nyuma ya misa n’urugendo rwo kwibuka, bibanze ku biganiro byimika guharanira ko bakwiriye kubaho no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside bityo ntizongere kubaho ukundi mu Rwanda n’ahandi hose ku Isi.

Hakozwe urugendo rwo kwibuka inzira y'umusaraba Abatutsi banyuzemo mu 1994
Muri uyu muhango hanasomwe igitambo cya misa
Uyu muhango wo kwibuka wabereye mu Ishuri ry’Ababikira b’Abanyarwandakazi rya “Notre Dame de l’Assomption” i N’Djamena
Ibiganiro byatanzwe byibanze ku guharanira kubaho no kurwanya abahembera ingengabitekerezo ya Jenoside
Ambasaderi w’u Rwanda muri Congo Brazzaville, Habyalimana Jean Baptiste, unafite mu nshingano ze Abanyarwanda baba muri Tchad, yagaragaje ingaruka z’ubuyobozi bubi bwagejeje igihugu kuri Jenoside
Ababikira b’Abanyarwandakazi baba muri Tchad basobanuriwe amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi n'uburyo u Rwanda rwahanganye n'ingaruka zayo
Abayobozi bakuru bitabiriye umuhango wo kwibuka muri Tchad
Abanyarwanda baba muri Tchad bibutse abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza