Abanyarwanda batuye Texas bizihije umunsi wo kwibohora bazirikana abitanze ngo bigerweho

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 5 Nyakanga 2016 saa 08:28
Yasuwe :
0 0

Abanyarwanda batuye mu mijyi itandukanye igize Leta ya Texas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bizihije umunsi wo kwibohora, bazirikana aho igihugu cyavuye n’abagize uruhare mu kukibohora.

Ni ibirori byitabiriwe n’Abanyarwanda batuye mu mijyi ya Houston, San Antonio , Abilene, Austin, Longview ndetse na Dallas ari na ho uwo munsi wizihirijwe.

Bonny Musefano wari uhagarariye ambasaderi w’u Rwanda muri USA ageza ubutumwa bw’umunsi wo kwibohora ku bari bateraniye aho, yagarutse ku butwari bw’ingabo zahoze ari iza FPR Inkotanyi zabohoye u Rwanda n’intambwe imaze guterwa mu iterambere ry’igihugu.

Ati “Mu kwizihiza umunsi wo kwibohora, tunasoza iminsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ntitugomba kwirengagiza aho twavuye, n’abitanze ngo tugere aho tugeze ubu.”

Yakomeje avuga ko ubu u Rwanda rwamenyekanye kubera iterambere rigaragara rumaze kugeraho, ubumwe n’ubwiyunge n’impinduka nziza mu mibereho y’abanyarwanda.

Abafashe umwanya wo kuganiriza aba Banyarwanda n’inshuti zabo bashimye iterambere u Rwanda rumaze kugeraho n’uburyo rwikuye mu bibazo mu buryo bwihuse, rugafungura amarembo ku Banyafurika bose, kugeza aho binjira mu gihugu bagahabwa Visa bakihagera.

Muri uyu muhango kandi urubyiruko rwaboneyeho kumurika imwe mu mishinga igamije iterambere, irimo kohereza amafaranga mu bihugu binyuranye, ndetse inafasha abantu kwishyura zimwe muri serivisi zitangirwa mu Rwanda, bari muri Amerika.

Gusa iyo mihango yose yabimburiwe n’umukino w’umupira w’amaguru wahuje Abanyarwanda baba muri Leta ya Texas n’Abagande.

Uyu muhango wabanjirijwe n'umukino wa gicuti wahuje Abanyarwanda n'Abagande baba muri Leta ya Texas
Ikipe y'umupira w'amaguru yari ihagarariye u Rwanda
Ikipe yari ihagarariye Abagande batuye i Texas

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza