Kwamamaza

Abanyarwanda mu Bubiligi basabwe uruhare mu kwibohora mu myumvire no mu bukene

Yanditswe kuya 7-07-2016 saa 08:12' na Karirima Ngarambe


COMMENTS: 0

Ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi yatangaje ko ubwigenge nyabwo bw’Abanyarwanda bwabonetse ubwo Ingabo za FPR Inkotanyi zahagarikaga Jenoside yakorerwaga Abatutsi mu 1994, abikuye ku kuba ubwigenge bwatanzwe n’abazungu butari ubw’Abanyarwanda bose kuko bamwe bagiye bicwa, bakanatotezwa.

U Rwanda rwabonye ubwigenge mu 1962, nyuma y’uko rwari rumaze igihe rukolonijwe n’u Bubiligi.

Mu birori byo kwizihiza ku nshuro ya 22 umunsi wo kwibohora kuri uyu wa 4 Nyakanga 2016, Ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi, Olivier Nduhungirehe yatangaje ko kwibohora nyako kwagezweho, ubwo Perezida Kagame n’Ingabo za FPR yari ayoboye bahagarikaga Jenoside, hakagerwa ku bwigenge buhuriweho n’abaturarwanda bose.

Ati”Umunsi wa mbere Nyakanga (1962) igihugu cyari mu bibazo by’umutekano na politiki, aho Abanyarwanda bamwe bishwe, bagahohoterwa bagahunga, bigatuma ubwo bwigenge abanyarwanda bose batarabwungukiyemo.”

Akomeza avuga nati“Niyo mpamvu ubwigenge bwatangiye nyuma y’imyaka 32, ubwo umuryango FPR Inkotanyi uhagarikiye Jenoside ukabohora igihugu. Ubwo nibwo bwigenge nyakuri bwabayeho.”

Yanasobanuye ko uyu munsi batazirikana gusa ku ngabo zabohoye u Rwanda gusa, ahubwo ari ugusubiza amaso inyuma hakarebwa aho igihugu kiva n’aho kijya.

Ati “Ntitwibuka gusa ko twibohoye Ubwicanyi, ntabwo ari ukuvuga ngo FPR yahagaritse Jenoside gusa, tugomba kureba icyo bivuze ku byerekeye amateka y’u Rwanda mu myaka 22 ishize no mu myaka izaza.”

Akomeza avuga ko kwibohora bigomba kuguma mu mitwe y’Abanyarwanda kuko bigisaba guhindura amateka n’ubukungu by’igihugu, hakanibandwa ku guharanira impinduka mu mibereho y’abaturage ngo kuko “kwibohora ari ukubohora abari bibasiwe mu gihe cya Jenoside, kwibohora mu myumvire n’abugarijwe n’ubukene”.

Imihango yo kwizihiza umunsi wo kwibohora yahuje ba Ambasaderi batandukanye bahagarariye ibihugu byabo mu Bubiligi, abayobozi bafite aho bahurira n’inyungu z’u Rwanda mu Bubiligi, n’abayobozi ba Diaspora Nyarwanda ikorera mu Bubiligi, abahagarariye amashyirahamwe aharanira inyungu z’abarokotse Jenoside n’abandi.

Ambasaderi Olivier Nduhungirehe

Amafoto:Jessica Rutayisire


Kwamamaza

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Wednesday 21 Ukuboza 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved