Amb. Rugira yatanze impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda mu Bubiligi (Amafoto na Video)

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 7 Ukuboza 2017 saa 02:57
Yasuwe :
0 0

Ambasaderi Rugira Amandin yashyikirije Umwami w’u Bubiligi, Philippe Léopold Louis Marie, impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri iki gihugu mu muhango wabaye kuri uyu wa Kane, tariki ya 7 Ukuboza 2017.

Rugira Amandin yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi muri Nzeri 2017, mu mpinduka Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakoze muri Guverinoma yatangiranye muri manda nshya yatorewe muri Kanama uyu mwaka. Rugira Amandin yahawe uyu mwanya akuwe mu Burundi aho yari Ambasaderi w’u Rwanda kuva muri Kamena 2014.

Yasimbuye Nduhungirehe Olivier wari usanzwe kuri uwo mwanya wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y‘Iburasirazuba.

Uyu yemejwe na Sena y’u Rwanda nka Ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi tariki ya 13 Ukwakira 2015 nyuma yo gusabirwa uyu mwanya n’Inama y’Abaminisitiri yateranye kuwa 8 Nzeli 2015. Tariki ya 15 Ukuboza 2015 nibwo Guverinoma y’u Bubiligi yemeye ko ahagararira u Rwanda muri iki gihugu, ashyikiriza Umwami w’u Bubiligi impapuro zibimwemerera tariki ya 2 Werurwe 2016.

U Rwanda n’u Bubiligi bisanzwe bifitanye umubano mwiza kandi uhamye dore ko iki gihugu gisanzwe kirufasha mu ngeri zitandukanye muri gahunda ziganisha ku iterambere.

Ambasaderi Rugira Amandin yakirwa i Bwami
Ambasaderi Rugira Amandin asuhuza Umwami w’u Bubiligi, Philippe Léopold Louis Marie
Ambasaderi Rugira Amandin yashyikirije Umwami w’u Bubiligi, Philippe Léopold Louis Marie, impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri iki gihugu
Ambasaderi Rugira Amandin yajyanywe n'umwe mu bakira abadipolomate i Bwami
Ambasaderi Rugira Amandin muri Ambasade y'u Rwanda mu Bubiligi mbere yo kwerekeza mu Ngoro y'Umwami
U Rwanda n’u Bubiligi bifitanye umubano mwiza ndetse iki gihugu kirufasha mu ngeri zitandukanye muri gahunda z’iterambere
Rugira Amandin yagizwe Ambasaderi w'u Rwanda mu Bubiligi muri Nzeri uyu mwaka
Ambasaderi Rugira Amandin yatangiye guhagararira u Rwanda mu Bubiligi mu buryo bwemewe n'amategeko

Amafoto: Karirima A. Ngarambe na Jessica Rutayisire


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza