Bwa mbere Abanyarwanda baba muri Amerika bagiye guhurira mu gikorwa bise ‘US-Rwanda Convention’

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 13 Gicurasi 2019 saa 06:22
Yasuwe :
0 0

Mu myaka 25 ishize, u Rwanda rwateye imbere mu buryo bukomeye mu inzego zinyuranye z’ubuzima bw’igihugu. Nubwo iryo terambere rigaragarira muri byinshi bifatika, hari abantu benshi hirya no hino ku Isi bakomeza gushidikanya ku iterambere ry’u Rwanda.

Ibyo byatumye Abanyarwanda baba muri Amerika bahuza imbaraga, bashinga ishyirahamwe bise ‘North America Rwandan Convention’, ryiyemeje guhuza abantu batandukanye bashobora kuvuga ukuri ku bibera mu Rwanda no gukomeza kuruteza imbere.

Aba banyarwanda ku nshuro ya mbere bateguye igikorwa bise ‘US-Rwanda Convention’, kizaberamo ibiganiro ku bumwe n’ubwiyunge, imiyoborere y’igihugu na gahunda zitandukanye zashyizweho zigejeje u Rwanda aho ruri uyu munsi.

Umwe mu bategura iki gikorwa, Roger Remera, yabwiye IGIHE ko hazagarukwa ku buryo u Rwanda ruyobowe, rukaba rumaze kuba urugero kuri benshi mu bakurikirana ibiruberamo, byubatse umunyarwanda w’uyu munsi.

Yakomeje ati “Ibintu byose bihera ku muco, na wo ntitwawibagiwe, muri gahunda hatekerejwe ku muco wacu, ni yo mpamvu tuzakora n’igitaramo nyarwanda aho intore n’ababyinnyi bakomeye muri diaspora ya Amerika bazataramira abazaba bitabiriye igikorwa cya US-Rwanda Convention.”

Abacuruzi babishoboye na kandi na bo bazagira n’umwanya wo kumurika ibyo bakora.

Biteganyijwe ko iki gikorwa kizabera mu mujyi wa Dallas muri Leta ya Texas ku wa 5-7 Nyakanga 2019. Kizahuriza hamwe Abanyarwanda bose babyifuza, baba abaturutse mu Rwanda n’ababa mu mahanga.

Iki gikorwa kigiye guhuriza hamwe Abanyarwanda baba muri Amerika n'abandi babyifuza
Abazitabira iki gikorwa bazahurira mu Mujyi wa Dallas
Abahanzi batandukanye barimo Ezra Kwizera bazasusurutsa abazitabira iki gikorwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza