Ethiopia: Abanyarwanda bahuriye mu kwamamaza Kagame

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 24 Nyakanga 2017 saa 07:15
Yasuwe :
0 0

Abarwanashyaka ba FPR Inkotanyi babarirwa mu ijana bahuriye mu bikorwa byo kwamamaza umukandida Paul Kagame, kuwa 23 Nyakanga 2017 i Addis Ababa.

Aba Banyarwanda bahuye bishimiye ibyagezweho na FPR Inkotanyi ku buyobozi bwa Paul Kagame.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Ethiopia, Hope Tumukunde Gasatura, akaba n’umunyamuryango wa FPR Inkotanyi, yashimangiye ko ku buyobozi bwa Kagame habayeho impinduka zikomeye mu nzego nyinshi mu buzima bw’igihugu.

Yerekanye ko n’umugore yatejwe imbere akagira uruhare mu buyobozi, yatangaho urugero ko nawe ubu ari Ambasaderi; ariko avuga ko buri Munyarwanda afite byinshi yavuga yagezeho kubera ubuyobozi bwiza. Ku bw’ibyo byose, Tumukunde yahamagariye Abanyarwanda baba muri Ethiopia kuzitabira amatora, bagatora umukandidada Paul Kagame nk’uko babimusabye ngo akomeze abayobore.

Yagize "Twarabigaragaje nk’Abanyarwanda baba muri Ethiopia dusaba ko habaho referendum yo kuvugurura Itegeko Nshinga kugira ngo ritazitira Perezida Kagame kongera kwiyamamaza, nawe yarabitwemereye ubu ni umukandida mu matora. Icyo twe dusigaje ni ugukomeza umurimo twatangiye tukazamutora, kuwa 3 Kanama tuzamwerekera ku mpapuro z’amatora icyo twashakaga.”

Uwabareze Germain wavuze mu izina ry’urubyiruko n’abagore yashimye amahirwe bahawe ku buyobozi bwa FPR Inkotanyi.

Yashimangiye ko habayeho iterambere mu burezi, mu ikoranabuha n’itumanaho, gufasha urubyiruko kwiteza imbere n’amshuri y’ubumenyingiro.

Yanibukije by’umwihariko ko abagore bahawe ijambo, ubu mu bagize Inteko Ishinga Amategeko bakaba ari bo benshi ugereranyije n’ahandi ku isi. Izo gahunda na politiki nziza zigerwaho kubera Chairman wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame.

Uhagarariye Abanyarwanda baba muri Ethiopia muri Ethiopia, Bayingana Moses, nawe yagarutse kuri byinshi byagezweho ku buyobozi bwa Kageme, avuga ko habayeho iterambere mu bukungu kubera ibikorwaremezo byubatswe, kugabanya ubukene kugeza aho miliyoni y’abaturage bavuye munsi y’umurongo w’ubukene mu gihe gito.

Yakomeje avuga ko n’Abanyarwanda bagaragara no mu mahanga ko ari ab’Agaciro, ababa muri Diaspora bakagira uruhare mu miyoborere.

Abanyarwanda baba hanze y’igihugu bazatora ku wa 3 Kanama 2017.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Ethiopia, Hope Tumukunde Gasatura
Abarwanashyaka ba FPR Inkoatanyi mu kwamamaza Kagame
Chairman wa FPR Inkotanyi mu Muryango w’Abanyarwanda baba muri Ethiopia, Bayingana Moses
Uwabareze Germain wavuze mu izina ry’urubyiruko n’abagore

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza