Hatangiye gukusanywa amafaranga yo gucyura umurambo wa Ganza waguye muri Amerika

Yanditswe na IGIHE
Kuya 8 Gashyantare 2018 saa 07:05
Yasuwe :
0 0

Abanyarwanda baba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Midwest, batangiye gukusanya amadolari ya Amerika 15,000 yo gufasha kugira ngo umurambo wa Innocent ‘Ganza’ Ndayishimiye uherutse kugwa i Chicago ushyingurwe mu Rwanda ku ivuko.

Ndayishimiye wavutse tariki ya 16 Mutarama 1993 yitabye Imana ku wa 02 Gashyantare 2018 afite imyaka 25 y’amavuko. Ni umwe mu rubyiruko rw’abanyarwanda babaga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika wari ufite impano yihariye mu bijyanye no gutunganya amashusho y’indirimbo ndetse no gufotora aho yabikoraga binyuze mu kigo cye yise ‘Ganza Image’.

Yagize uruhare mu ifatwa ry’amashusho y’indirimbo ya The Ben yise Habibi ndetse n’iya Alpha Rwirangira yise Merici.

Nkuko bigaragara ku rubuga rwa Go Fund Me rukusanyirizwaho inkuru zigenewe ibikorwa byo gufasha, aba banyarwanda batangaje ko hakenewe ibihumbi 15 by’amadolari ya Amerika yo gucyura umurambo we.

Basabye inshuti n’abavandimwe gutanga uko bashoboye kugira ngo adashyingurwa ishyanga.

Ubwo yitabaga Imana, Radiyo y’Abanyarwanda ikorera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, One Nation Radio, yatangaje ko Ndayishimiye wari uzwi ku izina rya Ganza, yasanzwe mu rugo yabagamo yapfuye aho kugeza n’ubu hataramenyekana inkomoko y’urupfu rwe.

Abamuzi neza bavuga ko Ndayishimiye yari umusore usabana n’abantu bose. Ikindi ni uko ngo yagiriraga ingendo hirya no hino muri Amerika akora akazi ke ko gufata amashusho.

Kanda hano urebe bimwe mu bikorwa bya Ndayishimiye

Ni umwe mu rubyiruko rw'abanyarwanda babaga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika wagaragazaga ubuhanga mu byo akora
Ndayishimiye yari afite ubuhanga mu gufata amashusho yo mu kirere akoresheje 'drones'
Ibikorwa bye yabikoraga binyuze mu ikompanyi yise 'Ganza Production'

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza