Intsinzi ya RPA yabaye imbarutso y’ubwigenge busesuye- Amb.Ngarambe

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 6 Nyakanga 2016 saa 07:41
Yasuwe :
0 0

Ambassaderi w’u Rwanda mu Busuwisi, mu Muryango w’Abibumbye n’Imiryango Mpuzamahanga, yashimiye ingabo zahoze ari iza FPR Inkotanyi, kuba zarahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi, agaragaza ko intsinzi y’izi ngabo yabaye imbarutso y’urugendo ruganisha ku bwigenge busesuye.

Hari mu birori byateguwe na Ambasade y’u Rwanda mu Busuwisi byo kwizihiza isabukuru ya 22 yo kwibohora, ku nsanganyamatsiko igira iti “Gushyira hamwe ni inkingi y’Iterambere”.

Uwo muhango wabereye ku Cyicaro cy’Umurango Mpuzamahanga Ushinzwe Uburenganzira ku bumenyingiro (WIPO) ku wa 4 Nyakanga 2016, aho witabiriwe n’Abahagarariye ibihugu byabo n’Imiryango Mpuzamahanga, Abanyarwanda baba mu Busuwisi n’inshuti z’u Rwanda.

Amb.Dr. Francois Xavier Ngarambe yashimiye ingabo za RPA zari zirangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame, kuba zarahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yagaragaje ko intsinzi ya RPA yabaye imbarutso y’urugendo ruganisha Abanyarwanda ku bwigenge busesuye.

Yagize ati“Ntabwo kwibohora kwabaye uko kurokora abantu ku mubiri byonyine, ahubwo kwabaye kwibohora gushingiye ku myumvire n’imitekerereze, kwibohora ingoyi yo kutagira agaciro, imitekerereze ya gicakara, kutagira icyerekezo, ruswa no gutonesha byari byaramunze Leta yariho.”

Yakomeje avuga ko umunsi wo kwibohora wabaye imbarutso y’icyerekezo gishya, intambwe idasubira inyuma yo gusigasira ubwigenge n’agaciro by’Abanyarwanda,kwiyemeza guhagarara ku kuri n’uburenganzira bwabo, n’ubushake bwo kuba umwe batagira uwo baheza, ahubwo bagatahiriza umugozi umwe kandi baharanira ko ejo hazaza harushaho kuba heza.

Ambasaderi Ngarambe yashoje ashimira abitabiriye bose ku bucuti, ubufatanye n’inkugga bakomeje gutera u Rwanda bo ubwabo n’ibihugu n’Imiryango Mpuzamahanga bahagararariye, aboneraho kubatumira kuza mu Rwanda bakirebera uburyo impinduramatwara ikomeje guteza imbere u Rwanda n’Abanyarwanda.

Abatumirwa muri ibi birori basusurukijwe n’ Itorero Urunana ryo mu Busuwisi.

Amb.Dr. Francois Xavier Ngarambe yashimiye ingabo zahoze ari iza FPR Inkotanyi zabashije guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi
Abitabiriye uyu muhango bagezwaho ubutumwa bwagenewe Umunsi wo Kwibohora
Umuhango w'Umunsi wo Kwibohora wakurikiwe n'ubusabane
Abitabiriye basusurukijwe n'Imbyino z'Itorero Urunana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza