Tanzania:Abanyarwanda basabwe gukomera ku muco gakondo

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 19 Nyakanga 2016 saa 03:05
Yasuwe :
0 0

Abanyarwanda baba mu gihugu cya Tanzania basabwe gukomera ku muco nyarwanda, bawigisha abana babo kugirango bazakurane indangagaciro ziranga Abanyarwanda aho bari hose.

Babisabwe gitaramo cy’inkera cyabaye tariki ya 9 Nyakanga i Dare es Salaam mu nyubako izwi nka Mwalimu Julius Nyerere Convention Center.

Muri icyo gitaramo cyari cyitabiriwe n’abanyacyubahiro batandukanye, uwari uhagarariye Ambasaderi w’u Rwanda muri Tanzania Issa Mugabutsinze yagize ati“dukomere ku gaciro kacu tutibagiwe umuco nyarwanda uturanga, bityo abana bacu bazakurane indangagaciro z’Abanyarwanda.”

Yakomeje avuga ko ibyo bizatuma abana bakurana urukundo rw’igihugu cyabo, baba barakibayemo cyangwa barakuriye mu mahanga.

Boniface Lazaro wari uhagarariye Umunyabanga mukuru muri Minisiteri y’Itangamakuru, umuco na Siporo muri Tanzania, yashimye cyane abateguye igitaramo nyarwanda, yibutsa ko kubungabunga umuco gakondo w’Abanyarwanda, Abatanzania ndetse n’Abanyafurika muri rusanze, bifite agaciro gakomeye.

Umuyobozi wa Diaspora nyarwanda i Dar es Salaam, Emile Nyilidandi yavuze ko ubusanzwe gusabana hagati y’Abanyarwanda n’abanyatanzania bisanzwe, dore ko nko mu kwezi kwa Nyakanga mu bihugu byombi abaturage baba baganura ibyo bejeje.

Yanibukije urubyiruko rwa Afurika gukomera ku muco gakondo, birinda gupfa kwigana imico yo hanze yose babonye, imwe ishobora no kuba atari myiza.

Abitabiriye iki gitaramo barimo Abanyarwanda baba muri Tanzania ndetse n’Abanyatanzaniya, bifatanyije n’itorero nyarwanda Inganzo Ngari ryabasusurikije mu mbyino gakondo, ndetse n’Itorero ryo muri Tanzania Wanne Stars ryakoze udushya turimo kuzana inzoka ku rubyiniro, abantu bakayikoraho.

Abari bitabiriye igitaramo barataramye kugeza saa sita z’ijoro.

Issa Mugabutsinze yasabye ababyeyi gutoza abana babo umuco n'indangagaciro za kinyarwanda
Nyilidandi yasabye Abanyafurika gukomera ku muco wabo biirinda wkigana ibyo babonye byose mu banyamahanga
Barataramye kugeza saa sita z'ijoro
Itorero Inganzo Ngari basusurutsa abitabiriye igitaramo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza