Texas: Abanyarwanda n’inshuti zabo bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 2 Gicurasi 2018 saa 06:31
Yasuwe :
0 0

Abanyarwanda bibumbiye mu Muryango w’abatuye mu Mujyi wa Austin muri Leta ya Texas bifatanyije n’inshuti zabo zihatuye mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Umuhango wo kwibuka wabaye mu ijoro ryo ku wa 28 Mata 2018. Witabiriwe n’Abanyarwanda n’inshuti zabo bagera kuri 300.

Abawitabiriye bakoze urugendo rwo kwibuka rungana n’ibilometero bibiri aho bazirikanaga inzira y’ububabare Abatutsi banyuzemo mu gihe cy’iminsi ijana; rwasorejwe ku rwibutso rwubatse ku butaka bwa Leta ya Texas, ari naho hanabereye ibiganiro, hanatangirwa ubuhamya.

Umwe mu batanze ikiganiro, Ukwitegetse Olivier Pappy, yatangaje ko iki gikorwa kigamije kwibuka no guha agaciro Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Uyu muhango kandi wabaye mu gihe Abanyarwanda batuye Austin bafatanyirije hamwe kubaka urwibutso mu Mujyi wa Austin nk’ikimenyetso cy’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ukwitegetse yagize ati “Ntibyari byoroshye ariko twaje kubona uburenganzira bwo kubaka bigoranye binyuze mu kwishakamo ubushobozi hagati yacu mu rwego rwo kwihesha agaciro Perezida Kagame atwigisha.”

Yakomeje agira ati “Mu by’ukuri twasanze turamutse twibutse gusa rimwe mu mwaka tukagenda tugaterera iyo, tukazagaruka undi mwaka ntacyo twaba dukoze. Twaje gusanga tugomba kubaka urwibutso ku buryo nabatabizi babimenya. Urwibutso ni ikimenyetso cya Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye ku Rwanda.”

Ukwitegetse yasabye abitabiriye uyu muhango kurwana ishyaka ngo Jenoside itazongera kubaho ukundi, haba mu Rwanda n’ahandi hose ku Isi.

Ati “Dushishikajwe no kubwira n’abatayizi cyane abana bari kuvuka ubu, tutibagiwe abayipfobya n’abagoreka amateka ku bijyanye na Jenoside yakorewe Abatutsi.”

Umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Mujyi wa Austin wabaye ku ya kane kuva mu 2013. Ibikorwa byo kwibuka birakomeje mu gihugu ndetse no hanze yacyo mu gihe cy’amezi atatu.

Hakozwe urugendo rwo kwibuka rw’ibilometero bibiri hazirikanwa inzira y’umusaraba Abatutsi banyuzemo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Abanyarwanda bifatanyije n’inshuti zabo zo muri Texas kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi
Basangijwe amateka y'uburyo umugambi wa Jenoside wacuzwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza