U Bubiligi : Abanyarwanda bagiye gutora ubuyobozi bw’ihuriro DRB-Rugari

Yanditswe na IGIHE
Kuya 29 Mutarama 2018 saa 06:40
Yasuwe :
0 0

Abanyarwanda baba mu Bubiligi bahurira mu ishyirahamwe DRB-Rugari (Diaspora Rwandaise de Belgique), bagiye gutora inzego z’ubuyobozi bubahagarariye mu mijyi itandukanye y’icyo gihugu, ari nazo zihuza ibikorwa by’Abanyarwanda baba muri icyo gihugu.

DRB-Rugari yashinzwe mu 2011 igamije guhuza Abanyarwanda bose batuye mu Bubiligi bifuza gufatanya n’abandi kubaka ubumwe bwabo, gushyigikirana, guhana amakuru y’u Rwanda n’ay’ahandi, kwimakaza umuco wa Kinyarwanda aho bari mu mahanga ndetse no gufatanya mu bikorwa byubaka u Rwanda.

Mu rwego rwo kwegera Abanyarwanda aho bari hose, DRB-Rugari yagiye ishyiraho inzego z’ubuyobozi mu ntara n’imijyi minini y’u Bubiligi irimo Anvers, Brabant-Wallon, Bruxelles, Charleroi, Flandre-Occidentale, Gand, Leuven, Liège, Mons na Namur.

Ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi, Rugira Amandin, yabwiye IGIHE ko aya matora ari ingenzi cyane ku buryo Abanyarwanda bakwiye kuyagiramo uruhare rufatika bitewe n’aho batuye.

Yakomeje agira ati ’’Abanyarwanda bose, cyane cyane urubyiruko, bakwiye kwitabira ayo matora mu mijyi batuyemo kugira ngo bashobore kugira uruhare runini mu kubungabunga ibimaze kugerwaho. Urubyiruko rufite kandi ubushobozi bwo kuzana n’ibindi bishya byinshi bigezweho kandi byubaka.’’

Mu mijyi imwe nka Anvers na Namur ho bamaze gutora ababahagarariye, mu gihe mu yindi mijyi ho imyiteguro y’amatora irimbanyije.

Mu mujyi wa Liège bazatora ku wa 3 Gashyantare 2018, muri Flandre Occidentale ni kuwa 7 Gashyantare 2018; mu mujyi wa Gand ni kuwa 17 Gashyantare 2018 ; Mu mijyi ya Mons, Leuven na Bruxelles ni kuwa 24 Gashyantare 2018 naho muri Charleroi na Brabant-Wallon amatora azaba kuwa 3 Werurwe 2018. Abatorwa biyamamariza mu mijyi batuyemo.

Abatowe mu nzego z’iyo mijyi nibo bazitoramo abagize Comité ku rwego rw’igihugu, mu matora ateganyijwe kuwa 10 Werurwe 2018. DRB Rugari isanzwe iyoborwa na Pulchérie Nyinawase.

Nyinawase Pulcherie uyobora Diaspora Nyarwanda mu Bubiligi DRB Rugari

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza