U Bubiligi: Abanyarwanda bahuriye mu rugendo rwa ‘‘Balade Santé’’ ku nshuro ya kane (Amafoto)

Yanditswe na IGIHE
Kuya 3 Nyakanga 2018 saa 10:30
Yasuwe :
0 0

Abanyarwanda b’ingeri zitandukanye barimo abana n’ababyeyi baba mu Bubiligi bifatanyije n’inshuti zabo mu gikorwa cy’urugendo ruzwi nka ‘‘Balade Santé’’ kigamije gusigasira ubuzima mu gukora imyitozo ngororangingo no gusabana.

Iki gikorwa ngarukamwaka gitegurwa na IGIHE, Ishami ryo ku Mugabane w’u Burayi rikorera mu Bubiligi, ku nshuro yacyo ya kane cyabereye ahitwa ‘‘Château de La Hulpe’’ ku wa 1 Nyakanga 2018.

Balade Santé igizwe n’urugendo rukorerwa ahantu hareshya n’ibilometero bitandatu, yatangiye gukorwa bwa mbere tariki ya 8 Ugushyingo 2015.

Uru rugendo rwateguwe ku bufatanye na “Resto Boule Bleu” iyobowe na Rusaro Yvette, “Roums Center Ltd” iyobowe na Rugerero Jean Pierre, “Africa Cash” ya Nsengiyumva Ramadhani na “Resto Archipel” iyobowe na Nadine Kaze, La Verdure iyobowe na Munyampeta Vital na DRB-Rugali, agace ka Brabant Wallon.

Umuyobozi uhagarariye IGIHE mu Burayi, Karirima Ngarambe, yagarutse ku mpamvu y’iki gikorwa, asobanura n’urugendo rw’imyaka icyenda rwaranzwe n’imikoranire ihamye.

Yagize ati “Uyu munsi turizihiza isabukuru y’imyaka icyenda IGIHE ishinzwe, bikaba ari akarusho kuko ‘‘Balade Santé’’ ibaye uburyo bwo guhurira hamwe namwe mukurikira ibyo dukora ngo tubashimire kandi dusangire ibyishimo by’iyi nzira nziza dusangiye kuko tutabafite ntibyakoroha.”

Yakomeje avuga ko icyizere cyabo ari igihango gihoraho mu kurushaho kunoza serivisi zaba iz’itangazamakuru n’izindi zitangwa na IGIHE Ltd.

Umushakashatsi mu by’Ubuzima rusange (Santé Publique) muri Kaminuza yigenga ya Bruxelles (ULB), akanayobora Ibuka-Mémoire & Justice Belgique, Déo Mazina, yagarutse ku byiza byo gukora siporo agereranya n’urukingo rwa mbere rw’ubuzima.

Muri iki gikorwa kandi Abanyarwanda bafite ibikorwa mu Bubiligi no mu Rwanda bahawe umwanya wo gutanga ubuhamya bwaho bavuye naho bageze mu kwiteza imbere binyuze mu kwihangira imirimo.

Kabatesi Liliane umaze gutangiza ibikorwa by’ubucuruzi bitandukanye mu Mujyi wa Kigali yagaragaje imishinga migari ahafite yiyongera ku w’ubucuruzi bw’amavuta n’imibavu.

Ku bijyanye n’ishoramari ritera ingabo mu bitugu ibiva mu Rwanda, Bizumuremyi Christian ufite umushinga yise Akabizu wo kugurisha ikawa n’icyayi cy’u Rwanda n’ibindi bijyanye n’ibihangano byarwo mu mahanga yagaragaje intambwe amaze gutera. Yanasogongeje abitabiriye ‘‘Balade Santé’’ kuri Kawa n’icyayi cy’u Rwanda.

Umuyobozi wa Diaspora Nyarwanda, Agace ka Brabant Wallon, Gatete Bernard, yashimiye IGIHE yatekereje iki gikorwa kibera mu karere ayoboramo DRB-Rugali.

Yagize ati “Twishimiye kuba abafatanyabikorwa b’iki gikorwa kuko ari cyiza ku bana natwe bakuru turahura tukizihirwa tukaganira kandi tukungurana ibitekerezo.”

Igikorwa cyasojwe n’ubusabane, indirimbo z’umuco gakondo no gusangira ikawa n’icyayi nkuko byakorwaga mu buryo bw’Abanyarwanda bo hambere.

Château de La Hulpe aho uru rugendo rwabereye ni mu gace kagize ishyamba bita ‘‘Forêt de Soignes’’, harimo inzira zabugenewe mu gukoreramo ingendo n’ubusitani bwiza.

Ubu butaka bwagiye bugurwa n’abantu batandukanye ariko kugira ngo hamere uko hameze ubu byatangiye mu 1893 ubwo umutungo wagurwaga n’umunyenganda witwa Ernest Solvay, wahimbye sosiyete izwi cyane ku izina rya Solvay & Co, nyuma yaje kuharaga abana be bakomeza kuhakora neza.

Abanyarwanda baba mu Bubiligi bahuriye mu rugendo rwa ‘‘Balade Santé’’ ku nshuro ya kane
Urugendo rwa Balade Santé rukorerwa ahantu hareshya n’ibilometero bitandatu ahitwa ‘‘Château de La Hulpe’’
Bizumuremyi Christian afite umushinga yise Akabizu wo kugurisha ikawa n’icyayi cy’u Rwanda
Umuyobozi wa Diaspora Nyarwanda, Agace ka Brabant Wallon, Gatete Bernard, yashimiye IGIHE yatekereje igikorwa cya ‘‘Balade Santé’’
Umuyobozi uhagarariye IGIHE mu Burayi, Karirima Ngarambe, yavuze ko icyizere cyabo ari igihango gihoraho mu kurushaho kunoza serivisi zaba iz’itangazamakuru n’izindi zitangwa na IGIHE Ltd
Kabatesi Liliane watangije ibikorwa by’ubucuruzi bw’amavuta n’imibavu mu Mujyi wa Kigali yagaragaje indi mishinga migari ahateganyiriza
Déo Mazina yasobanuye ibyiza byo gukora siporo agereranya n’urukingo rwa mbere rw’ubuzima
Maziyateke Sandrine wungirije Perezida wa DRB-Rugali ku rwego rw'igihugu na Gatete Bernard uyobora Diaspora Nyarwanda, Agace ka Brabant Wallon yashimiye IGIHE ihuza Abanyarwanda b'ingeri zose
Babyinnye imbyino zigaragaza umuco gakondo

Amafoto: Rutayisire Jessica


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza