U Bubiligi: Amatora y’abayobozi ba Diaspora Nyarwanda agiye gukomereza i Bruxelles

Yanditswe na IGIHE
Kuya 21 Gashyantare 2018 saa 06:30
Yasuwe :
0 0

Amatora mu buyobozi bwa Diaspora Nyarwanda mu Bubiligi agiye gukomereza mu Mujyi wa Bruxelles, aho ateganyijwe kuwa Gatandatu tariki 24 Gashyantare.

Umuyobozi wa DRB-Rugari mu Mujyi wa Bruxelles, Muhigana Bonaventure, yabwiye IGIHE ko aya matora azabera ahitwa Henri La Fontaine, 40, Woluwe Saint Lambert, 1200.

Yavuze ko nyuma ya manda ebyiri z’imyaka ine ayobora iri huriro ry’Abanyarwanda hari byinshi byagezweho n’ubwo intego itaragerwaho.

Yagize ati "Mu byakozwe twavuga nko kugerageza kwegera Abanyarwanda no kubahuza ndetse no kubashyigikira mu bikorwa binyuranye. Harimo guteza imbere umuco nyarwanda higishwa ururimi rw’Ikinyarwanda mu matorero anyuranye kandi mu byiciro byose (abana ndetse n’abakuru), gushishikariza Abanyarwanda gukora ibikorwa bibyara inyungu ndetse no gushyira hamwe, kubaka amatsinda y’abantu banyuranye duhereye ku mirimo bakora."

Muhigana yasabye buri munyarwanda utuye mu Mujyi wa Bruxelles kwitabira ayo matora kandi ko buri wese yemerewe kwiyamamaza.

Mu bayobozi bazatorwa harimo Umuyobozi, Uwungirije Umuyobozi, Umwanditsi, Umubitsi, uhagarariye urubyiruko n’uhagarariye abagore n’imibereho myiza.

Amatora mu nzego z’ubuyobozi bw’ihuriro ry’abanyarwanda baba mu Bubiligi amaze iminsi abera mu mijyi itandukanye y’iki gihugu. Biteganyijwe ko abatowe mu nzego z’iyo mijyi bazitoramo abagize komite ku rwego rw’igihugu, mu matora ateganyijwe ku wa 10 Werurwe 2018. DRB Rugari isanzwe iyoborwa na Pulchérie Nyinawase.

DRB-Rugari yashinzwe mu 2011 igamije guhuza Abanyarwanda bose batuye mu Bubiligi bifuza gufatanya n’abandi kubaka ubumwe bwabo, gushyigikirana, guhana amakuru y’u Rwanda n’ay’ahandi, kwimakaza umuco wa Kinyarwanda aho bari mu mahanga ndetse no gufatanya mu bikorwa byubaka u Rwanda.

Mu rwego rwo kwegera Abanyarwanda aho bari hose, DRB-Rugari yagiye ishyiraho inzego z’ubuyobozi mu ntara n’imijyi minini y’u Bubiligi irimo Anvers, Brabant-Wallon, Bruxelles, Charleroi, Flandre-Occidentale, Gand, Leuven, Liège, Mons na Namur.

Umuyobozi wa DRB-Rugari mu Mujyi wa Bruxelles, Muhigana Bonaventure

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza