U Bubiligi:Hakozwe ikiganiro ku kubaka amahoro mu Banyarwanda nyuma ya Jenoside

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 22 Kamena 2016 saa 08:41
Yasuwe :
0 0

Ishyirahamwe ry’abashakashatsi ku Rwanda n’Akarere k’Ibiyaga Bigari,RESIR ( Réseau Scientifique International pour la Recherche et l’Information sur le Rwanda et sur l’Afrique des Grands Lacs),ryateguye ikiganiro mpaka ku kugarura amahoro mu Banyarwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Iki kiganiro cyabaye tariki ya 18 Kamena i Buruseli mu Bubiligi ku bufatanye na Ibuka-Mémoire & Justice-Belgique, Diaspora nyarwanda mu Bubiligi n’Ambasade y’u Rwanda muri iki gihugu.

Iki kiganirompaka cyari gifite insanganyamatsiko yo kugarura amahoro mu Bnayarwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi cyagizwemo uruhare na Dr Epimaque Sherti, ku bushakashatsi bwamuheshejeshe impamyabumenyi ye ihanitse (Doctorat) muri Kaminuza ya Strasbourg muri 2011.

Dr Epimaque yatangarije IGIHE ko mu ntangiriro y’ubwo bushakashatsi, yabanje gusoma ibitabo byinshi byanditswe ku mpamvu Jenoside yakorewe Abatutsi yabayeho no kureba niba bishoboka kugarura amahoro mu Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yagize ati « Ukora ubushakashatsi ahitamo umusingi w’ubumenyi abukoreramo (cadre théorique).Jye nahisemo imisingi ibiri, ari yo ubumenyi mbonezamubano ku ntambara n’amahoro n’ingengabitekerezo, zaba izisenya cyangwa izubaka. »

Ubwo bushakashatsi butangira busuzuma uko Abanyarwanda babanye kuva bitwa bo. Inyandiko zo hambere ku mibereho y’Abanyarwanda zigaragaza ko bari babanye mu mahoro, ariko ko Jenoside yasize icyuho kinini mu mibanire yabo.

Sherti avuga ko, kuva Jenoside ihagaritswe, ubuyobozi bwagiyeho bwakoze byinshi mu gusana Ubumwe bw’Abanyarwanda agasaba buri wese ko yatanga umusanzu we mu kubaka amahoro arambye.

Yongeraho ko agendeye ku nyigo zakozwe kuri Jenoside, cyane cyane iza Robert Melson na Yves Ternon, Jenoside ni imwe mu nzira zikoreshwa kugira ngo abayikoze bagere ku butegetsi.

Dr Epimaque Sherti mu kigsniro

Usomye inyandiko zo muri 1959 za ba Joseph Gitera, Grégoire Kayibanda na Jean Baptiste Rwasibo, usanga barateganyaga gukora Jenoside, ariko bukaba uburyo bwa nyuma kuko babanje gukoresha kujyana Abatutsi bari ku butegetsi ishyanga (déportation) nk’igihe babajyanaga mu Bugesera mu mashyamba, no kubaheza (discrimination) ku myanya y’ubutegetsi n’inzira zibuganishaho, ibyo binaniranye, bivugiraga ko bakora Jenoside.

Dr Sherti ati «Ushaka amahoro, amenya ingaruka z’intambara. Leta, abashakashatsi n’umuryango mpuzamahanga, bakwiye gufasha Abanyarwanda kumenya amateka mabi yagiye asambura buhoro buhoro amahoro kugeza kuri Jenoside maze bakanafasha Abanyarwanda mu kugenda bubaka buhoro buhoro inzira y’amahoro kuri bose. »

Kuva 1994 kugeza ubu, hari ibigo byinshi bya Leta n’ibyo abikorera bikora uwo mulimo wo gusana amahoro, ariko inzira iracyari ndende.

Abari mu kiganiro babajije n’ibibazo bashaka gusobanukirwa gahunda ya Ndi umunyarwanda.

Musare Faustin, Umujyanama wa Mbere muri Ambasade y’u Rwanda mu Bubiligi, wari muri iki kiganiro yavuze ko Gahunda ya ‘Ndi umunyarwanda’ ari ukwiyumvamo isano ihuza Abanyarwanda batewe no kwiyubakamo Ubunyarwanda, bahuriye ku gukunda no kubaka igihugu cyabo u Rwanda bagiteza imbere, kurusha kwibona mu moko n’uturere gusa kuko bibatanya.

Déo Mazina uyobora Ibuka-Belgique, Dr Epimaque na Ernest Sagaga wayoboye ibiganiro
Déo Mazina uyobora Ibuka Belgique ni umwe mu bagize uruhare muri iki kiganiro
Abitabiriye ikiganiro bahawe umwanya wo kubaza ibibazo kuri gahunda ya Ndi Umunyarwanda
Hagati , Musare Faustin, umujyanama wa mbere muri Ambasade y'u Rwanda mu Bubiligi, umwe mu bitabiriye iki kiganiro
Bamwe mu bitabiriye iki kiganiro ku kubaka amahoro mu Banyarwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza