U Bufaransa: Abanyarwanda baba mu Mujyi wa Cluny bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 22 Gicurasi 2019 saa 02:59
Yasuwe :
0 0

Abanyarwanda batuye muri Komine ya Cluny mu Bufaransa bifatanyije n’inshuti zabo mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Igikorwa cyo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri aka gace cyateguwe n’Abanyarwanda batuyeyo barimo umubyeyi wa Sonia Rolland, Landrada Rolland; Jacques Ndagijimana, Egide Sano n’abandi bafatanyije n’ubuyobozi bwaho.

Cyitabiriwe n’Umuyobozi w’Umujyi wa Cluny, Hanri Boniau n’abandi bayobozi batandukanye barimo na Alain Gauthier uyobora Umuryango uharanira Ubutabera no kugeza mu nkiko abakekwaho uruhare muri Jenoside bacyihishahisha, CPCR [Collectif des Parties Civiles pour le Rwanda].

Uhagarariye Ibuka mu Bufaransa, Ruta Jean Paul, yashimiye umubano hagati y’Abanyarwanda n’ubuyobozi bw’umujyi wa Cluny, anashimangira ko uzakomeza.

Abitabiriye uyu muhango beretswe film mbarankuru yitwa ‘Rwanda: Du Chaos au miracle’ yakozwe na Uwitonze Sonia Rolland mu 2015, igaragaza ishusho nyayo y’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Inerekana umuvuduko w’iterambere u Rwanda rwimakaje n’icyizere cy’ahazaza Abanyarwanda bamaze kwiyubakamo.

U Bufaransa buheruka gusohora iteka rya Perezida wa Repubulika n° 2019-435 ryo ku wa 13 Gicurasi 2019, rigena ko ku wa 7 Mata, ari itariki ngarukamwaka yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Kwinjiza uyu munsi mu yindi yubahwa mu Bufaransa ni ikimenyetso gikomeye, harebwe ku mateka y’icyo gihugu mu Rwanda, mbere ya Jenoside ndetse n’igihe yakorwaga.

Iri teka risohotse nyuma y’uko Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yifatanyije n’Abanyarwanda mu kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, akagaragaza icyifuzo cy’uko itariki ya 7 Mata, mu Bufaransa yafatwa nk’iyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ni ubutumwa bwasohowe na Perezidansi y’u Bufaransa nyuma y’umunsi umwe gusa Perezida Macron atangaje ishyirwaho rya komisiyo izasesengura inyandiko icyo gihugu kibitse ku bikorwa byacyo mu Rwanda hagati ya 1990-1994, ngo hashyirwe ahabona ukuri ku ruhare rwacyo muri Jenoside yakorewe Abatutsi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza