U Butaliyani: Abanyarwanda n’inshuti zabo bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 21 Mata 2018 saa 05:05
Yasuwe :
0 0

Abanyarwanda n’inshuti zabo mu mujyi wa Milan mu Butaliyani bifatanyije mu gikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umuhango wabimburiwe na misa yasomwe na Padiri Luka Bucyana, mu nyigisho yibanda ku mibereho, yibutsa abarokotse ko batarokokeye guheranwa n’agahinda ahubwo ko barokokeye gukomeza kubaho no guhobera ubuzima, bagafatana urunana bagahozanya, bakarandatana kuko uwarokotse wese, akeneye kwitabwaho. Yabasabye ibi kuko hari ubwo acibwa intege n’ibikomere ibigaragara cyangwa ibitagaragara agendana.

Perezida wa Ibuka mu Butaliyani, Nkuranga Jean Pierre Kagabo, yasabye abitabiriye uwo muhangaho gufata mu mugongo abarokotse Jenocide.

Yagize ati “Kwibuka uyu munsi ni ugufata umwanya tukazirikana inzirakarengane z’Abatutsi. Tubazirikana twumva ubuhamya bw’uko babayeho n’uko bavukijwe ubuzima. Bari ababyeyi babyaye, bari abasore n’inkumi bafite ibitekerezo n’imishinga y’ejo habo hazaza, bari abana bato utaretse n’impinja.”

Yakomeje agira ati “Iyo tubibuka rero tuba tugirango tubasubize ubumuntu babimye; Iyo dukora umuhango wo kwibuka ni ukugira ngo dufate mu mugongo abarokotse, tubahumurize, noneho umuryango wa muntu wongere ubabwire uti ‘muri abantu kandi mufite uburenganzira bwo kubaho mwitwa abanyarwanda.’ ”

Yanavuze ko kwibuka byongere gukangurira buri muntu aho ava akagera ko jenoside ari icyorezo, ko akwiye kuba maso akarwanya icyo ari cyo cyose gitandukanya abantu, kibasira uwo ari we wese kubera ubwoko, ibara ry’uruhu, inkomoko, n’ibindi.

Yanasabye buri wese gutanga umusanzu we mu gufasha Ibuka n’indi miryango iharanira kumenyekanisha jenoside yakorewe Abatutsi, kurwanya ingengabitekerezo iyihakana cyangwa iyipfobya, no kuba abavugizi bo kugerageza gushyiraho itegeko ribihana.

Umwanditsi w’igitabo “L’Ouragan a flappé NYUNDO ”, Ryamukuru Félicité, yatanze ubuhamya bw’ukuntu yarokotse nyuma y’inzira ndende, anasaba abari aho kudatoza urwango abakiri bato kuko yumva ari yo nzira iganisha ku bumwe bw’abanyarwanda.

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka “Twibuke Twiyubaka” yaherekejwe no kuzirikana ihohoterwa ry’abagore n’abakobwa ryakoreshwejwe nk’imwe mu ntwaro za Jenoside bafatwa ku ngufu, kwanduzwa agakoko gatera sida, guteshwa agaciro mu buryo bunyuranye bw’indengakamere.

Umuhango wo kwibuka mu mujyi wa Milan, ku wa 14 Mata 2018, wanitabiriwe n’abandi banyarwanda baturutse mu bihugu bituranye n’u Butaliyani nk’u Busuwisi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza