U Bwongereza: Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bahuriye mu mwiherero wahaye urubyiruko umwihariko

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 7 Nyakanga 2018 saa 11:25
Yasuwe :
0 0

Abanyarwanda baba mu Bwongereza bibumbiye muri FPR Inkotanyi bahuriye mu mwiherero ngarukamwaka uhuza abanyamuryango bawo batuye, abiga n’abakorera ku Mugabane w’u Burayi, hagarukwa ku ruhare rw’urubyiruko ku hazaza h’igihugu.

Umuhango wo gutangiza uyu mwiherero w’iminsi ibiri witabiriwe n’abanyamuryango barenga 480, wabereye mu gace ka Coventry mu Bwongereza, ku wa 6 Nyakanga 2018.

Witabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi, Amb. Rugira Amandin; Ambasaderi w’u Rwanda mu Budage, Igor Cesar, uw’u Rwanda mu Bufaransa, Jacques Kabale n’uw’u Rwanda mu Bwongereza, Yamina Karitanyi, Perezida w’Itorero ry’Igihugu, Bamporiki Edouard n’abandi.

Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza, Yamina Karitanyi, yahaye ikaze abitabiriye uyu mwiherero mu Mujyi wa Coventry aho yavuze ko ugaruka cyane ku rubyiruko nk’ejo hazaza h’u Rwanda.

Umuyobozi wa FPR Inkotanyi mu Bwongereza, Ruhashya Egide, yashimiye abawitabiriye, ashimangira ko abanyamuryango batuye mu mahanga bazakomeza kubera urugero rwiza u Rwanda.

Ruhashya yavuze ko bikwiye ko abana berekwa urukundo rwatuma bitangira igihugu, bagashishikarizwa no kwitabira ibiganiro biganisha ku rugendo rwo kucyubaka biganisha ku muco nk’ipfundo umuryango Nyarwanda wubakiyeho.

Urubyiruko rwagaragajwe nk’urukwiye guhabwa umwihariko mu kubaka Umunyarwanda urangwa n’ibihe Isi igezemo.

Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza, Yamina Karitanyi, yavuze ko isura y’igihugu izasigasirwa binyuze mu guha umwihariko urubyiruko.

Yagize ati “Twite ku rubyiruko muri uyu mwiherero kuko turifuza ko isura nziza y’u Rwanda rw’uyu munsi ari rwo ruzayikomeza kandi rukayigira iyarwo uko ibihe bizasimburana iteka.”

Bayingana Aimable yatanze ikiganiro cy’amateka y’u Rwanda yagejeje igihugu mu bihe bya Jenoside ariko Umuryango wa FPR Inkotanyi ugafata iya mbere mu kuyihagarika no gushyiraho umurongo uhamye wo guteza imbere igihugu.

Abitabiriye uyu mwiherero babonye umwanya wo kungurana ibitekerezo no kujya inama z’uburyo bwo kwiteza imbere n’igihugu muri rusange.

Aimable Bayingana ni umwe batanze ikiganiro ku mateka y'u Rwanda
Ambasaderi w'u Rwanda mu Bwongereza, Yamina Karitanyi, akurikiye ibiganiro
Umuyobozi wa FPR Inkotanyi mu Bwongereza, Ruhashya Egide
Uwayoboye ibiganiro muri iki gikorwa ni John Binama

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza