U Bwongereza: Abanyarwanda n’inshuti zabo bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 8 Gicurasi 2018 saa 09:05
Yasuwe :
0 0

Abanyarwanda baba mu Bwongereza bifatanyije n’inshuti zabo kwibuka ku nshuro ya 24 inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yahitanye ubuzima bw’abasaga miliyoni mu minsi ijana.

Uyu muhango wabereye mu Mujyi wa Birmingham, ku wa 5 Gicurasi 2018. Witabiriwe n’abantu bagera kuri 250 bavuye hirya no hino mu Bwongereza barimo inshuti z’u Rwanda ndetse n’abahagarariye iki gihugu.

Umujyanama wa Mbere muri Ambasade y’u Rwanda mu Bwongereza, Mironko Fidelis, yashimangiye ko abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bafite icyizere cy’ahazaza ariko bakwiye guhumurizwa kubera amateka banyuzemo.

Mironko yasobanuye uko Ingabo zari iza FPR Inkotanyi zahagaritse Jenoside zikongera kurema igihugu.

Yagize ati “Ni ibintu bigomba kuvugwa, tubashimira (Inkotanyi) ubwitange bwabayeho, bigatuma bamwe bamugarira ku rugamba, abandi bakahasiga ubuzima. Byerekana ko n’ubwo u Rwanda rwari rwatereranywe rwibasiwe n’abicanyi, hariho abandi Banyarwanda bari bagifite ubumuntu, bakabyerekana. Mumfashe tubashimire.’’

Umuyobozi w’Umuryango w’Abanyarwanda batuye mu Bwongereza (NARC-National Association of Rwandese Communities), Bizinama John, yashimiye abitabiriye uyu muhango kuko ari bumwe mu buryo bwo kurwanya abashaka kugoreka amateka no kuyahakana, kubera inyungu babifitemo zirimo no guhishira ibibi bakoze.

Andrew Mitchell wahoze ari Umunyamabanga wa Leta y’u Bwongereza Ushinzwe Iterambere Mpuzamahanga, akaza no kuba Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko, yagarutse ku mubano w’u Bwongereza n’u Rwanda.

Yerekanye ko ababazwa no kuba hari bamwe mu bashinjwa gukora no gutegura Jenoside bakidegembya mu Bwongereza ariko kubera ubutabera bwaho bufite imikorere yihariye butaborohereza kuburanira aho ibyaha byakorewe.

Mitchell yagaragaje icyifuzo ko abakekwaho ibi byaha bakagombye gushyikirizwa ubutabera bw’u Bwongereza.

Abitabiriye uyu muhango baganirijwe ku mateka y’uburyo umugambi wa Jenoside wacuzwe ndetse ugashyirwa mu bikorwa. Hanatanzwe ubuhamya bw’abarokotse Jenoside n’urugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge. Bagaragarijwe intambwe u Rwanda rumaze gutera mu myaka 24 ishize by’umwihariko mu guhangana n’ingaruka za Jenoside.

Hacanwe urumuri rw'icyizere cy'ahazaza
Muri uyu muhango hatanzwe ubuhamya butandukanye
Abanyarwanda baba mu Bwongereza bifatanyije n’inshuti zabo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Basobanuriwe amateka y'uburyo Jenoside yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza