Kwamamaza

USA: Abanyarwanda baba muri Leta ya Maine batoye abayobozi ba Diaspora

Yanditswe kuya 28-06-2016 saa 23:45' na IGIHE


Abanyarwanda batuye muri Leta ya Maine muri Leta Zunze Ubumwe za Amarika, bongeye gutora abayobozi bazabayobora, aho Ndayisabye Leopord ariwe watorewe kuba umuyobozi mu gihe cy’imyaka ibiri iri imbere.

Muri aya matora yabereye Bethel Cente mu gace ka Westbrook ku wa 25 Kemena 2016, yaranzwe n’ishyaka, ubwitonzi n’ubwumvikane bitandukanye n’ibyabaye mu matora aheruka.

Iri shyirahamwe rigamije gukomeza gusigasira umuco w’Abanyarwanda aho batuye, gufatanya mu bikorwa byo kwiteza imbere, gushyigikirana ndetse no gutabarana ku wagize ibyago.

Rugaba Damas, Perezida ucyuye igihe, yavuze ko ibyagezweho byose ari ku nkunga y’ibikorwa n’iy’ibitekerezo bya buri munyamuryango.

Yagize ati “Nidukomeza ubufatanye dusanganywe, tuzakomeza gutera imbere kuko intambwe twari tumaze gutera ishimishije". Yakomeje avuga ariko ko inzira ikiri ndende, hakenewe gukora birenzeho ngo ibyifuzwa n’abanyamuryango bigerweho ku rwego rushimishije.

Abagiye kuyobora muri iyi manda y’imyaka ibiri ni Ndayisabye Leopord watorewe kuba Perezida, Visi Perezida ni Bikamba Antoine, Umunyamabanga ni Muhimpundu Josiane, naho umubitsi yabaye Kayiranga Jean Marie Vianney.

Hatowe kandi n’abazaba bagize inama y’ubuyobozi bazunganira inteko iyobora, nk’uko biteganywa n’itegeko ryihariye rigenga iri shyirahamwe ry’Abanyarwanda batuye muri Maine.

Ndayisabye Leopord yashimiye abamugiriye icyizere cyo kuyobora muri iyi myaka ibiri, akaba yarashimishijwe no gukomeza gukora ibyo yakoraga, kuko yitangaga mu gufasha abagize Umuryango Nyarwanda muri Maine.

Yagize ati “Nkunda gukora ibyo nkunda, gufasha bimbamo, nabikoraga buri gihe hagize unyitabaza, cyangwa se mbonye uri mu kaga mbishoboye.
Mpora ku rurembo rw’ahinjirira benshi bakanangeraho mbere. Nzafatanya namwe mwese uko mumaze kungaragariza icyizere mumfitiye".

Ndayisabye kandi yasabye buri wese utuye muri Maine gukomeza n’ubundi kwitabira ibikorwa biteganywa no gukomeza ubufatanye no gushyira hamwe.

Leta ya Maine ni imwe mu Leta ziganjemo Abanyarwanda benshi, cyane cyane mu Mijyi ya Portland na Westbrook. Iri shyirahamwe rihuza abanyarwanda batuye muri Leta ya Maine - RCAM (Rwandese Community Association of Maine), rifasha kubahuza mu bikorwa bitandukanye byaba iby’imyidagaduro, gushyigikirana ndetse n’ibindi bikorwa bigamije iterambere.

Bamwe mu bari bitabiriye uyu muhango

Visi Perezida,Bikamba Antoine
Ndayisabye Leopord ariwe watorewe kuba umuyobozi mu gihe cy’imyaka ibiri
Muhimpundu Josiane watorewe kuba umunyamabanga

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Thursday 24 Ugushyingo 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved