Ikibazo cyo gutanga serivisi mbi Ambasade y’u Rwanda mu Bubiligi yakivugutiye umuti


Yanditswe kuya 18-05-2012 - Saa 17:09' na Karirima A. Ngarambe

Ku wa gatatu w’iki cyumweru turangije, abakozi bo muri Ambasade y’u Rwanda mu Bubiligi bahawe amahugurwa yerekeranye no gutanga serivisi zinoze (customer care) mu gihe hari hamaze iminsi iyi Ambasade inengwa n’abayigana kubera serivisi zayo ngo batishimiraga.

Ambasade y’u Rwanda mu Bubiligi ni imwe muri za Ambasade zifite Abanyarwanda benshi mu bihugu ziherereyemo, u Bubiligi bufite Abanyarwanda benshi bahatuye barenga ibihumbi mirongo ine (40.000), dukurikijje imibare duhabwa na Ambasade, mu Bubiligi kandi uhasanga abandi Banyarwanda benshi bahaca bikorera ubushabitsi, hari n’abaturuka mu bindi bihugu by’u Burayi, Aziya, Afurika na Amerika kubera imiterere y’ubukungu n’ubucuruzi by’igihugu cy’u Bubiligi, kandi bakaza bakurikiye imiryango yabo y’Abanyarwanda ihatuye kandi ihakorera, ugasanga rero ari urujya n’uruza ku buryo abahatuye bahise u Rwanda Rugari, muri make ni akandi karere k’u Rwanda.

IGIHE rero twegereye ushinzwe serivisi yo gutara no gutanga amakuru (chargée de Communication) muri Ambasade ariwe Oria Kije Vande Weghe, tuganira uko bafashe gahunda yo gukoresha amahugurwa abakozi.

Oria yagize ati : "Icya mbere cyatumye duhugurwa ni uko igihe cyari kigeze ko bikorwa bikaba n’imihigo Ambasaderi yagiriye imbere y’Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda Paul Kagame, akaba mu byo yahigiye harimo kunoza serivise zikabera nziza abaza bagana Ambasade n’abakozi ubwabo bayikoramo".

Oria akomeza agira ati : "Icya kabiri ni ugukomeza gutanga isura nziza y’u Rwanda kuko biba biri mu nshingano za buri Ambasade ihagarariye u Rwanda hose ku isi."

Uyu mukozi wa Ambasade kandi yakomeje atangariza IGIHE ko intego yari yashyizwe muri gahunda ko ari ugutanga serivisi inoze, harimo kwakira neza abaje babagana, kumenya uko babaganiriza, kutarakazwa n’imvugo zimwe na zimwe zitari nziza z’abantu baje babagana kuko bishobora kubaho bityo bakamenya uko babyitwaramo nk’abakozi.

Mu kiganiro na IGIHE, Uwantege Devota ushinzwe kwakira abantu (service d’accueil) umaze imyaka 17 akorera iyo Ambasade we yatangiye agira ati : "Ntushobora gusaba umukozi umusaruro mwiza utamuhaye ibikoresho bimufasha kuwugeraho, aya mahugurwa aje akenewe ahubwo yaratinze, jye umaze imyaka myinshi hano kuko natangiranye n’iyi Ambasade ni ubwa mbere bibayeho mu mateka y’iyi Ambasade".

Ambasaderi Masozera Robert we yatanze ubutumwa agira ati : "Mutubwirire abatugana bose bajyaga baza bibwira ko batari butahane cyangwa batazabona ibyo bifuza nk’impapuro z’inzira ibyemezo bitandukanye n’ibindi…, ko ari uburenganzira bwabo kuko hari abaza bamara kubibona bigasa nk’aho bivuye mu ijuru ukabona barishimye birenze urugero kuko batakekaga ko babihabwa."

Masozera akomeza agira ati : "Ambasade ni iyanyu murisanga, ibishoboka tuzabibakorera ibigoye dushakire hamwe ibisubizo."

Tumubajije impamvu habayeho ayo mahugurwa yadusubije ko buri wa gatatu wa buri cyumweru yakira abantu bose babyifuza, ati : "Ni aho rero namenyeye ko hari serivisi zikemangwa mu gutangwa, igitekerezo kivuka ubwo nibwo twiyemeje n’ikipe dukorana kubishyira mu mihigo. Kandi koko izo serivisi zitashimishaga abatugana, ntibyaterwaga n’ubushake buke ahubwo hari hakenewe kunononsora iyo mikorere, nkaba nizera ko buri wese uzaza atugana azanogerwa kurushaho".

Ambasade y’u Rwanda mu Bubiligi ifite abakozi basaba icumi aribo : Ambasaderi Masozera Robert, Umujyanama wa mbere Musare Faustin, Umujyanama wa kabiri Uwamungu Joseph, aha kandi hiyongeraho, Mukabanana Eduige (Umwunganizi wa Ambasaderi), Rutanga Jeanne ( Umukarani ushinzwe ibya Visa), Uwantege Devote (Ubukarani no kwakira abantu), Kabutura Francine (umunyamabanga muri secrétariat rusange), Willy Karangwa (umucungamutungo), Oria Kije Vande Weghe (Ushinzwe itumanaho), Alain Kayigire (Umushoferi) na Vedaste Karayire (Umushoferi).

Foto : Karirima A. Ngarambe

IBITEKEREZO
@Micehl Niyibizi, niko kagire inkuru abakozi b'ababirigi mu rwanda bavuga ikinyarwanda ? Hari umubirigi birigi wabonye muri iriya ambakigali uvuga ikinyarwanda ? Abanyarwanda bagana ambassade barize di, bose bavuga français ou anglais, ibyo uvuga sinzi aho ubikuye. Ndakurahiye ko igifurama iyo bikenewe kivugwa ariko Ambakigali ntibaregera ku rwego rwo kuvuga igiswahili bakira abaturage. @Kalisa we, icecekere ibyo biriho cyane, nta mpaka nabijyaho. Abahinduye amazina barahari da ! kandi ambassade ibavumbura buri musi, ahubwo nawe urabe hange...Sheja Aahhahaa @Dominique we niko uti karani-ngufu, reka nawe wikabya none se urebye ariya ma foto ubona hari aho bihuriye, imiti y'amenyo iragwira.
Musubize23.05.2012 saa 03:44
sheja
@Sheja ntakubeshye nanjye numvise "karani-ngufu"babandi bikorera ibitoki mw'isoko ! Ariko ntundenganye hashize igihe ntumva "Umukarani" Ubwo ni reforme umunyamakuru yaduhaye . Van Ruhengeri mwa !
Musubize20.05.2012 saa 15:01
Dominique
@doudou ngo banegura ibigondamye............. Niba Abakozi b'Ababiligi bari mu Rwanda bavuga ikinyarwanda ku Banyarwanda batavuga i Gifaransa cg i Gifulama,abo muri Ambassade y'uRwanda mu Bubiligi nabo rwose bazahita bavuga Nederlands heel good ! Tot ziens Niyibizi M.
Musubize20.05.2012 saa 13:29
Michel Niyibizi
@Niyibizi we none se umenyereye abakari bikorezi ???? Ubwo ufite uko wabyumvise, erega ikinyarwanda kirakomera mwa ! Sheja
Musubize20.05.2012 saa 13:12
sheja
@Ukuri,amaraso mashya akenera shaje pour la comparaison Lol !! Donata
Musubize20.05.2012 saa 12:47
Donata K.
@doudou,Nyirabayazana nuwanditse iyi nyandiko,ugikoresha ijambo "abakarani"nkaho abanyarwanda bakiri mu bukoloni.Wambwira bureau ikigira abakarani ?Cg abanyabanga,abanditsi bo mu Bu Biligi bazakomeza kwitwa abakarani bonyine ? Désiré
Musubize20.05.2012 saa 12:38
desiré Niyibizi
nkawe Victoire uje utukana hari icyo bikungura, ubwo se abo wita les cons vue ton language ndabona ububarenze. urutwa nuwacecetse
Musubize20.05.2012 saa 11:12
doudou
@ Sandra,arko kuki mushaka gufata abantu nk'ibicucu !Umuzungu uza kuri Ambassade y'u Rwanda, à Woluwé Saint Pierre ,une commune francophonne,ce Flamand qui ne parlait pa ses deux langues nationnaux,ntavuge icyongereza qui est une langue intérnational c'est un con.Et bravo aux cons qui font la traduction aux autres cons
Musubize20.05.2012 saa 10:09
victoire
@Matata, unyibukije akantu disi we, niko ye ba contre succès ntibabura erega burya ukora aravugwa ! Dévote nabonye agira patience idasanzwe, wo gacwa we haba hari ibibazo n'utubazo kugira ngo byose uzabyumve kandi ubisubize uri zen, bisaba certaines qualités, izi ni inema z'uwiteka gusa. Abakozi bo hasi bakira abantu nabonye basonutse mu mikorere. BR
Musubize20.05.2012 saa 09:24
Boniface Ruta
@Fina Kangabe, ibyo uvugo ni byo pe ! Abantu bashobora kujya kwaka service kandi bari mu manyanga bakagenda batavugisha ukuri n'uko ikibazo kikabura umuti maze bati "ambasade..." erega umuntu afasha n'uwifashije ! Ikindi kandi ibi comments byose mbonye hejuru biri NEGATIF ahahah, hari uwo namenye ubarizwa mw'ihema ryo ku wa kabiri, none se mwumva yavuga iki mugihe ategereje ko Kagame avaho maze ngo nawe abohoze ambasade y'u Rwanda ahahahhahaaa ! Ambasade yacu imikorere yayo irasobanutse iyo iba idasobanutse ntabwo twakobonye abantu bagana u Rwanda bangana kuriya kandi bahawe visa à temps. Ahubwo bakomereze aho. Sheja
Musubize20.05.2012 saa 09:15
Sheja
Ndashima cyane abakozi bacu bo muri Ambassade y'u Rwanda mu Bubiligi, Dévote,n'umukobwa uzi kwakira abamusanga bose ntaguheza,ukwihangana kwe,ikinyabupfura,n'umukobwa w'i Rwanda uhora usa neza,kandi usekera umusanga wese,aguha igisubizo ku kibazo cyose ufite,akugira n'inama iyo utazi icyo wakora.Ambassade yacu ifite abakozi basobanutse ,bafite uburambeéxpérience) bakaba n'inzobere mu kazi bitarabaho ! Twamaze kubona ko abanditse bose banenga ,ari abirirwa hakurya y'umuhanda mw'ihema, nibasubize amerwe mw'isaho nta Dendermonde dukeneye muri Ambassade.Abazungu bashima imikorere,abanyarwanda turashimira abakozi bo muri Ambassade ikindi ntidukeneye igifulama,kuko abakozi bacu ari Abanyarwanda,bavuga neza:Ikinyarwanda,igifaransa,icyongereza,kandi nizo ndimi z'igihugu cyacu..Nyuma y'amahugurwa noneho hazaza akarusho. Turabashyigikiye. Matata
Musubize20.05.2012 saa 08:59
Matata
NDAMBIWE AMAFUTI N’AMATIKU Icyambere dukwiye kwibuka ko Ambasade nkibindi bigo byose, ifite amategeko ayigenga ikagira n’abayobozi binzego zinyuranye bayiyobora. Ambasade nayo ifite abayobozi kandi ifite amategeko ayigenga kandi agenga ukuntu akazi gakorwa n’ukuntu impapuro zinyuranye zihabwa abagana ambasade. Muri ambasade abakozi batabyubahirije barasezerewe, iyo batagusezereye bakumenyesha amakosa yawe cyanga ugahanwa. Iyi nkuru yaciye ibintu ku Gihe yanditse nabi kandi inyuranye na « déontologie  » igenga imilimo n’abakozi. Ibirebana n’imikorere ya Ambasade, ntiyakagombye kujya ku ka rubanda. Kubirebana n’aba bagore bavugwa ntibagira umuyobozi ubakuriye ? Niba se ambasade igendera kumategeko, aba bagore bakaba bica aya mategeko kuki ambasade ntacyo yabikoze ho ? Mwebwe se kuki mwaharenganiye mudatabaza abategetsi ba Ambasade ? Kuki mwanditse mumazina atariyo niba koko mwarahohotewe ? Ko Ambasaderi Masozera nzi urugwiro rwe, akaba abakira buri wagatatu, akabonana n’abantu ahantu hose m’ububirigi bwose, kuki mutamubwiye iki kibazo maze ngo ahamagare abo bagore abihanize cyanga se ngo abahane ? Ukuriye service irebana n’abanyarwanda ni Joseph Uwamungu, nawe abonana n’abantu bose kandi aba ari hose, ndetse na Matonge ajyayo. Kuki mutamubwiye agasuzuro abakozi be bakorana mu kazi bashinzwe ? Ibi muri mo n’amatiku, n’ishyari n’ugushaka kwica imilimo. La vision 2020 ntizagerwa ho abanyarwanda bamwe bakiri muri vision 1820. Ambasade ifite amategeko ayigenga. Impapuro zihatangirwa zifite amategeko azigenga. Igihe ayamategeko umukozi ayaciye ho cyanga se asuzuguye uje amugana, urenganye agomba kubibwira abamukuriye maze akabibazwa. Niba mutarabikoze, nimwe muri mumakosa, kuko muracyari mugihe cya cyera. Ambasade yahinduye abakozi bo hasi kugira ngo akazi kagende neza kandi niko byabaye. Ambasade yavuze ko kuwagatatu ushize yakoresheje amahugurwa kugirango inonosore imikorere myiza. Ahasigaye nimutegereze evaluation yabyo, cyanga se mutange ibitekerezo byubaka.
Musubize20.05.2012 saa 07:25
Jean Kabonero
Bariya bantu bahagize akarima kabo Mzee nabahamagare abashyire mu ngando rwose. Ahere kuri bariya bagore basuzugura ababasanga. Jye aho kujya kuri ambassade nzajya ntaha kuko ku kagari k'iwacu bakorana imbara kurusha bariya bagore ! Sha muzongere mumbone ngo munsuzugure ! Devota we ntuzongera kumbona pe ! Aho kugira ngo wongere kunsuzugura nzajya ntega indege zabaye nyinshi !
Musubize19.05.2012 saa 15:25
Paul
Iyi nyandiko si nziza Iyi nyandiko ambasaderi yasabye ko yohererezwa igihe, yakagombye kuba yarayisomye mbere yuko yoherezwa kuko itaboneye. Titre yayo irajijisha kandi ni mbi na message ambasaderi agamije gutanga ahubwo irasebya ambasade n’abakozi bayo aho guhumuriza abanyarwanda bayigana. Ambasaderi arivugira ubwe ko abatanga iyi milimio ntabushake bubi bafite, ahubwo ko bakeneye amahugurwa. Abakozi nabo barivugira ko aya mahugurwa yarakenewe kandi ko atigeze akorwa kuva muri 1994. Nukuvuga ko abayobozi bose bahaciye, aribo bakosheje kuko ntacyo bafashije ho abakozi ba ambasade. Ikindi kitunvikana muriyi nyandiko ninzego zahawe abakozi ba ambasade. Umukozi Mukabanana inyandiko ivuga ko yunganirije ambasaderi, niwe ujya mikigwi cye iyo adahari ? Ikindi abakozi yise abakarani, abandi bakaba abanyamabanga bitaniye he ? Ambasaderi yarakwiye gukoresha uriya mukozi ushinzwe communication, kwandika inyandiko zijya hanze, aho kubirekera abanyamakuru bo hanze badafite icyo bahuriye ho na ambasade, kuko biyandikira icyo bashatse, nuko babyumva. Naho ubundi nawe n’ibitinda bizamwicira. Narangiza mvuga ko umuyobozi mwiza aha ndavuga Ambasaderi, iyo abakozi bakora neza biramwitirirwa. Ariko kandi niyo bakora nabi nabyo biramwitirirwa.
Musubize19.05.2012 saa 14:43
Jean Kabonero
Kalisa, nkurikije ibyo namenye izi services zakira abantu zaravuguruwe kuko umugore nanje kuhasanga sinzi izina rye ariko twe twamitaga Gasumuni, kubera gusuzugura, ambasade yamukuye hasi ntakihakorera. Jye ntamikorere mibi nabonye ahubwo nasanze abanyarwanda tutoroshye. Fina
Musubize19.05.2012 saa 14:40
Fina Kangabe
Kuba umuntu akoze imyaka 17 ahantu jye nta kibazo mbibonamo kuko niba adafite status y'umu diplomata akaba yaraherewe akazi mu Bubiligi ashobora gukomeza kuhakora yewe akazanarinda afata icyiruhuko cy'izabukuru. Ahubwo niba ikibazo ari icy'imikorere mibi afite, ngirangi biterwa n' imyumvire cyangwa se n' ubumenyyi bucye uretse ko nyuma y' imyaka 17 ahamaze iby'ubumenyi buke bitakagombye kubaho. Jye rero mbona ahubwo bamukebura ku mugani w'abarundi kuko no mu mategeko y'akazi ukoze nabi abanza kugawa mbere yo kwirukanwa. Nibamuhugure bamumbwire ko ubu ibya cyera byahindutse hose hagomba kuba service nziza kandi zihuse. Naho uwiyise Munenzi uri mu Buholandi nagirango mumbwire ko ntemeranya nawe NA BUSA. Niba hari Embassy zikora neza iya The Hague iri mu za mbere. Kuva kuri Ambassador kugeza kuri chauffeur, abahakora bose jye nabaha umudari ku mikorere myiza. Ndabona ntawundi wigeze yandika ashyigikira ibyo wabavuzeho. Twiyubake nta marangamutima. Tugire amahoro.
Musubize19.05.2012 saa 13:56
mapendo
wowe wiyise fina ubwo ushobora kuba wiyise rino zina ugirango batakumenya ushobora gusanga ukoramo ? none ubonako aba bose bashyizeho cmt babeshya ? ese ubonako umuntu ava iwe ikibazocye gififiste ? ese ubona nabazungu baza kwaka visa yo kujya mu rwanda nabo bakabasuzugura ugirango ninde uhomba ? igihugu kiba kibuze amadovize ? iki kibazo nyakubahwa kagame niba ujya usoma izi cmt dutabare hano belgique uduhindurire bariya bantu bakoramo usigaze embassaderi gusa kuko image batanga hano igusebya igasebya nabanyarwanda muri rusange ????
Musubize19.05.2012 saa 12:45
kizito
@ Fina, ubwo ubona ko umuntu yahaguruka iwe akajya kuri ambassade ajyanwe n'ikibazo kidasobanutse !!? Hanyuma se abagana ambassade bose bahinduye amazina ??? dore mbese uko mwivamo ! Ahubwo izo ni za préjugés mufitiye ababagana.
Musubize19.05.2012 saa 10:20
kalisa
IMIKORERE N'AMAHUGURWA KURAMBASADE Y'U RWANDA BRUSELI Abantu ntibashima. Umwaka ushize no muru mwaka, kubera ibibazo narimfite m'u Rwanda nikubiranyije kuri Ambasade inshuro inye, mfite ibibazo byingutu. Nakiriwe neza kandi nibyananiye umukozi wakira abantu, yampaye umukiriye arabikemura. Ahubwo twavuga ko hari abantu bajyana kuri ambasade ibibazo bidasobanutse, idashobora kubonera ibisubizo kuko bene byo baba barabyiyiciye, cyanga se bitareba ambasade. Umuntu wahinduye izina ubona ko ambasade yamufasha ite kuri he zina niba afite amazina atandukanye ? Mubakozi bose babaye muririya ambasade, uriya magigigri uhari ubu ntako asa. Akwiye ibihembo. Kuko yanavuguruye service yo hasi abayinenga ubanza batahaheruka kuko imikorere nimyiza pe. Ntimugakabye. Fina
Musubize19.05.2012 saa 09:08
Fina Kangabe
Wowe wiyita KKK530 nkaho ntazina ugira, warekeye Simba akabaza ibyo we ashaka ntumuhitiremo ? uburenganzira bwe wibuvogera kuko niba abaza ibya comptes za Ambassade y urwanda zafunzwe ko nanubu zaba zigifunze n'uburenganzira bwe , n'umunyarwanda kandi iki kibazo kireba abanyarwanda. Kubwe akeneye amakuru yabyo kandi wowe niba uzi ko zaba zarafunguwe wamusubiza aho kumuhitiramo ibyo abaza n'ibyo abujijwe. Twibahane niko kwiha agaciro. Ese kubwawe wunva ntakibazo kilimo ? urabishima ? kubiceceka niwo muti cyangwa kuvura ibitagenda neza nibyo ushyigikiye ?
Musubize19.05.2012 saa 09:00
jimy
1 | 2 | 3

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!