Pretoria : Abanyarwanda bo mu majyepfo y’Afurika bizihije umunsi w’ubwigenge no kwibohora


Yanditswe kuya 2-07-2012 - Saa 08:51' na IGIHE

Tariki ya 1 Nyakanga 2012, mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka 50 ishize u Rwanda rubonye “ubwigenge” ndetse n’imyaka 18 ishize u Rwanda rwibohoye, High Commission y’u Rwanda muri Afurika y’Epfo yateguye umunsi mukuru witabiriwe n’Abanyarwanda basaga 250 batuye muri Afurika y’Epfo, Swaziland, Mozambique na Angola.

Nk’uko twabitangarijwe n’umwe mu bakozi ba High Commission y’u Rwanda muri Afurika y’Epfo, uyu munsi mukuru wizihijwe mu rwego rwo gusubiza amaso inyuma ariko hanatekerezwa kuri ejo hazaza. Yari kandi n’umwanya wo kwishimira ibyagezweho mu myaka 18 ishize u Rwanda rwibohoye.

Mu ijambo yagejeje kuri abo banyarwanda batuye mu gice cy’amajyepfo y’Afurika, High Commissioner Vincent Karega uhagarariye u Rwanda muri Afurika y’Epfo yabifurije isabukuru nziza, ababwira ko kwihizihiza umunsi w’ubwigenge bitavuze ko hari uba wiyibagije ibi byajyanye n’ubwo bwigenge.

Mu ijambo rye yibanze cyane ku mumaro wo gusubiza amaso inyuma mu rwego rwo kubaka ejo hazaza heza. Yasabye Abanyarwanda kugira uruhare rufatika mu kurushaho kubumbatira ibyagezweho.

Yagarutse ku byagezweho n’inkiko Gacaca, ubwishingizi mu by’ubuvuzi kuri bose, gahunda y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 9, kuba uburezi bwarahawe umwanya ukwiye, iterambere mu by’ubukungu, itahuka ry’Abanyarwanda barenga miliyoni 3, ndetse no kuba u Rwanda rwarabashije kwihesha agaciro mu ruhando mpuzamahanga.

Ibi birori byasusurukijwe n’umuhanzi Masamba Intore wasubije ababyitabiriye mu bihe byo hambere ubwo yabaririmbiraga indirimbo nyinshi mu za herekeje urugamba rwo kwibohora.

Hari kandi umuhanzi w’umunyarwanda utuye I Johannesburgh witwa Munezero Jean Roger uzwi cyane mu ndirimbo yaririmbanye na The Ben bise “Uzaba uza” wafashe umwanya wo gusangiza abitabiriye ibi birori zimwe mu ndirimbo ze nshya.

IBITEKEREZO
Cyizere, abatabizi bicwa no kutabimenya. Inama y abaministiri y ukwezi gushize wemereye ambassaderi ya afurika y epfo gukorera mu Rwanda. Uwo mu ambassaderi akaba amaze kugera mu Rwanda ! Nkwibarize ikintu : ese ubwigenge bw abanyarwanda na liberation y u rwanda buhuriye hehe na zuma na mbeki ?
Musubize3.07.2012 saa 14:48
Kabare
Kuri "Cyizere" ugereranya initiatives za Zuma na Mbeki ndakwibutsa ko aba bagabo bombi uburyo babona umubano wa Africa y'Epfo n'ibindi bihugu by'Africa butandukanye cyane. Mbeki yari (intellectuel akaba na) Panafricanist na ho Zuma iby'Africa nta byo azi n'ibihugu bya Africa ajyamo ni bike. Cyakora muri SA hari n'abanenga Mbeki ko yajyendaga agakabya
Musubize2.07.2012 saa 10:08
L
Aliko ntacyo mujyam mwibaza iyo mubona South africa nta ambassador igira hano murwanda ? ntimunibaza impamvu Zuma ataje murwanda , kandi Mbeki yarazaga ? mureke tuvugurure imibanire yacu nibindi bihugu twebwe abanyarwanda kuko ali twe twese bireba , ntibireba ambassador wenyine ! Nihajyeho uburyo bwiza ko kubana neza ubwacu nyuma nibwo tuzashobora kubana neza nabaturanyi cg abandi banyamahanga bakure ! Cyizere
Musubize2.07.2012 saa 03:59
Cyizere
NARI MPIBEREYE,TWARAYE TWISHIMYE CYANE CYANE UBWO TWABONAGA MASSAMBA INTORE ATUNGUTSE TUTARI TUZI KO YAJE KWIFATANYA NATWE,MBEGA SURPRISE NZIZA. EMBASSY YACU IRASOBANUTSE ! DUHUJE AMAREMBO,DUSHENGURUKANYE ISHEJA,KIBONGE,JENGA TAIFA,UZAZE UREBE N'IZINDI N'IZINDI......NANAMUTUMIYE IWANJYE NGO DUSANGGIRE KUKO NDAMUKUNDA CYANE,ARIKO AMBWIRA KO ATAHA NONE MONDAY. GENDA INTORE URANCITSE,NARI KUGUTEMBEREZA UKAREBA IBYIZA BYA SOUTH AFRICA ;ARIKO NTACYO NZAGUSANGA IKIGALI.
Musubize2.07.2012 saa 02:57
ruhumuriza

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!