Abanyarwanda batuye mu Bwongereza bibumbiye mu muryango SNIC (Source of The Nile Community) batangiye gukusanya inkunga yo gushyira mu kigega « Agaciro Development Fund »
Mu mpera z’icyumweru gishize, kuwa Gatandatu tariki ya 8 Nzeri 2012 mu gihugu cy’u Bwongereza habereye inama isanzwe ihuza Abanyarwanda batuye muri icyo gihugu b’Abayislamu bibumbiye mu muryango witwa SNIC hagamijwe kurebera hamwe ibyo bagezeho mu myaka 10 uwo muryango umaze ugiyeho, no gutera inkunga Agaciro Development Fund.
Kuva iyo gahunda yatangira bamaze gufasha abanyeshuri 39 kurangiza amashuri y’isumbuye. Ubu bakaba barimo bafasha abana bageze kuri 6 biga muri Kaminuza zitandukanye mu bihugu bya Senegal, Sudan no muri Tanzania mu kirwa cya Zanzibar. Abo banyeshuri biga mu mashami atandukanye arimo ubuganga, amategeko n’ubuvuzi bw’amatungo.
Abanyamuryango baterana rimwe buri mezi abiri ariko inkunga ya buri munyamuryango yo itangwa buri kwezi. SNIC -UK igizwe n’Abanyarwanda gusa.
Umuyobozi Mukuru w’uwo muryango, Karangwa Hussein, yadutangarije ko barimo gukusanya inkunga ivuye mu banyamuryango yo gushyira mu kigega « Agaciro Development Fund » nk’uko bagize uruhare mu bikorwa bitandukanye mu iterambere ry’igihugu cyabo, nka One Dollar Com, Bye Bye Nyakatsi n’ibindi.
N’ubwo abagize SNIC-UK, batuye mu Bwongereza ibiro bikuru byawo bikorera mu Rwanda, SNCIC - UK ifasha abana b’imfubyi n’abandi batishoboye kwishyura amafaranga no kubona ibikoresho by’ishuri.
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
Texas : Umunyarwanda yahitanwe n’impanuka ikomeye y’imodoka
17.03.2013 |
|
Matonge, agace ka Buruseli Abanyarwanda basigaye bagendamo bigengesereye
5.02.2013 |
|
Nyetera, umwe mu bakomoka mu muryango w’Umwami Kigeli III Ndabarasa yapfuye
17.09.2012 |
|
U Bubiligi : Ambasaderi Masozera arahamaragira Abanyarwanda gushyigikira Ikigega Agaciro
12.09.2012 |
|
Ambasaderi Karega yatanze impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri Botswana
10.09.2012 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |