00:00:00
IGIHE NETWORK

Ibitangaje kuri Vuguziga wigisha Mudasobwa agakoresha Internet neza kandi atabona

Biragoye kwiyumvisha ukuntu Vuguziga Innocent, ashobora kwigisha amasomo ya Mudasobwa ndetse agakoresha internet nta mbogamizi nyamara afite ubumuga bwo kutabona.

Ni umugabo wigisha ku ishuri ryisumbuye rya Gatagara I Rwamagana; yigisha Mudasobwa neza abana bafite ubumuga bwo kutabona, agakoresha internet neza, agatanga amahugurwa mu by’ikoranabuhanga.

Vuguziga afite imyaka 32 y’amavuko, akagira umugore n’umwana umwe, uburyo akora imirimo y’ikoranabuhanga, ibikorwa amaze kugeraho by’iterambere, imishinga n’ingamba afite, ntibyorohera umubonye kwemeza ko afite ubwo bumuga.

Avuga ko usibye akazi akora ko kwigisha mu mashuri makuru y’abafite ubumuga, yabonye ko aho atuye mu Mudugudu w’Umuganura, Akagari ka Nyagagasenyi , mu Murenge wa Kigabiro ho mu karere ka Rwamagana hakunze kubura amazi, yiga umushinga wo kubaka ikigega cyizajya giha abaturage amazi.

Mu kiganiro yahaye IGIHE, yavuze ko icyo kigega cyimuha amafaranga agera ku bihumbi nka 60 ku kwezi.

Ati “ Usibye kuba nigisha mudasobwa n’amasomo y’ikoranabuhanga, natekereje umushinga uzajya umpa amafaranga, ibi bishatse kuvuga ko abafite ubumuga nabo hari byinshi bakwigezaho.”

Nyuma yo kutwereka uburyo yandikisha mudasobwa ndetse n’uko yigisha abandi bafite ubumuga, yatweretse n’uburyo akoresha uburyo bugezweho bwa Internet, akabasha gukora amahugurwa kuri internet, yifashishije uburyo bw’iyakure.

Vuguziga avuga ko usibye ibyo akora, afite umushinga muremure wo gukora Centre izajya itangirwaho amahugurwa y’ibijyanye n’ikoranabuhanga.

Yagize ati “ Mfite umushinga munini cyane kuko nkimara kumenya ko burya umuntu ufite ubumuga bwo kutabona ashobora gukoresha mudasobwa, muri 2008 nahise numva ngize ishyaka ryo guhugura abantu, ngakora nibura Centre umuntu yajya aza gukoreramo amahugurwa.”

Yongeyeho ati “ Numva nagira aho hantu hazajya hafasha abantu bafite ubumuga butandukanye bwaba ubwo kutabona cyangwa n’ubundi, inzozi zanjye ni uko nifuza kubona umuntu ufite ubumuga wese mu Rwanda abasha gukora ibyo utabufite akora by’ikoranabuhanga.”

Kuri we abona ko ibyo atari inzozi kuko n’ubundi asanzwe ahugura abantu ibijyanye n’ikoranabuhanga.

Yadutangarije ko iyo ari kwigisha abana batabona, akoresha mudasobwa cyangwa ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga bisanzwe, akabishyiramo porogaramu ibafasha gusoma ibyo bakora byose (Screen Reader).

Umwarimu bakorana ku ishuri rya Gatagara, Bonera Alexandre, yadutangarije ko Vuguziga ari umuhanga, ndetse ko atajya aha agaciro ubumuga afite kandi akagira umutima wo kubuha abandi.

Yagize ati “ Ubumuga afite n’ibyo azi usanga mbese birenze n’uko umuntu yabitekereza, kuko usanga imirimo akora afite ubumuga ubona ko ari isaba ubwenge kandi buhambaye cyane. Usanga kandi mu buzima bwe ari umuntu ukunda guhugura abantu kuko aba hafi y’abanyeshuri.”

Vuguziga yafashwe n’ubumuga bwo kutabona yiga mu mwaka wa mbere w’amashuri abanza, ariko ababyeyi be ntibabonye ko ubuzima bwe burangiye kuko bahise bamujyana mu ishuri ry’abafite ubumuga ryabaga i Nyanza, yarangije kwiga abanza atsinda ikizamini cya Leta mu 1998, niko guhita ajya kwiga i Gahini mu mashuri yisumbuye.

Yarangije amashuri yisumbuye atsindira kujya kwiga mu yahoze ari Kaminuza ya KIE muri 2008, mu ishami ry’Ubucuruzi n’uburezi, nyuma yaho gato ahita ajya kwiga muri Kenya amasomo ajyanye n’ikoranabuhanga ry’abadafite ubumuga bwo kutabona.

Yagarutse mu Rwanda muri 2011 ahita atangira kwigisha muri Gatagara i Rwamagana, none yiteje imbere. Yasabye ababyeyi bafite abana bafite ubumuga, kutabatesha agaciro, bakabashyira mu mashuri kuko na bo bashoboye.

Vuguziga Innocent, ashobora kwigisha amasomo ya Mudasobwa ndetse agakoresha internet kandi atabona
Vuguziga ahagaze imbere y'ikigega yubatse gitanga amazi ku baturage

Ibitekerezo

  • birakwiye ko abantu bikuramo ko abafite ubumuga by a bar angora bye kuko barashoboye, ndetse abatanga akazi bakwiye nabo kujya bakabaha, kuko barashoboye

  • Ariko nneho namwe musigaye mutubeshya mugakabya nnes umuntu ufite ubumuga bwo kutabona abasha kwita kubanyeshuri ate? muzerekane video nahubundi iyi nkuru siyo.

  • Ndamuzi cyane ni Umunyamurava niganye nawe murwunge rwamashuri rwa Gahini. Nakomereze aho numuntu wumugabo cyane. Inzozi ze azazigeraho

  • Ndamuzi cyane ni Umunyamurava niganye nawe murwunge rwamashuri rwa Gahini. Nakomereze aho numuntu wumugabo cyane. Inzozi ze azazigeraho


Tanga igitekerezo


BIGEJEJEYO