00:00:00
IGIHE NETWORK

Ikiganiro na Nshimiyimana ufite intego yo kurwanya imirire mibi yifashishije ifu y’isambaza

Ubushakashatsi bw’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) bwakozwe hagati ya 2014 na 2015 bwagaragaje ko akarere ka Rutsiro kaza ku mwanya wa gatatu mu kugira umubare munini w’abana bari munsi y’imyaka itanu bagwingiye, aho bari bafite 45.8%.

Ako karere kandi gahana imbibi na Nyabihu yaje ku mwanya wa mbere mu gihugu mu kugira abana benshi bagwingiye, aho bari ku 59 %.

Nyuma yo kubona icyo kibazo n’amahirwe yo kuba Rutsiro ikora ku kiyaga cya Kivu gikorerwamo uburobyi bw’isambaza, Nshimiyimana Patrick, yashinze uruganda ruto rutunganya isambaza rukazivanamo ifu ishobora kugaburirwa abana.

Ubusanzwe isambaza zibikwa igihe gito kitagera no ku cyumweru nyuma yo kurobwa, no kuzirya bikagora abana bato n’abandi batabasha guhekenya.

Nshimiyimana avuga ko amaze kubona ibyo byose, yahisemo gutangiza urwo ruganda yise Nile Quality Food Ltd rwumisha isambaza, rukazivanamo ifu ishobora kubikwa igihe kirekire.

Uyu musore warangije icyiciro cya mbere cya Kaminuza mu 2015, yabanje kwihuza na bagenzi be batangirira ku burobyi ari nabwo bwatumye bagira igitekerezo cyo gushinga uruganda rutunganya umusaruro.

Kuvana ifu mu isambaza ntibyari inzira yoroheje kuko nta bikoresho byabugenewe byari bihari kandi nta n’aho yari yarabibonye.

Avuga ko bwa mbere yanitse isambaza bisanzwe ku zuba, azisekura mu isekuru ya Kinyarwanda abona ifu ishobora kuvamo, ahita yumva ko abonye imashini izumisha n’izisya byaba ari igitekerezo kizima.

Aganira na IGIHE yagize ati “Nagiye gusoza kwiga mfite ibihumbi 75, nibyo natangije gucuruza isambaza zumye i Kigali, nakunguka 1500 Frw ku kilo nkagenda mbika ngera aho nanjye ninjira mu burobyi kugeza ku ruganda”.

Nubwo bitamworoheye kubona isoko ry’ifu y’isambaza cyane ko bwari ubwa mbere abantu bari bayibonye, ngo abayiguzeho bagiye bamufasha kubwira abandi ubwiza bwayo.

Kugeza ubu, Nile Quality Food ifite abakozi bagera kuri 15 bahembwa ku kwezi. Muri bo icumi bakora akazi k’uburobyi, bane bakora mu ruganda n’undi umwe ukora nk’umucangamari.

Umwe mu bakozi ba Nile Quality Food, Karangwa Clement, yabwiye IGIHE ko ubuzima bwe bwahindutse nyuma yo kubona akazi muri urwo ruganda rukora ifu y’isambaza.

Ati “Mbere byari bigoranye kwizigamira no gufasha umuryango. Naraje barampugura gusa kuko nari narize amashanyarazi. Ubu natwe turashaka gushyiramo imbaraga tukazamura umusaruro wacu, tukagera ku rundi rwego.”

Nshimiyimana avuga ko bafite imbogamizi y’umusaruro kuko hari igihe kigera bakabura umusaruro mu kiyaga, ariyo mpamvu batekereje ku kuba bagira ubworozi bw’isambaza kugira ngo mu minsi iri imbere amasoko niyaguka bazabashe kuba bafite umusaruro uhagije wo gukoresha igihe cyose.

Uyu musore avuga ko bafite intego zo kuba bubatse uruganda rukomeye mu myaka itanu iri imbere.

Ati “Turifuza kuzaba dufite uruganda rutunganya umusaruro w’ibikomoka ku mafi byibuze toni hagati y’ebyiri n’eshatu mu cyumweru. Ubu dutunganya ibiro 730 mu kwezi.”

Nshimiyimana avuga ko kuvana ifu mu isambaza ntibyari inzira yoroheje kuko nta bikoresho byabugenewe byari kihari kandi nta n’aho yari yarabibonye.
Iyi fu itunganywa mu buryo ishobora kubikwa igihe kirekire
Aha abakozi ba Nile Quality Food bari gupakira ifu y'isambaza
Isambaza zimaze kurobwa zitegereje kumishwa zigakorwamo ifu
Nshimiyimana afite inzozi zo kubaka uruganda runini rutunganya ifu y'isambaza
Ikiyaga cya Kivu gikorerwamo uburobyi bw'isambaza

Amafoto: Laura Mulkerne


Tanga igitekerezo


BIGEJEJEYO