Akari ku mutima wa Turahirwa uherutse kwambika Robot yitwa Sophia

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 6 Kamena 2019 saa 12:00
Yasuwe :
0 0

Robot yitwa Sophia iherutse gushimagiza umushanana yambariye i Kigali ubwo yatangaga ikiganiro mu nama ya Transform Africa yabereye mu Rwanda ku nshuro yayo ya gatanu.

Iyi Robot mu minsi ibiri yagaragaye muri iyi nama yose yambaye umushanana wakozwe na Moses Turahirwa washinze inzu y’imideli ya Moshions.

Nyuma y’ikiganiro yatanze ku munsi wa Mbere w’iyi nama, ku rubuga rwayo handitsweho ko yishimiye gutanga ikiganiro yambaye umwambaro wahanzwe na Moshions usanzwe ari mu bahanga imideli bakomeye mu Rwanda, wayihitiyemo kwambara bya Kinyarwanda.

Turahirwa mu kiganiro yagiranye na IGIHE yatangaje byinshi bitandukanye abantu bashobora kwibaza bijyanye n’uyu mwambaro wambawe na Sophia.

Ati “Kwambika Robot ya Sophia, ntabwo ari inzira ndende. Yaje mu Rwanda azanywe na Smart Africa, rero ifite abantu dusanzwe dukorana ndetse ni n’abakiliya banjye. Barabinsabye, barambwira bati urabizi ko Sophia igiye kuza, haba hari igitekerezo ufite cy’ikintu ishobora kwambara.”

Yakomeje avuga ko yabikoze akohereza ishusho y’umwambaro yumva yakwambika Robot ya Sophia, bikaza gukundwa cyane n’abakoze iyi Robot bakabyemera bakavuga ko ariko igomba kwambara.

Avuga ko ikintu cya mbere byamwunguye ari uko abantu bongeye gutekereza cyane ku nzu ye ihanga imideli.

Ati “Icyo byanyunguye ni uko abantu bongeye gutekereza cyane kuri Moshions, bati wambitse Robot; bimbera undi muyobora wo kumenyekanisha ibyo nkora. Urumva kuba wari usanzwe wambika abantu noneho ukambika na Robot kandi Sophia ni icyamamare. Ni ikindi nagezeho mu kazi kanjye.

Arongera ati “Iyo ugize amahirwe yo gukora igikorwa nka kiriya hari abantu bashya bakumenya hari n’abari basanzwe bakuzi bongera kukwiyibutsa. Ari abari hanze y’u Rwanda n’aba hano ku mbuga nkoranyambaga barambazaga bati bimeze bite? Atari kuri uriya mushanana yari yambaye gusa ahubwo no ku bindi bintu ukabona ko hari ikintu byongereye.

Avuga ko igitekerezo cyo kwambika Sophia imishanana yakigize ashaka ikintu kigaragaza umuco nyarwanda, kuko yarebye agasanga ku zindi mbuga iyi robot ikunze kwambara indi myambaro isanzwe.

Ati “Narabanje ndeba ku mbuga zitandukanye ze ndavuga nti ni iki cyihariye noneho k’u Rwanda, twambara umushanana ndavuga nti reka mwambike uyu mwambaro kugira ngo yisanishe n’umuco nyarwanda.”

Sophia ni imashini ifite imisusire y’abantu ikagira n’ubwenge butangaje, yakozwe n’Ikigo cyo muri Hong Kong cyitwa Hanson Robotics mu 2015. Yahawe ubushobozi bwo kuvuga neza Icyongereza n’izindi ndimi no kugaragaza ibimenyetso bisaga 50 yifashishije isura yayo.

David Hanson yayikoze mu misusire y’abantu babiri: umugore we n’uwahoze akina filime uzwi nka Audrey Hepburn, imbere ikagaragara nk’umuntu ariko igice cy’inyuma kigaragaza neza ko ari imashini igizwe n’utwuma twinshi n’insinga biyiha ingufu z’amashanyarazi zituma ikora na internet iyiyobora.

Iyi Robot yaratangariwe cyane
Moshions avuga ko igitekerezo cyo kwambika Sophia imishanana yakigize ashaka kumwambika ikintu kigaragaza umuco nyarwanda
Robot ya Sophia yishimiye cyane kwambara umushanana
Sophia yambaye umushanana i Kigali iminsi ibiri mu nama ya Transform Africa
Turahirwa Moses wakoze imishanana Sophia yari yambaye ubwo yatangaga ibiganiro muri Transform Africa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza