George Malelu wambitse Beyoncé mu bazamurika imideli muri Mercedes Benz Fashion Week Kigali

Yanditswe na Muvunyi Arsène
Kuya 31 Gicurasi 2019 saa 07:49
Yasuwe :
0 0

Umunyamideli wambitse Beyoncé, George Malelu, ari mu bategerejwe i Kigali mu birori byo kumurika imideli bya Mercedes Benz Fashion Week Kigali bizaba bibaye ku nshuro ya mbere.

U Rwanda ni igihugu cya kabiri muri Afurika kigiye kuberamo ibirori byo kumurika imideli bya Mercedes Benz Fashion Week nyuma y’ibibera mu Mujyi wa Accra muri Ghana.

Ibindi bikorwa nk’ibi bibera mu yindi mijyi nka Moscow, Madrid, Miami, n’ahandi.

Guhera kuri uyu wa 31 Gicurasi kugera tariki 01 Kamena 2019 muri Kigali Convention Centre hazabera Mercedes Benz Fashion Week ku nshuro ya mbere.

Gideon Raji uri mu bategura Mercedes Benz Fashion Week Accra yavuze ko bahisemo kuzana iki gikorwa mu Rwanda, nyuma yo kubona ubuhanga bw’abahanga n’aberekana imideli bakomoka muri iki gihigu.

Yagize ati “ Twari dusanzwe dukorana n’abanyamideli bo mu Rwanda barimo Tanga Designs, Georgette, Phiona n’abandi. Twasanze abanyamideli bo mu Rwanda bafite umwihariko.”

Ndayishimiye Daniel utegura Mercedes Benz Fashion Week Kigali yavuze ko bizagaragaramo abanyamideli batandukanye haba abo mu Rwanda nka Lupari Designs, Inkanda House, Karssh Collection n’abandi.

Hari abaturutse mu bindi bihugu nka Quophi Akotuah wo muri Ghana, Mary Angel wo mu Burundi, Kente Christabel wo muri Uganda, Jana Ross wo mu Bubiligi, Ally Rehmutullah wo muri Tanzania na Clavon Leonard wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

By’umwihariko hazaba hari George Malelu Umunyafurika y’Epfo wanditse amateka yo kwambika umuhanzikazi Beyoncé ubwo yaririmbaga mu birori bya Global Citizen Festival mu mwaka ushize.

Imyenda ye kandi yambawe n’ibindi byamamare birimo Terri Vaughn na Katie Logan bamamaye muri filime y’uruhererekane ya “The Bold and the Beautiful”, abahataniye ikamba rya Miss wa Afurika y’Epfo n’abandi benshi.

Biteganyijwe ko imideli ya George Malelu izerekanwa tariki 01 Kanama 2019 ubwo ibirori bizaba bisozwa.

Buri munsi hazajya herekanwa imideli y’abantu barindwi. Mu masaha ya mbere saa sita hazaba inama yiga ku iterambere ry’imideli.

Ikanzu Beyoncé yambaye muri Afurika y'Epfo yakozwe na George Malelu utegerejwe i Kigali
George Malelu wakoze ikanzu yambawe na Beyoncé ubwo aheruka muri Afurika y'Epfo
Gideon Raji uhagarariye Mercedes Benz Fashion Week Accra
Ndayishimiye Daniel utegura Mercedes Benz Fashion Week Kigali
Akagera Business Group yateye inkunga Mercdes Benz Fashion Week Kigali

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza