Hatoranyijwe abanyamideli bazitabira ‘Mercedes Fashion Week’ i Kigali (Amafoto)

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 13 Gicurasi 2019 saa 07:45
Yasuwe :
0 0

Abasore n’inkumi batoranyijwe mu bazitabira ibitaramo bikomeye byo kumurika imideli bibera muri Afurika bizwi nka Mercedes Benz Fashion Week, bimaze imyaka itanu bibera muri Ghana bigiye kubera mu Rwanda ku nshuro ya mbere.

Itoranya ry’aba bamyamideli bagomba kuzitabira Mercedes Fashion Week Kigali ryabereye kuri Century Park Hotel i Nyarutarama.

Abanyamideli batandukanye bagera ku 150 baturutse mu bice bitandukanye by’Isi nibo bitabiriye iki gikorwa, baje basanga abandi 60 bo mu mahanga basabye kuzitabira banyuze kuri internet.

Ndayishimiye Daniel wari usanzwe uri mu itsinda ritegura iki gikorwa n’ubundi muri Ghana wanagize uruhare kugira ngo noneho kibere mu Rwanda, yabwiye IGIHE ko byari ibintu bidasanzwe mu ruganda rwo kumurika imideli.

Ati “Abantu bitabiriye ku kigero cyo hejuru cyane kandi benshi baje n’ubundi ni abanyamideli basanzwe bazwi mu Rwanda. Ugereranyije n’ibindi bikorwa byo gutotanya abanyamideli bibera mu Rwanda iki kiri mu byitabiriwe n’abanyamahanga benshi kuko haje abagera ku 10.”

Muri iki gikorwa hajemo Umudage,Umubiligi, Umuhinde, Umunye-Congo ndetse n’abanye-Ghana.

Yavuze ko abahanga imideli 20 aribo bazambika abazitabira iki gikorwa, batanu akaba aribo b’abanyarwanda abandi basigaye bakaba abanyamahanga.

Akanama katangaga amanota ku bagomba gukomeza mu kindi cyiciro gikurikira kari kagizwe na Munyana Cynthia, Daniel Ndayishimiye, Serge Shema, Antoinette Kabanyana na Charlotte Dukundane.

Mu guha amahirwe abanyamideli bagomba gukomeza hagenderwaho ku kuberwa n’amafoto, intambuko ndetse n’uko agaragara.

Abanyamideli batoranyijwe bazatangazwa mu cyumweru gitaha nyuma yo guhuza umubare w’abasabye kuzitabira bifashishije internet ndetse n’abigaragaje uyu munsi.

Iki gikorwa kizaba guhera ku wa 31 Gicurasi no ku wa 1 Kamena 2019 muri Kigali Convention Centre.

Abanyamahanga nabo bari baje ku bwinshi
Abanyamideli batandukanye bari bitabiriye ku bwinshi
Abari bagize akanama nkemurampaka batanga amanota
Buri munyamideli yambikwaga nimero imuranga muri iki gikorwa
Gigi Mugisha nawe usanzwe ari umwe mu banyamideli bakomeye mu Rwanda yitabiriye iki gikorwa

Amafoto: FOCUSiCON


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza