Ibikwiye kuranga abitabira urugendo rwo kwibuka

Yanditswe na Ivan Nyagatare
Kuya 7 Mata 2017 saa 01:03
Yasuwe :
0 0

Buri mwaka tariki ya 7 Mata ni umunsi abanyarwanda n’inshuti zabo batangira ibikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Kuri uyu munsi kandi hakorwa urugendo rwo kwibuka.

Bamwe mu bitabira uru rugendo ruzwi nka Walk to remember biganjemo urubyiruko, bakunze kuvugwaho kutaruha uburemere n’agaciro rukwiye, aho abenshi bivugwa ko bambara imyambaro idakwiriye, abandi bakagenda baganira, abandi bashyize mu matwi ’ecouteur’ bagenda biyumvira imiziki, ibyo abenshi babona nk’ibidakwiye.

Urubyiruko rutandukanye rwiganjemo abanyeshuri bari mu biruhuko, batanze ibitekerezo by’imyitwarire ikwiye kuranga umuntu uba witabiriye urugendo rwo kwibuka, mu rwego rwo kuruha agaciro rukwiye.

Kayisire Kevin utuye i Nyarutarama yagize ati “ Walk to Remember ni urugendo rwo kwibuka ariko abenshi bajyayo basa n’abagiye guhura n’inshuti zabo. Ibyo ntibikabe ahubwo mbona ibyiza ari uko bazirikana kwambara amabara asanzwe akoreshwa mu igihe cyo kwibuka nk’umukara, Ibara risa nk’ivu cyangwa umweru naho hasi bakambara imyenda itabafashe cyane ku buryo biteza ikibazo.”

Elie Gashagaza utuye i Gikondo we yatubwiye ko imyambarire idafite icyo ivuze cyane ahubwo ko abantu bitabira uru rugendo bakwiriye kwita ku myitwarire yabo mu gihe barukora birinda kuganira cyangwa ngo basakuze ku buryo byateza umutekano muke.

Isimbi Ines utuye Kicukiro na mugenzi we Kevin Mujiji utuye Kimironko bombi bagarutse ku ihame ry’uko buri wese ugiye mu rugendo rwo kwibuka, akwiye kumva uburemere bw’icyo gikorwa n’ubusobanuro bwacyo bityo akambara ku buryo atanengwa n’abo bari kumwe.

Umutoni Fiona, umwe mu bakurikiranira hafi itegurwa ry’urwo rugendo akaba anafite inshingano zo kwandika urubyiruko rwitabira yabwiye IGIHE ko hari imyambaro idakwiriye gukoreshwa n’abitabira urugendo rwo kwibuka nk’ipantaro icitse (Dechirée), imyambaro ifite ibara ry’umutuku, imyenda iriho ibishushanyo bitera ubwoba nk’uduhanga, amaraso, intwaro n’ibindi. Uwitabira uru rugendo kandi ngo ntabwo akwiriye kwambara ingofero cyangwa se utwuma bashyira mu matwi bumva indirimbo.

Abari n’abategarugori kandi ngo ntibakwiriye no kwishyiraho ibyongera ubwiza byinshi.

Uyu mwaka, urugendo rwo kwibuka ruratangira saa kumi n’imwe n’igice z’umugoroba aho abarwitabira bahagurukira ku ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko berekeza kuri Stade Amahoro ahari bukomereze ijoro ryo kwibuka.

Perezida Kagame n'abandi bayobozi bakuru bitabiriye urugendo rwo kwibuka ku nshuro ya 22/Ifoto: Village Urugwiro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza