Impinduka muri Kigali Fashion Week ya 2019

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 7 Gicurasi 2019 saa 03:24
Yasuwe :
0 0

Ibirori bya Kigali Fashion Week bizaba muri Nyakanga uyu mwaka byajemo impinduka ku bijyanye n’abategura iki gikorwa.

Ibi birori biteganyijwe ku wa 9 Nyakanga 2019, kuri iyi nshuro bizaba bitandukanye n’ibyabanje cyane ko ubu byamaze kujya mu maboko ya Sosiyete yitwa ‘Iby’iwacu’ ikaba ariyo izabitegura ndetse ikanabikurikirana kuva bitangiye kugeza birangiye.

John Bunyeshuri wari umaze imyaka umunani ategura ibi birori bya Kigali Fashion Week bibera mu Rwanda, yabwiye IGIHE ko bahisemo gushyira iki gikorwa mu maboko y’iyi kompanyi kubera ko bashaka guha umwanya n’abakiri bato bakigaragaza mu bijyanye no gutegura ibirori by’imideli.

Ati “Twatekereje gushyira iki gikorwa mu maboko ya ‘Iby’iwacu’ kubera ko dushaka guha umwanya abakiri bato bakigaragaza mu bijyanye no gutegura ibirori by’imideli.”

Yakomeje avuga ko we icyo azakora ari ukuzaba ari mu bujyanama bw’abazategura ibirori bya Kigali Fashion Week ibindi byose bikazakurikiranwa na ‘Iby’iwacu’.

Ibindi birori bya Kigali International Fashion Week birimo ikizabera mu Mujyi wa Montreal muri Canada, i New York muri Amerika, Londres mu Bwongereza, Genève mu Busuwisi no mu Buyapani byo bizakomeza gutegurwa na John Bunyeshuri.

‘Iby’iwacu’ isanzwe iyoborwa na Umulisa Fiona Cécile igamije kumenyekanisha ibikorerwa mu Rwanda, ndetse ijya ikora amamurikagurisha atandukanye ajyanye n’iki gikorwa.

Iryo iheruka gutegura ni iryabereye mu Mujyi wa Kigali ku wa 8 Werurwe 2019, ku Munsi wahariwe Abari n’Abategarugori.

Icyo gihe Umuyobozi wa ‘Iby’iwacu’, Umulisa Fiona Cécile, yatangarije IGIHE ko iri murikagurisha ryari rigamije kumenyekanisha ibikorerwa mu Rwanda ariko by’umwihariko byakozwe n’abagore.

Ni ku nshuro ya cyenda Kigali Fashion Week izaba ibaye nyuma y’izabaye mu myaka umunani ishize.

Aha ni muri Kigali Fashion Week mu 2017, aba banyamideli berekanye imyambaro yakozwe na JO Camana Creation
Kigali Fashion Week ifungurira amarembo abashaka kubaka izina mu kumurika imideli mu Rwanda no hanze
John Bunyeshuri utegura ibi birori bya Kigali International Fashion Week
Umuyobozi wa Iby’iwacu, Umulisa Fiona Cécile
Kigali Fashion Week 2019 igiye kuba mu isura nshya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza