Inzozi za Mukamusoni, Umunyamideli ubikomatanya no kwandika imivugo hanze y’u Rwanda

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 13 Werurwe 2019 saa 08:17
Yasuwe :
0 0

Mukamusoni Aline Amike ni umunyamideli wabigize umwuga ukorera muri Ghana aho abikomatanya no kwandika imivugo.

Uyu mukobwa ufite imyaka 18 y’amavuko, yakuriye mu Rwanda mu kigo kirera imfubyi kizwi nka SOS.

Iyo yivuga asobanura ko atazi niba ari Umunyarwanda cyangwa Umunyakenya kuko yakuze akisanga mu Rwanda ariko akabwirwa n’abantu ko ashobora kuba akomoka muri Kenya.

Ati “Nabwiwe ko ababyeyi banjye babaye muri Kenya; abantu benshi kandi bakambwira ngo nsa nk’abanyakenya ariko ntabwo ndabyizera ko ariho nkomoka. Ntabwo niyiziho ibintu byinshi nanjye ni gutyo mpora nibaza.”

Nta byinshi azi ku babyeyi be ku buryo buri gihe iyo aje mu Rwanda agerageza kubaza, akajya gusura bamwe mu bo abwirwa ko bafitanye isano ashaka kumenya ukuri.

Mukamusoni iyo asobanura ubuzima bwe ari amayobera kuko kugeza ubu ataramenya inkomoko ye. Ati “Nta bintu byinshi nzi ku babyeyi banjy”.

Uyu mukobwa amaze imyaka hafi itatu muri Ghana aho yagiye kwiga abikesheje kuba umuhanga mu ishuri.

Ati “Hari ukuntu SOS ikoresha abana b’abahanga ibizamini batsinda bakajya kwiga ku kigo nigaho.”

Mu mashuri yisumbuye yize muri New Vison, New Life Christian Academy ndetse na Maranyundo Girls School.

Uyu mukobwa amaze imyaka ine atangiye gukora ibijyanye no kumurika imideli ariko imyaka ibiri ishize abikora nk’umwuga.

Nta birori bikomeye by’imideli aritabira muri Ghana ariko yemeza ko biri mu nzira. Kugeza ubu kumurika imideli ntabwo ari akazi kamutunze kuko akiri umunyeshuri.

Afite inzozi zo kuba umunyamideli mpuzamahanga agashyira u Rwanda ku ikarita y’Isi mu ruganda rw’imideli.

Ati “Ikintu nteganya mu ruganda rw’ imideli ni ukuba umunyamideli ukomeye mpuzamahanga. Mfite intego y’ibigo bikomeye nshaka kuzakorana nabyo ndetse no kuba nagaragara ku gifuniko cya Vogue Magazine n’ibindi byinshi.”

Yasazwe n’agahinda ahinduka umwanditsi w’imivugo

Mukamusoni yemeza ko ibyo kuvuga imivugo yabitangiye afite imyaka icyenda ndetse ngo ni ikintu akora inshuro nyinshi.

Ati “Najyaga nandika nk’interuro zitandukanye nkazihuza, nkazihereza ibisobanuro nkurikije uko nabyanditse. Maze gukura, nasanze nshobora gukoresha utwo tuntu duto nandikaga ndetse nza kwiyumvamo kwandika imivugo n’inkuru nto. Ntabwo ari imivugo gusa ahubwo nkunda kwandika muri rusange.

Uyu mukobwa yavuze ko yatangiye kwandika imivugo ubwo yabaga yigunze yabikora akaruhuka.

Ati “Imivugo nandika ubu iterwa n’ibyo mbona n’ibitekerezo byanjye ariko bitandukanye cyane n’agahinda naba naratewe n’ubuzima.”

Afite inzozi zo gukora igitabo cy’ imivugo cyafasha abanyarwanda bari mu mashuri mato kumva ibijyanye n’ubuvanganzo.

Mukamusoni Aline Amike yavuze ko afite inzozi zo kuba umunyamideli mpuzamahanga
Yakuriye mu buzima bugoye ndetse ntabwo azi niba ari Umunyarwanda cyangwa Umunyakenya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza