Menya ihame rikomeye cyane ryagufasha kwambara neza ukaberwa

Yanditswe na Ivan Nyagatare
Kuya 30 Werurwe 2017 saa 03:35
Yasuwe :
2 0

Ese wari wareba ku mbuga nkoranyambaga imyenda runaka nk’ikanzu nziza cyangwa ikote ribereye umuntu ubonye ku ifoto maze warigura wakwireba ugasanga ntaho bihuriye nibyo wari witeze? Ugasanga ntibikubereye na gato? Niba byarakubayeho, nturi wenyine kuko ibi ni ibintu biba kuri benshi cyane cyane iyo bataramenya icyatuma baberwa.

Icyo buri wese akwiye kumenya ni abantu duteye mu buryo butandukanye, ndahamya neza ko icyo ikintu wari ukizi ariko ushobora kuba wibaza aho bihuriye n’imyambarire ariko igisubizo si ikindi ahubwo ni uko buri wese akwiye kwambara imyenda ijyanye n’uwo ariwe aho kwambara ijyanye n’ibigezweho.

Abantu benshi bakunze gukora amakosa atababarirwa mu myambarire aho babona umwenda mushya wambawe n’ikirangirire mu ndirimbo runaka cyangwa umuhanzi bakunda yashyize hanze urukweto runaka bakajya kurugura bakiyibagiza ko ibibereye abo bantu bo hari igihe bitababera.

Urugero rw’imiterere y’umugabo

Umusore w’imyaka 24 ukora imyitozo ngororamubiri buri umunsi, ujya mu mbyumba byabugenewe agaterura ibiremereye (Gym) ntazagira umubiri umwe nk’umugabo ufite imyaka 62 uhora wicaye mu biro aho amara amasaha arenze umunani buri umunsi.

Bitewe n’uko imibiri yabo idateye kimwe nta nubwo bakwiye kwambara kimwe ahubwo buri wese akwiriye kureba imyambaro ijyanye n’imiterere ye mbere y’uko areba igezweho cyangwa se ifite amabara akunda.

Irindi banga ni uko buri wese akwiriye kumenya umubiri we neza ndetse akamenya icyamubera n’ikitamubera bityo mu ihitamo ry’umwambaro ari bwambare akagendera ku mwenda umwerekana uko yifuza kugaragara.

Mu inkuru zacu zitaha tuzakomeza kwiyungura ubumenyi mu byerekeye imyambarire n’ibigendanye nayo ku buryo tubikurikije twazajya dutambukana umucyo aho tunyuze hose ariko mwibuke kandi muzirikane ihame twarebeye hamwe kandi ntimukibagirwe ko tugomba kwambara ibijyanye n’imiterere yacu aho kwambara ibigezweho.

Imiterere ya muntu ni kimwe mu bimufasha kuberwa n'imyambaro
Ni ngombwa ko umenya umubiri wawe, ingano yawe, ibigukwira n'ibikubera aho gushidukira ibigezweho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza