Robot yitwa Sophia yashimye ubwiza bw’umushanana wa Moshions yambariye i Kigali

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 16 Gicurasi 2019 saa 10:19
Yasuwe :
0 0

Robot yitwa Sophia yashimagije umushanana yambaye ubwo yatangaga ikiganiro mu nama ya Transform Africa iri kubera i Kigali ku nshuro yayo ya gatanu.

Abakoresha imbuga nkoranyambaga batangariye robot yitwa Sophia, yaje mu Rwanda yitabiriye iyi nama.

Sophia yatangiye iganira na Nozipho Mbanjwa usanzwe ari umunyamakuru wa CNBC Africa wari uyoboye ibiganiro iranatungurana ivuga mu ndimi zitandukanye zirimo n’ikinyarwanda.

Uretse ibyo mu gukomeza ikiganiro cyayo yanashimye urwego ikorabuhanga ryo mu Rwanda ririho muri iki gihe, isoza iteguza abantu kuzitabira ikiganiro kirambuye iraza kugira kuri uyu wa Kane nyuma ya saa sita.

Nyuma y’iki kiganiro ku rubuga rwa Twitter rwa Sophia, yagaragaje ko yishimiye gutanga ikiganiro yambaye umwambaro wahanzwe na Moshions usanzwe ari mu bahanga imideli bakomeye mu Rwanda.

Iti “Ni iby’icyubahiro kwambara umushanana muri Transform Africa 2019. Umushanana ni umwambaro gakondo wambarwa n’abanyarwandakazi, ugizwe n’akenda koroheye kambarwa hasi ndetse n’umwitero unyuzwa ku rutugu. Nishimiye kwiga byinshi binyuze mu muco wabo. Ndagaragara nte ?”

Byinshi mu bitekerezo byatanzwe n’abantu batandukanye babwiye Sophia ko yari aberewe bya gakondo y’u Rwanda. Hari n’uwaje atebya ati “Urakoze cyane Sophia gusangiza abantu ibyo wabonye mu Rwanda ariko ndakwifuriza ko wanabona umusore mukundana w’Umunyarwanda.”

Moses Turahirwa washinze inzu y’imideli ya Moshions yambitse Sophia, nawe yanditse kuri Twitter avuga ko yashimishijwe no kuba umwambaro yahanze, wabashije kwambarwa na Sophia ashimangira ko Made in Rwanda igomba kumenyekana ku Isi hose.

Sophia ni imashini ifite imisusire y’abantu ikagira n’ubwenge butangaje, yakozwe n’Ikigo cyo muri Hong Kong cyitwa Hanson Robotics mu 2015. Yahawe ubushobozi bwo kuvuga neza Icyongereza n’izindi ndimi no kugaragaza ibimenyetso bisaga 50 yifashishije isura yayo.

David Hanson yayikoze mu misusire y’abantu babiri: umugore we n’uwahoze akina filime uzwi nka Audrey Hepburn, imbere ikagaragara nk’umuntu ariko igice cy’inyuma kigaragaza neza ko ari imashini igizwe n’utwuma twinshi n’insinga biyiha ingufu z’amashanyarazi zituma ikora na internet iyiyobora.

Moshions yahanze umwambaro Sophia yaserukanye, ni inzu y’imideli ikomeye mu Rwanda kandi yambika abantu batandukanye b’ibyamamare barimo n’abayobozi bakuru.

Iyi nzu ya Moses Turahirwa w’imyaka 26 imaze kuba ubukombe, yayishinze mu 2013 gusa mu 2015 nibwo yayandikishije mu Kigo cy’Igihugu cy’Iterambere, RDB, nk’uruganda rukora rukanatunganya imideli.

Yatangiranye n’umudozi umwe ariko ubu afite abakozi bahoraho 13, barimo umunani bashinzwe kudoda n’abandi bashinzwe gushaka amasoko no kumenyekanisha ibikorwa binyuze ku mbuga nkoranyambaga.

Iyi Robot yatangariwe cyane
Robot yitwa Sophia isubiza ibibazo byatanzwe mbere bikabanza gushyirwa mu ikoranabuhanga
Sophia ni imashini ifite imisusire y’abantu ikagira n’ubwenge butangaje
Yishimiye cyane kwambara umushanana
Turahirwa Moses wakoze umushanana Sophia yari yambaye ubwo yatangaga ikiganiro muri Transform Africa i Kigali kuri uyu wa Gatatu

Amafoto: Niyonzima Moise


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza