Seraphina, inzu ikora imideli ibereye Abanyarwandakazi

Yanditswe na Ivan Nyagatare
Kuya 22 Gicurasi 2017 saa 10:50
Yasuwe :
3 0

Uko imyaka ishira indi igataha niko uburyo bw’imyambarire buhinduka ndetse bikaba umwihariko ku banyamideli b’Abanyarwanda aho usanga umunsi ku wundi barema ibintu bishya bigaragaza umuco w’igihugu.

Mu nkubiri y’ivuka ry’inzu z’imideli no muri Nzeri 2016 hashinzwe iyitwa ‘Seraphina’ yatangijwe na Ines Claudia Hirwa na mugenzi we Diane Umugwaneza, yazanye umwihariko wo gukora imyenda igaragaza umuco gakondo idakunze kugaragara ku isoko.

Igitekerezo cyo gukora inzu y’imyenda, Ines Hirwa yagikuye mu Bubiligi, igihugu yagezemo afite imyaka ine y’amavuko akanagikuriramo.

Agarutse mu Rwanda yashatse imyenda yari asanzwe abona hanze abantu bakunda kwambara no kugura arayibura; abibwiye inshuti ze zimushishikariza gutangiza inzu y’imyenda nibwo yahisemo kuyishinga ayita Seraphina, izina rya Nyirakuru nawe wahoze ari umudozi.

Ines Hirwa na mugenzi we batangije iyi nzu ya Seraphina nyuma y’imyaka ibiri bari mu myiteguro yo kuyitangiza.

Yatangiranye n’umudozi umwe gusa n’igishoro cya miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda. Nyuma y’amezi asaga umunani ishinze imizi ubu igenda ikura cyane ndetse n’imyambaro ihakorerwa iri gutumizwa buri munsi bitewe no kwishimirwa na buri wese n’umwihariko wo kugaragaza umuco w’Abanyarwanda.

Ines Hirwa yagize ati “Twifuza gukora imyambaro izabera Abanyarwandakazi ariko n’abandi bo hanze bakayifuza, tuzi ko iyo dukoresheje umudozi w’Umunyarwanda, tugakorera mu Rwanda ndetse tugacuruza imyambaro ihavuye biteza imbere ubukungu bw’igihugu kandi natwe bikadushimisha kuko abantu bamenya ibivuye iwacu”.

Intego ya Seraphina akaba ari ugukomeza kuba igisubizo mu gukora imyambaro yihariye itagaragara ku masoko haba ay’imbere mu gihugu no hanze yacyo.

Seraphina iherereye mu iduka rya Bold Kigali riherereye mu nyubako ya Kigali Heights.

Hirwa uri mu batangije Seraphina ari mu bitabiriye inama mpuzamahanga ‘Accelerate Summit 2016’ ndetse atoranywa muri ba rwiyemezamirimo 26 batanga icyizere.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza