Ubwiza bw’imideli yamurikiwe mu birori bya Mercedes-Benz Fashion Week byabereye i Kigali (Amafoto)

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 2 Kamena 2019 saa 12:00
Yasuwe :
0 0

Ibirori bya Mercedes Benz Fashion Week Kigali byaberaga mu Rwanda ku nshuro ya mbere byamurikiwemo imideli itandukanye yiganjemo iyahanzwe n’Abanyarwanda.

Abakunda kurimba no kwizihirwa, abihebeye ibyo kumurika imideli bari bamaze iminsi bategerezanyije amatsiko ibirori bya Mercedes Benz byabereye mu Rwanda guhera ku wa 31 Gicurasi 2019.

Ni ibirori byihariye kandi bifite izina rikomeye muri Ghana aho bimaze imyaka myinshi bibera. Ibyabereye mu Rwanda byari byahuruje abantu b’ingeri zitandukanye baturutse mu bihugu byose bya Afurika.

Ku wa 1 Kamena 2019, ibirori bya Mercedes-Benz Fashion Week byaberaga mu Rwanda ku nshuro yabyo ya mbere nibwo byasojwe.

Ibi birori byabimburiwe no kwifotoza kw’abanyamideli mu myambaro isanzwe (Street Style) mu gikorwa cyabereye hanze ya Kigali Convention Centre mbere y’uko ibirori nyirizina bitangira.

Saa tatu zuzuye nibwo umushyushyarugamba yavuze abahanga imideli bagomba kumurika imyambaro bahanze.

Ku ikubitiro imyambaro yahanzwe na Rupari Designs y’Umunyarwandakazi Rupari Cynthia umaze kubaka izina mu bikorwa by’imideli, niyo yabanje kwerekana imyambaro yayo.

Rupari ni umwe mu bahanga imideli babigize umwuga wagiye ahagararira u Rwanda mu imurika ry’imideli mu bihugu bitandukanye. Yanaruhagarariye mu marushanwa arimo Miss Grand Lacs, East African Model Search n’ayandi.

By’umwihariko ngo yagize amahirwe yo guhuza imishinga n’umunyamideli wambika umugore wa Perezida wa Côte d’Ivoire, bigeze guhurira iwabo mu 2012 ubwo yari yaserukiye u Rwanda.

Mu 2016, yegukanye igihembo gikomeye mu imurika ry’imideli ryahuje abasaga 30 bakomeye muri Afurika mu Mujyi wa Conakry muri Guinée byitwa Guèssè Fashion Show.

Akimara gusoza kwerekana imyambaro ye, hakurikiyeho imyambaro yahanzwe na Neopele Concepts wo muri Nigeria wari ufite imyambaro yihariye, ariko y’abagabo gusa.

Abanyamideli batandukanye barimo abo mu Rwanda bayishinjagiyemo bituma abari bitabiriye iki gikorwa babasha kunyurwa n’uburyo baserutse.

Uyu yakurikiwe na Karrsh Collections y’Umunyarwandakazi na we wari ufite imyambaro yihariye irimo iy’abasore n’inkumi, yamuritswe mu buryo butandukanye bwanyuze benshi.

Yakuriwe ingata na Inkanda Fashion House ya Patrick Muhire nayo yerekanye imyambaro itandukanye yiganjemo iy’abakunda ibirori.

George Malelu wo muri Afurika y’Epfo wambitse Beyonce wari utegerejwe n’abatari bake na we muri iki gitaramo yerekanye imyambaro ikoranywe ubuhanga buhambaye, yatumye akurirwa ingofero na benshi.

Uyu musore imyambaro yerekaniwe i Kigali ni iy’abakobwa gusa nta y’igitsina gabo yari irimo.

Clavon Leonard wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika na we ari mu bahanga imideli bigaragaje muri iki gikorwa, aho yerekanye iyiganjemo amakanzu n’amakositimu y’abagabo.

Iki gitaramo cyagaragarijwemo abanyempano bakomeye mu kumurika imideli baturuka mu mfuruka zose z’Isi.

Cyashyizweho akadomo na Quophi Akotuah wo muri Ghana werekanye imyambaro yiganjemo iyambarwa mu muco w’iwabo, Yaserutse imbere y’imbaga yarebye iyi mideli ahagana saa tanu zirengaho iminota mike.

Ndayishimiye Daniel wagize uruhare rukomeye kugira ngo iki gikorwa kibe yashimye uburyo cyagenzemo.

Yakomeje ati “Ndashima uburyo iki gitaramo cyabayemo mu minsi ibiri, ntabwo ari ibintu byoroshye. Mboneyeho gutangaza ko iki kigiye kuba igikorwa ngarukamwaka mu Rwanda. Tukaba dusaba abantu mu nzego zitandukanye kudushyigikira, kuko dushaka gukora ibyabaye uyu mwaka.”

Ibirori bya Mercedes Benz Fashion Week Kigali ni ku nshuro ya mbere byari bibereye mu Rwanda, rwabaye igihugu cya kabiri muri Afurika byari bibereyemo nyuma ya Ghana aho bibera mu Mujyi wa Accra.

N’ubwo byaberaga mu Rwanda ariko mu miziki yifashishijwe abanyamideli batambuka kuva ibi birori bitangiye kugeza birangiye nta ndirimbo y’umuhanzi wo mu Rwanda yumvikanyemo.

Imideli yamuritswe na Quophi Akotuah ukomoka muri Ghana

Imideli ya Rupari Designs y’Umunyarwandakazi Rupari Cynthia

Imideli yahanzwe na Neopele Concepts wo muri Nigeria

Imideli ya Karrsh Collections

Imideli ya Inkanda Fashion House ya Patrick Muhire

George Malelu wo muri Afurika y’Epfo wambitse Beyonce

Imideli ya Clavon Leonard wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Amafoto: Muhizi Serge


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza