Umunyamideli yatezwe n’imishumi y’inkweto ari kwiyerekana ahita apfa

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 29 Mata 2019 saa 08:48
Yasuwe :
0 0

Umusore ukomoka muri Brésil wari warimariyemo ibyo kumurika imideli witwa Tales Cotta, yapfiriye ku rubyiniro ari kwiyerekana nyuma yo gutegwa n’imishumi y’inkweto.

Uyu munyamideli w’imyaka 26 yapfuye ari mu birori byo kumurika imideli bya São Paulo Fashion Week.

Ubwo yagwaga yahise ajyanwa kwa muganga ariko ku bw’amahirwe make ntiyabasha koroherwa ahubwo ahita ashiramo umwuka.

Bamwe mu bari mu gitaramo babanje kugira ngo ibibaye byari biri mu byateguwe. Abandi bamurikaga imideli bo bahise bagira icyikango, Tales Cotta ahita avanwa ku rubyiniro vuba na bwangu.

Abateguye iki gitaramo babinyujije kuri Twitter bavuze ko yapfuye ariko ntibatangaza icyamuhitanye.

Mu butumwa banditse bwagiraga buti “Turabiseguraho ku bw’iki gihombo ndetse turihanganisha umuryango wa Tales Cotta muri ibi bihe.”

Bakomeje bavuga ko bari bakoze ibishoboka byose ariko ubuzima bwa Tales Cotta bukanga bukabaca mu myanya y’intoki.

Daily Folha de S. Paulo yanditse ko uyu musore yatezwe n’imishumi y’inkweto yari yambaye akikubita hasi bikamuviramo gupfa.

Tales Cotta yaguye hasi ari kumurika imideli ahita apfa
Tales yapfuye mu buryo buteye urujijo
Uyu munyamideli yapfuye mu buryo butunguranye yikubise hafi ku rubyiniro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza