Comment title

1  2  

1
mugabo 2017-12-08 10:36:07

Rurangirwa twishimiye nkabanyeshuri bize kumashuri Ababa y'Intwali kuba hongeye kuboneka Ministiri wa Gatatu wahize nyuma ya Sheikh Abdoul Karim na Mousa fazil

2
2017-12-08 10:36:07

Ariko mujye mureka kuba indashima. Malimba niwe muntu wabashije kugaragaza ko hari inzego ziyise kaminuza bidakwiye. Kubwira amashuri ko agomba kuzuza ibisanzwe ngo abanyarwanda babone ubumenyi ni bibi? Ko muvuga ngo ireme ry'uburezi babapfunyikira amazi mugakoma amashyi mubona byagenda bite? Jye nk'umubyeyi ubona minerval bingoye narabimushimiye. Ubu iyo ugezeyo muri ayo mashuri ubona impinduka zari zarananiranye mu gihe cy'imyaka n'imyaniko. Ubundi iyo utazi ibintu uraceceka ukeka ko umuntu nka Dr atazi agaciro k'uburezi bufite ireme. Warakoze Malimba. Ahubwo bakomereze aho wari ugejeje iyo nta bugenzuzi ugirango uburezi ntibugira nyirabwo . Murakoze

3
astronomiphilos 2017-12-07 19:31:58

AUCA MUDENDE OYEEEHH;Kuba MINISTER wikoranabuhanga yarahize natwe reka tuharangize vuba!

4
astronomiphilos 2017-12-07 19:31:56

AUCA MUDENDE OYEEEHH;Kuba MINISTER wikoranabuhanga yarahize natwe reka tuharangize vuba!

5
Le Sage 2017-12-07 19:41:37

No muri MINAGRI hakwiriye impinduka rwose. Birababaje kubona Minaloc ariyo iza kwisonga mugukemura ibibazo biri mubahinzi bibirayi kandi Minagri ihari. Nta nkuru nimwe ndasoma aho ministiri w'ubuhinzi yasuye abahinzi ngo baganire ku bibazo bafite. Rwose Kagame wacu hano naho aharebe neza. Murakoze

6
fabien 2017-12-07 19:41:34

Murasetsa kweri!! Ntacyo nabashinjada! Ubwo burezi muvuga na musafiri ko amazeho imyaka 2;mbere bwari Bwiza none niwe wabyishe? Ararengana Doctor musafiri; ireme ryuburezi nikintu Kigali Ntabwo cyareberwa muri minisiteri yuburezi Gusa; urugero:abantu barangije amashuri bakabura akazi barumuna babo ntibacika intege zo kwiga? Ubwose umubyeyi watanze amafaranga yishuri kumwana wambere akabura akazi we ntacika intege zo kwishurira abandi? Ubwose abarangiza arabambere bakabura akazi abaswa bakakabona kuko bazwi nabakanaka; Ntabwo byica iryo reme kubasigaye biga? Nonese twese ntituri kuri terrain ntituzi uukobihagaze.

7
xxx 2017-12-07 19:41:33

Dr. MUVUNYI E muri kuvuga, twarakoranye imyaka itari mike, ikigoye kuri we nuko mu kazi agira umuvuduko nk'uwa Dr Pombe MAGUFURI. Jye nta kibazo yigeze antera kuko yitsamuraga narangije gukora akazi ansaba. Ahubwo umunsi azaba Minister mu mwitege; yanga abanebwe kubi, ababuza amahoro kugera naho ashobora kuzenguruka ameza agatera akajisho kubyo uri kureba kuri computer! BRAVO MUVUNYI

8
kanuma 2017-12-07 19:41:32

ehe nimugende aho gukora mutangire namwe umurengwe, Muzee wacu akunda umurimo apana mucezo .

9
Rudatinya Andreya 2017-12-07 19:41:32

Aba minisitiri bacyuye igihe barashimirwa kuko ibyaribyo byose barakoze.Hanyuma tukakira n'abashya. Uwayo aranenga Ingaga z'abaforomo! Ugomba kuba utazi uko ingaga zikora cyangwa urumwe mu bacura ama diplome ingaga zayatahura ukabura aho ugana! Iyo uvuga minisante wagira ngo ntikorana n'ingaga! Reka nkwigishe. Ingaga zitunganya imyuga w'ubuvuzi mu nyungu zo kugira ngo abaturarwanda babone services z'ubuvuzi zinoze.Urumva ko zuzuzanya na Minisante. Ntakuntu rero minisante yarwanya ingaga! Ahubwo ikwiye gufasha ingaga gukora inshingano zazo neza.Itabikoze nayo yaba itabyumva nkawe cyangwa se ibifitemo iyungu zihariye bikaba ari agahomamunwa! Abavuga ko kuyobora ugomba kuba warize pedagogie sibyo! Ugomba kuba uzi kuyobora. Minisitiri w'uburezi mubyo ukurikirana harimo ireme ry'uburezi mu buvuzi! Biriya bintu byo kuvangavanga ibigo bitavangika ntabwo alibyo! Urugero, ibigo byigishaga abaforomokazi/abaforomo n'ababyaza byatangijwe bigakurikiranwa na minisante byakoraga neza pe none byasubiye kuri zero! None se mwebwe, abanyeshuri barunze i Butare baziga bate bakore stage bate? Ubwo rero nibadatsinda ngo ingaga nizibahe ibyemezo cyo kuvura abantu? Cyangwa ngo nibabahe ibizamini byoroshye cyane ngo be gitsindwa!! Igihugu gicyeneye quality y'abavuzi ntabwo arubwinshi bw'abantu bazajya kwica abandi ngo barabavura! Arega mujye mwibuka ko mwese mutazavurirwa mu mahanga! Ikindi nsaba abanyarwanda nukudasebanya! HE azi impamvu ahindura ba minisitiri be!

10
Alice 2017-12-07 19:45:54

Abantu bibasiye Dr Muvunyi mwese biragaragaza aho muherereye, niba kaminuza mwiga mo zarafunzwe kubera ibibazo zifite ntago ari Muvunyi wazifunze zafunzwe nibibazo bizirimo. Naho abavuga ngo aho yaciye hose yahabaye kubera ubushobozi yarahafitiye yatanfiranye na SFAR ayiha umurongo, Teacher service biba uko ajya muri Examination council amakosa yahakoze nayahe?none ngo Kaminuza zafunzwe yabaye Gica? Ese abavuga ngo iyo Jomo Kenyatta ngo yari guhabwa igihe abari mo bakarangiza umuntu utanga ibidafite ireme ubu ubwirwa n'iki ko ari mu gihe yahawe ibyo yabahaga bidafite ireme byo mwaba mu kibihabwa ?Mugabanye kumwiha aba mwohereje muri HEC bamuziho ubunyangamugayo n'ubushobozi. Abamuzi turamuzi.

11
2017-12-07 19:46:38

Nibyiza gukora impinduka muburezi, ariko se niba guhera muri1998 amafaranga ajyenewe umujyeshuri wa kaminuza atarahinduka kandi mwebwe muhora mwojyererwa umushahara ntasoni bibatera? Nabyo mubyigeho bihinduke

12
PITCHOU 2017-12-08 10:48:39

Byari byaratinze ko uwo Papias avaho, byari bikwiye cyaneee nihateshwe agaciro ibyo yakoze ahagarika za kaminuza abeshya ngo nireme no muri HEC naho hakwiye amavugururwa kabisa Dr.Muvunyi nawe yakabaye avaho kuko bahemukiye benshi cyane batitaye kungaruka zibyemezo bafashe MINEDUC ikeneye impinduka kandi igahabwa abantu bazima apana abaswa bafite nimitima mibi nokwihagararaho kwanga kuva kwizima nibindi

13
Education 2017-12-07 10:54:28

Ariko uwo "Muvunyi wo muri Hec" ndi kugenda nsoma aho nyuze hose bite bye? Simuzi ariko iyo abantu barenze 5 bakuvuze ko utari ukwiriye gusigara biba bishatse kuvuga ko hari IKITAGENDA.

14
wow 2017-12-07 10:54:28

Uburenganzira bwabana burenze ubukenewe bwatumye abana bananirwa kwiga bararurwa nibyo bita ko bigezweho, bamwe baba ibirara abandi ibyomanzi, nkuko tubizi twese uburere butangirira murugo (mu muryango) amashuri agakurikira, nguko uko numva ikibazo kireme ry'uburezi.

15
Muziwibuye 2017-12-07 10:54:28

Twishimiye izo mpinduka H.E yakoze twizereko yazikoranye ubushishozi nkuko abusanganywe, ikindi mbona hari abantu batinda mu mirimo bakahahindura akarima kabo "personne ne né(e) Ministre or state man" nabandi batinzemo basohoke hinjiremo nabandi. ariko ntanuwabura kwibaza impamvu MINEDUC idashyirwamo abashakashatsi n'inararibonye baba pedagogue kuko barahari kandi bafite impamyabushobozi zikirenga. ariko uwo hon. Min w'umuganga wasanga yarabikozemo reka twibaze kubyo aba bahanga bavuzeho: Aristotle’s metaphysics, ethics and psychology can help to interpret pedagogy from a “scientific” point of view. Naturally, it is not a question of considering the science of education as a natural science born during modernity; the main difference is that the object of pedagogy is actually a subject, i.e. the human being, notably the free human,. In fact, according to Aristotle, dialectic isn’t any more the highest knowledge (indubitable science reducing the world to unit), but rather a kind of knowledge corresponding to the variety of the points of view,. From the pedagogical point of view it is very important to recognise a practical kind of rationality, because in order to educate someone it is necessary to improve his/her capacity to behave.To his mind, education isn’t only techniques (i.e. operating activity) but also knowledge). Plato’s idea of a teacher does not necessarily mean a schoolteacher. Effective teachers are those who are up to the aforementioned task of facilitation—but the burden falls on the student. There must exist a reasonable measure of communsurability between student and teacher, where both seek to attain the same understanding and knowledge. "Genuine learning requires the desire to know".. Minister mushyashya azageraze guharanira ireme ry'uburezi ryo shingiro ryubushobozi atibagiwe na Mwarimu. uburezi bwiza n'ubufasha guhindura umunyeshuri imyitwarire n'ibyo umuntu afitemo impano akabigiramo ubumenyi buhambaye.

16
lorenzo 2017-12-07 10:54:28

At least MUTSINDASHYAKA, wabonaga ko adashaka ko abana bajenjekerwa, yajyaga gutuma abana baba serious bakamenya ko kwiga ari ngombwa ko babishyiramo imbaraga kugirango bimuke. Naho ubu abashinzwe uburezi mu turere bati " ntagusibiza ngo urenze a given percentage hataboneka drop out nyinshi, aho kureba quality birebera drop out". mbese kugabanya drop out byasimbuye kwita kukureba nimba umwana yimutse abikwiriye. Bizashyira bikemuke His Excellency turamwemera arakurikirana!

17
Christian 2017-12-07 10:10:42

Félicitation Jean de Dieu ,imirimo myiza Uwiteka azakomeze kugufasha kuyoborana umwenge n'ubwitonzi usanganywe . Imana ishimwe

18
NKUNZIMANA chrisologue 2017-12-07 10:10:42

Ministre mushya tumwitezeho kuzamura ireme ry'uburezi no kuvuganira abanyeshuri bo muri kaminuza buruse ikongerwa

19
Mazimpaka 2017-12-07 10:54:28

Congs kuri Dr Mutimura!kuko azi neza ibibazo byo muri college of medecine nkuwahabaye umuyobozi n`umwarimu azakemure nibibazo biri muri school of Dentistry aho bigisha abaganga bakarangiza bafite bachelor`s degree zitandukanye kandi bazavura kimwe!Budget isohoka inshuro 2,ibidakwiye kuko ari ugusesagura!

20
elie 2017-12-07 10:54:28

impinduka nziza muri ministeri y'uburezi. gusa uburezi ni ikintu gikwiye kugira program zidahindagurika kandi zifitanye isano ku isi hose . hari igiher usanga umuntu yarize ibintu runaka ariko ugasanga nta handi hantu biba, certificat ye ugasanga iyo ageze ahandi nta gaciro iba ifite. duhaye ikaze abo baminisitiri bashya kandi baharanire impinduka nziza zitugeza aheza.

1  2