Comment title

1  

1
Ange Ndatinye 2018-03-05 18:01:20

Njye mbona ntakibazo. Uhunze se baramwirukana! N'Inyaswa yahungiraga murugo ntiyicwaga! Abenshi twabayeho impunzi igihugu cyacu cyitadushaka aliko ibindi bihugu byaratwakiriye kugeza igihe abataradushakaga kababayehoooooooo!

2
Nshimiyimana Emmanuel 2018-02-12 21:50:55

erega namwe noubwomuhari mouzagenda muhasige oukomwahasanze NB abobantou 4000 moutoubwire irengeroryabo murekekutujijisha

3
aline 2018-02-12 17:58:50

Aurore wijora Pasco kuko ibyo avuga ni ukuri njye nzi abantu 2 bafite abavandimwe babo bamaze kuzanwa murwanda kandi bavugana burimunsi uko ubuzima bubamereye. nuko ntacyo urwanda rwemera nyine nakimwe!

4
RUVUMBU 2018-02-12 21:59:42

Ariko injiji zibaho koko ngo Nduhungirehe yari mu Rwanda?? ubuse abarimu bigisha amateka bose babagaho igihe babagisha ku byabayeho?? numara kumenya ibyo ashinzwe ubaze inshingano ze ubone kubaze nonsense

5
fabiyusi 2018-02-12 18:01:40

Ubwo se banze iwabo batahareba ! KO bataje iwacu mbere ? None kubazana kungufu ntagisubizo kirimope ! Haaaaa ! Mbona bariya bimukira barariye karunguda ! Reta nibareke bazagumeyo.

6
Kamikazi Aurore 2018-02-12 12:16:58

@Pasco, widucanga man! Twese ayo mashusho y’abimukira twarayabonye, ariko bamaganaga kwirukanwa muri Israeli, hari n’umwe muri abo bimukira hano mu Rwanda? Bariya ba députés batavuga rumwe na Leta ya Israeli bivugiye ko bari baje gusaba u Rwanda ngo rwange kwakira abimukira. Ntabwo bavuze ko abo bimukira bamaze kuza

7
Mugisha 2018-02-12 18:43:56

Ariko bibaye aribyo nakumirwa ntamudepite , minister, mayor, senator, ubimenye ? Namenyako dufite ikibazo gikomeye mumyanzuro ikomeye ifatwa kubuzima bw' igihugu. Reka turebe wenda ibindi twahakanaga. Nyuma tukaza kubyemera cyera twahakanaga twivuye inyuma ko tutari muri kongo yewe ko ntangabo tuhafite ibyo rwose byari ukuri binafite impamvu ari umutekano wacu na Amerika twayinjiramo ibaye itadushakira ikiza ariko c niba abo bantu badashaka kuba mugihugu cyacu twaba dufite nyungu ki mukubazana kugahato kandi rwihishwa koko kuki uwo mwanzuro wafatwa abaturage tutabizi intumwa zacu aribo badepite zitabizi na gouvernement itabizi ? Nkubu abadepite bakabaye baratumiye minister w' ububanyi n' anahanga bakamuhata ibibazo . Intumwa za rubanda koko . Ejobundi muzamanuka kutubwira ubusa iyaba RPF yabatwikururaga mumutaka wayo mukaza ba gitifu b' imirenge abayobozi b' ibigo by' amashuri , ibigo nderabuzima bakabatsinda imbere y, abaturage batabazi batanazi icyo mumaze. Tukarebako za v8 zibatora cy zikabatoresha sha. Mbabazwa n, igikumwe cyanjye gitora umusaza kigatora namwe kabisa iyaba byashobokaga mwebwe nkajya mbatoresha ikindi nk' ino wenda cg nkanabireka.

8
Gahindiro 2018-02-12 08:52:57

Ubundi u Rwanda r wemera iki?

9
George 2018-02-12 18:43:21

ariko mbona ibi bintu bidasobanutse 1. Inteko ishingamategeko ntabyo yizeho 2. Senat ntacyo yabikozeho 3. Rubanda ntabyo tuzi Ese ubundi abo bantu ko bashakaga kwimukira muri israel kuki babazana mu Rwanda ?? ese ko mu bihugu byabo nta ntambara irimo kuki bazanwa mu Rwanda (Muri Eritrea, Ethiopy, na soudan) bahunze ubushomeri buba iwabo, ese mu Rwanda nta Bushomeri buhali ???? Njya ntabwo numva ukuntu umuntu yavanwa muri israel akazanwa mu Rwanda arengejwe iwabo ndetse nibihugu bituranyi byabo Ndasaba mbikuye kumutima ko ayo makosa Urwanda rutayagwamo Ibi nukwitesha agaciro no kwisuzuguza ntabwo ibyanzwe nabandi bizajya bizanwa mu Rwanda turabyaze Mwite kubanya gihugu mubahe akazi bamererwe neza leta ibaremere imirimo bave mubukene batsinde inzara bige baminuze babeho beza ubukungu bwabo buzamuke bave mubukene icyo nicyo leta yacu yakabaye yitaho Murakoze

10
Anna Mukamazumpaka 2018-02-12 18:43:10

Ese ko twabonye hali ibinyamukuru abo bimukira bavuga ko ubuzima bwo mu Rwanda bubagoye niba ntabahali abo baturutse he koko? Wagirango mwaduhinduye asama ngutamike kuko tumira bunguri ibyo mutubwiye byose?

11
Eddie 2018-02-12 18:43:04

This is confusing! Ibinyamakuru biravuga ko Hari abaje mu Rwanda bakanasaba audience ntibayibone ariko bagashobora kuvugana n’izo mpunzi. Amb. Olivier we aradushwishuliza ko nta mpunzi! Twemere nde? Ese ibi bintu ko atari bibi, kuki tutabyemera tukanabikora twemye ...kandi ntawe bazana ku ngufu, kuki rero dusa n’abarya indimi kuri iyi dossier? This is an humanitarian gesture no one should be ashamed of. To Amb. Olivier, please check your backyard..they might be hiding right there!

12
Bararengana Jean Berchmans 2018-02-11 18:50:11

Gusiba comments zimwe na zimwe ntibihesha iki kinyamakuru ishema. Bituma benshi bacyibazaho! Mperutse kwibaliza niba Nduhungirehe yari mu Rwanda mu bihe bivugwa ko abimukira bazanywe mu gihugu. Comment nkiyi itwaye iki? Gusa niba ibintu biba na ba minisitiri ntibabimenye, hari ikibazo cyingutu!

13
pasco 2018-02-11 18:56:38

Ibi nibyo twe duhari twarebye amakuru mucyumweru gishize aho Television ya Israel na Abashinzwe uburenganzira bwa muntu basuye bamwe mubazanywe mu Rwanda,murwego rwo kumenya ubuzima babayeho nyuma yo kwirukanwa muri Israel.

14
Gilles Ndaruhutse 2018-02-11 19:06:11

Nanjye sinemera ko abantu bangana gutya bakwinjira mu Rwanda ntibimenyekane. Usibye n’ibihumbi bine na bane bonyine binjiye mu gihugu ntihabura umuntu n’umwe ubabona. Abantu baba mu Rwanda uwaba yarabonye umwimukira n’umwe waje hano muri ubu buryo nadufashe rwose atubwire. UNHCR yo barayibeshyera ntabyo yavuze, uyihagarariye yaraye abihakanye

15
Gilles Ndaruhutse 2018-02-11 19:06:06

Nanjye sinemera ko abantu bangana gutya bakwinjira mu Rwanda ntibimenyekane. Usibye n’ibihumbi bine na bane bonyine binjiye mu gihugu ntihabura umuntu n’umwe ubabona. Abantu baba mu Rwanda uwaba yarabonye umwimukira n’umwe waje hano muri ubu buryo nadufashe rwose atubwire. UNHCR yo barayibeshyera ntabyo yavuze, uyihagarariye yaraye abihakanye

16
Mose 2018-02-13 23:10:38

Ururwishigishiye ararusoma, nubundi sinzi imihindo mwari mufite ngo murafasha none reba aho bibageze... hhmmm Nabagira Inama yo kubanza mukadufasha twebwe abanyarwanda mukareka abo muhatira kuza mu gihugu ku ngufu. Nababwira iki...

17
lg 2018-02-12 08:50:37

Aliko ubundi u Rwanda rufite nyugu ki kubimukira, badashakwa ni bihugu bagiye mo ndetse biturusha ubushobozi kandi bagiye yo bazi ko nu Rwanda rubaho!

1