1  

1
Muneza Ferdinand 2018-04-26 10:43:56

nta terabwoba dushaka mu Rwanda, ntabwo dushaka kongera kubona inzu zinyutse, imirambo yararaitse mu muhanda

2
Rwema 2018-04-23 10:20:16

@Aloys, muri RIB hajyanyweyo ubugenzacyaha kuko ni cyo RIB ishinzwe. Ubwo urumva ko kurwanya iterabwoba bikiri muri Police

3
@Emma. 2018-04-23 10:21:24

Turashimira, akazi gakomeye Inzego z' umutekano zakoze mu guhangana n'Ibyaha by'ubutagondwa , Amadini n'Amatorero akwiye kwigisha Abayoboke bayo ko Ikibanze ari ukubaha ikiremwamuntu , aho kubaha amahame y'idini iri niri , arinaho usanga ayo mahame iyo yagoretswe hagendewe ku nyungu zabayakoresha ajyana abamaze gucengerwa n'iyo ngengamatwara bibashora mu bikorwa by'ubutagondwa , urubyiruko rukwiye kumenyako iterambere rishingira ku gukora cyane, gusesengura neza icyo ushaka kugeraho, guhitamo neza , ntaho imibereho myiza ishingira ku iterabwoba , kwica inzirakarengane cga gusenya ibikorwa remezo,

4
citoyen 2018-04-23 10:22:55

Ibi byose nyine bituma abatari bake bibaza ku kamaro k'amadini twazaniwe n'abanyamahanga. Umuntu araza akakubwira ati kwica ni icyaha ukumva nibyo koko (uretse ko nawe uba usanzwe ubizi) ejo akagaruka ati uriya mwice nibwo uzajya mu ijuru! Iyo rero ageretseho no kuguha cash wari ukennye, n'ibindi iyo mitwe yizeza imiryango y'abishoye muri ubwo bugoryi, message itambuka nk'umurabyo. Ni ugushishoza rwose.

5
Ortega 2018-04-23 15:44:14

Ni byiza, ubutagondwa ni ikintu kibi, TURASA ko byibuze intagondwa zafashwe ZIHABWA UBUTABERA. Abaislam bafunzwe ntibaburanishijwe NGO barekurwe cg ngo bahamwe icyaha. Wenda bizakorwa n'iperereza rishya rya RIB, Imana ibatere inkunga.

6
Aloys 2018-04-22 21:39:42

Ariko se ko twumvise, ishami rya police ryo kurwanya iterabwoba, ryarimukiye mu rwego rw 'Igihugu ry'ubugenzacyaha(RIB), uyu Afande ntiyakabaye avuga mw'izina rya RIB? Bazarebe neza amategeko agenga RIB na Police,n inshingano z izo nzego, ejo hatazaba kwivanga mu kazi,aho kuzuzanya! Cyane ko police yari imenyereye gushyira mu bikorwa inshingano nyinshi harimo n ubushinjacyaha!

1