Comment title

1  2  3  

1
NIYONSHIMA Oscar 2018-07-01 09:59:58

Buriya rero iyo ikosa ryagaragaye kuriya haba hari ibyaha bikomeye byapfukiranywe ahantu runaka kuburyo hakozwe igenzura ryimbitse hagaragara n'ibindi bikomeye birenze ibyabonywe mbere.Agahinda ni uko hababara umuturage nikoko ngo aho inzovu zirwaniye hababara ibyatsi.Birababaje ariko PAC ijye idutabara ifatire umwanzuro abirirwa bahemukira rubanda.

2
NIYONSHIMA Oscar 2018-07-01 09:59:58

Ariko Nyaruguru ko twumva ngo hakozwe amakosa kandi afite ingaruka Ku baturage kandi ntitwumve abayakoze bahanwe?Ubwo umuturage arakomeza akaba Victime bikarangira bityo bikibagirana?

3
Jules 2018-06-29 11:49:45

Aba badepite bavuga ko babeshya kubera iki? bafite ibyangombwa byose yewe baranahembwa. kuki bategereza amaraporo? ubuse bagiye badukemuriye ikibazo cya pansiyo yizabukuru? abatari butorwe muribo barasanga mvuze ibiribyo.

4
Patriot 2018-06-16 19:07:38

These suited up MPs are completely unaware of all the problems

5
Imbanzabigwi 2018-06-13 22:08:21

Ewana ya dukoreye byinshi byiza arko we na Director WA NAEB NYARUGURU bazabazwe imitungo yacu bariye ngo baragurira Unilever PAC muzagenzure NAEB NYARUGURU. rubanda ntitugiraho Aho Tubarize uretse gutegereza His excellence

6
jean 2018-06-13 19:49:50

nyaraguru district iyo nyitekereje amarira abunga mumaso! gusa ntakimbabaza nkiyo ntekereje umusaza RWAMBIBI Callixte akarere katwaye isambu ye muri 2012 kungufu bakayubakamo ibiro byakagali ka Rukore, mumurenge wa Muganza umusaza akaba akaba asigaye kubuce dore ko ariyo yari imutunze . impapuro yandikiye akarere ni nyinshi ark bakamwima amatwi, kurya umusaza wantaho nikora NGO ni uko ntaho yabarega ari umuturage??????? ntabwoba mfite bwo

7
aratekinika 2018-06-13 19:47:27

HABITEGEKO NINDE? HABITEGEKO NUMUYOBOZI WAKARERE KA NYARUGURU UZI KUBESHYA, GUTEKINIKA, MWAGIZE NEZA MWABADEPITEMWE TWE NTITUVUGA UGIRANGO AHARI TURIMUKINDI GIHUGU, HABITEGEKO NGIZE MVUGE AMAKOSA YIWE BWACYA BUKIRA MURIBUKA ATEGEKA URIYA GITIFU WA MATA GUTEKINIKA RAPORO YAMATERASI ATAKOZWE YIFASHISHA WA MWANA ETAT CIVIL . HABITEGEKO MURIBUKA IMITUNGO YANYEREJE AKAYIGURAMO UTUBARI NAMAZU AKABYANDIKAHO ABANDI BANTU,HABITEGEKO WEEEEEEE WAKWITONZE NIBAGUFUNGE. SEMWEMA ITONDE WE MAYOR AMAZE KUKWIGISHA GUTEKINIKA NAWE KOKO KURYA BIRARYOHA KWISHYURA BIKABIHA

8
BARIRWANDA 2018-06-13 19:47:24

bwana mayor gabanya iteka mutwe

9
BARIRWANDA 2018-06-13 19:47:20

HABITEGEKO, HABITEGEKO USHATSE WAREKA IBYO URIMO

10
kalisa 2018-06-14 10:42:58

Yewe,jye narumiwe,jye nubwo ntaba nyaruguru ariko ndahavuka, narinziko amatiku yashize bamenye ubwenge,none nukwirirwa bacagagurana,aya magambo ari kuvugwa hano uyakoreye icyo nakwita ubugororangingo,buri umwe wabona uruhande ahagazemo gusa,birababaje,mu gihe igihugu gishishikajwe niterambere rya rubanda,abantu bakava mu butindi mbona bwabokamye birirwa bandika ibidafite umumaro ku mbuga,jye sukumushyigikira ariko ibi bigaragaza ko hakiri byinshi byo gukora kuko haracyari injiji nyinshi mu mitekerereze,gusa mumenyeko niyo yavaho abaturage ba nyaruguru mwese ntabwo mwaba ba mayor ba nyaruguru.ni bibi cyane kurangwa namarangamutima namacakubiri kandi muzi aho byagejeje igihugu cyacu,ba nyaruguru nimuve mubujiji mwitabire umurimo mukire bivuye mugukura amaboko mumpuzu, mbifurije ubukire muva no mumatiku.murakoze

11
BAKAME 2018-06-13 12:03:07

HARI ABANTU MURI KARIYA KARERE BICECEKEYE BARIMO ABO BURI BUTEGETSI BUJE BATSIKAMIRA BAKINUMIRA, NABO UKO BUSIMBURANAYO BUZA NTIBICE CG NGOBUBAKIZE BARAMBYE MURI IRIYA NYARUGURU KANDI BAZI UBWENGE, BURI MUTEGETSI UHAJE YAKABAYE ASABA INAMA NIBITEKEREZO AHO KWIRUKA MURIZO MBWA ZOKAMWE NAMOKO NIBITEKEREZO BYA FAKE BIRONDA AKARERE, NYAMARA USANGA BURI MUTEGETSI AZA YISHYIRA HEJURU ABACAHO AKABSUZUGURA, AKABAFATA NKABATAGIZE ICYO BAZI CG ABASABIRIZI, NYAMARA.............................SHA MURAMARANA MURUSHYWA NUBUSA ABAJAMA BARAHARI TU WALLAH. INZEGO ZEGERE ABO BANTU ZIBABAZE NYARUGURU NUKO YAYOBORWA ZIREKE KUMVA AMABWIRE NA TEKINIKE ZABATEGETSI BASHAKA KWISAHURIRA NO KUGIRABO ABATONESHA BAZAJYA BABAGENERA AKANTU BACIYEHO

12
Petra 2018-06-13 12:03:04

Ariko uyu Meya yakoze nkibyo abandi bakora! Ahubwo biragaragara ko abadepite batangiye guhumuka ko batangiye byibuze gukeka ko bababeshya, hasigaye kumenya ko bababeshya. Gutekinika rwose byabaye umuco ahubwo ngirango abayobozi baranabibigisha! Amazi meza ageze kuri ...%, amashanyarazi ubu abaturage bose baracana, twivanye mu bukene, Mana yanjye! ubundi bavumburwa igisubizo kikaba cya kindi,"Rwose turabizi mu minsi mike kiraba gikemutse" bikaba birarangiye! Intore, intore mweee, muri gutatira igihango kandi igihango kizabasama, ntabwo wahemukira umuturage ngo uzagire amahoro pe, uzibe ayo ushaka ariko umunsi umwe uzabibazwa.

13
NDABAZI 2018-06-13 12:03:01

Ngabo abamugira inama habitegeko niba shumbusho abongabo, niyo yagiye ikigari gutakamba nibo ngo asangira nabo, buriya ngo abana nabantu ubana na ba shuimbusho abo, semwema, ndabasanze naka bosco gakorera fpr nakongo yakagize za maneko daaa, ngabo abantu akorana nabo, ngabo abamubwirango abamwanga nabamukunda, abamurwanya nabatamurwanya, murumva uyu muyobozi atarananiwe koko, shumbusho umwana utazi no gusoma, utarageze mu ishuri aba umujyanama wa mayor??? Umunyamurenge wirirwa amwirukaho ngo niwe advisor we, akaba arinawe unamutegurira amajambo, akaba arinawe ufata umwanya wubuyobozi iyo ngo adahari kuko abandi ngo atabizeye!!!!!

14
Kigeli 2018-06-13 11:36:30

Nabera nabonye abantu bagira amatiku. Abavuka Nyaruguru ntibasanzwe. Uretse kutanyurwa, niki Habitegeko atakoze? Kuki akantu kamwe kaba mukavuza induru nkaho hari inka baciye amabere? Mumushimire ko yanatekereje ko rihakwiriye. Ba honorable, mubambarize muti ko mutahageze ngo mugaragaze ko rikenewe , mwagiye kunenga iki? Namwe uwabagira ba Mayors, nababaza aho mwarebaga. Agahwa kari kuwundi......

15
Sano 2018-06-13 10:58:14

Sinaherutse yaremereye HE ko agiye kuva mu bureau akegera abaturage? Yamenyerey kubeshyera abacitse ku icumu bikemerwa!! Ndebe aho aca abadeputies!! Cyeretse niba nabo yabahaye ruswa nk’uko abimenyereye!! Ariko Koko buriya niwe ukora neza muri iriya ntara?

16
Richard 2018-06-13 10:57:56

Yabeshywe nandese atari abo bambari be bafatanyije mubusambo, yashyize kwibere birirwa bamutangira ruswa mu ngabo na -police naza maneko bavuga ngo nikaka karubira mayor yabahaye ngwabahe??? Yumva bande bandi bashobora kumubeshya atarabo atsimbarayeho imyaka nimyaka yanga gutanga imyanya ngo nibo bamufasha?? Nonese abo yatsikamiye nibo bamubeshye cg nabo yirukanye bamubeshye?? Ake kazashoboka arabeshya, ariko akarere kazaba kahashiriye, baramubeshye akajya kuburizamo naza raporo zose zisohoka za komisiyo zimusaba kureka gutonesha abakozi bamwe no kudatsimbara kubo yazanye bamufasha kwiba? Baramubeshye ngonajye kwinjirira inikiko yandike amabaruwa yamafuti ngoyanga abacamanza kandi bamugaragariza ukuri??? Nyaruguru mwihangane, ikinyomo ntikicara ku ntebe kabiri nubwo icya habitegeko kihicaye imyaka nimyaka, ariko azabona nimumwihorere, nabandi nakwe mubareke

17
Pacis 2018-06-13 10:57:44

H.E yarabibabwiye no mu juru ntimwabayo muhemukira rubanda rugufi.

18
citoyen 2018-06-13 10:57:31

Cyakora abavuga ko uyu mutipe afite umupfumu bashobora kuba bafite ukuri nange ntangiye kwibaza ukuntu we ataregura! Wayobora akarere ntumenye aho ivuriro riherereye cyangwa niba rivura abaturage n'ukuntu dufite amavuriro make? Come on guy!

19
GILBERT 2018-06-13 10:57:22

musesengure iyi mvugo ya Mayor (muby’ukuri nshobora kubeshywa nkabeshya ariko ntabwo nabeshya abadepite mbigambiriye) ubwose koko uri Myor kandi ntabwo uziko mukarere kawe harimo centre de sente idakora? none x ushinzwe iki? nigute x abadepite bamanuka ikigali bakagutanga kumenya ibiri mukarere kawe? ikintu kibabaza nukoa hari abantu bicaye bashobora gukora ibyo mwananiwe ariko bikarangira ntawabamenya bitewe nimpamvu zitandukanye ubundi simbabeshye kandi ndibaza bitaba ari igitugu ari jyewe ufite ububasha uyumuyobozi nahita musaba kwegura ariko nimutekereze kubeshya abadepite ngo ivuriro rirakora kandi ridakora ikibabaje nuko aje akatubwirako tutazi uwamuzanye

20
eric 2018-06-13 10:56:46

Iyo umuntu yabeshye Igihugu kuriya aba ari umwanzi w'abaturage ndetse adakunda n'igihugu. Mubona yabageza he! !. Yagombye kwibwiriza rwose agahita yegura cyangwa akirukanwa n'uko byakozwe kubandi kandi bo harimo n'inzirakarengane zazize munyangire nka Huye. Rwose mudushyirireho Pitition maze maze abaturage batange ibitekerezo byabo kubumva yakomeza cyangwa yahita yegura, maze n'itangazamakuru ribe ritanze umusanzu waryo.

1  2  3